Pasiteri wafashaga abashakanye gukomeza ingo yatawe muri yombi afungiwe gushurashura

Inkuru ya Pasiteri Leslie Williams wari uzwi cyane mu kwigisha abashakanye gukomeza ingo zabo yafashe indi ntera itunguranye nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho icyaha cy’ubusambanyi, ibintu byahungabanyije benshi bamufataga nk’icyitegererezo cy’ubuzima bwiza bw’urugo.

Uyu muvugabutumwa wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu gace ka Sumter ku wa 3 Mata 2026, nyuma y’igihe hari hamaze kuvugwa imyitwarire itajyanye n’inyigisho yatangaga ku mibanire y’abashakanye.

Pasiteri Williams yari yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yasohoraga igitabo cyiswe “Love Her Like This: Loving Her Has Never Been Deeper”, cyagarukaga ku bibazo bisenya ingo n’uburyo byakemuka. Iki gitabo cyamwubakiye izina rikomeye mu bantu benshi, cyane cyane mu bashakanye bashakaga inama zo gukomeza ingo zabo.

Bamwe mu bamukurikiraga bamubonaga nk’umugabo w’intangarugero, ndetse bakabona umugore we nk’umunyamahirwe wagize amahirwe yo kubana n’umuntu ufite ubumenyi n’indangagaciro mu bijyanye n’urukundo n’urugo.

Icyakora, ibintu byatangiye guhindura isura ku wa 9 Ukuboza 2025, ubwo Pasiteri Williams yatunguraga benshi abinyujije ku rubuga rwa Facebook, atangaza ko yabonye umugore mushya, atangira kumusingiza mu magambo yuzuyemo amarangamutima.

Yagize ati: “Mwese mwakoze ku bw’ubutumwa burebana n’umugore wanjye w’umurokore, mwiza kandi w’umunyempamo, Madamu Williams! Ni umurokore rwose, Imana ishimwe!”

Aya magambo yahise atera impaka ndende mu bamukurikiranaga, bamwe batungurwa n’uko umuntu wigishaga gukomeza urugo rwe yaba agaragaza indi mibanire isa n’iyica isezerano ry’abashyingiranwe. Hari abamubajije niba atari yarashatse mbere, abandi bagaragaza kumushyigikira kuri uwo mwanzuro mushya.

Gusa uko iminsi yagiye ishira, ayo magambo yaje gufatwa nk’ikimenyetso cy’ibyari bihishe inyuma y’ubuzima bwe bwite, aho byaje kuvugwa ko uwo mugore mushya ashobora kuba yarabaye intandaro y’ukutumvikana mu rugo rwe rwa mbere.

Amakuru yagejejwe ku nzego z’umutekano yatumye hatangira iperereza ryaje kugera ku ifatwa rye, akekwaho icyaha cy’ubusambanyi, icyaha gikunze kugarukwaho mu mategeko y’ibihugu bimwe na bimwe iyo umwe mu bashakanye areze mugenzi we kuba yamuciye inyuma.

Ifatwa rye ryasize benshi bibaza ku isano iri hagati y’ubuzima bwite bw’abigisha n’inyigisho batanga, cyane cyane iyo habayeho gutandukira ku byo bigisha.

Iyi nkuru ikomeje gukurikirwa n’abatari bake, aho bamwe bagaragaza ko ari isomo rikomeye ku bantu bose bigaragaza nk’abatanga inama ku bandi, ko imyitwarire yabo bwite nayo igomba kujyana n’ibyo bigisha, mu gihe abandi bavuga ko ari ikibazo cyihariye cy’umuntu kidakwiye gusiga igicucu ku butumwa yatangaga mbere.

Kwamamaza kw’iki gitabo n’inyigisho ze byari byaramugejeje ku rwego rwo hejuru mu bantu benshi, ariko ifatwa rye ryatumye isura yari yarubatse mu gihe kirekire itangira gusenyuka, hasigara kwibazwa niba koko amagambo ye yari ahuye n’ibikorwa bye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui