RDC: Abasirikare batatu ba FARDC bishwe inkambi yabo ya gisirikare iratwikwa

Imirwano ikaze, ubwicanyi n’ubusahuzi bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho abaturage n’abasirikare bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’umutekano muke ugenda urushaho kuzamba umunsi ku wundi.

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri, aravuga ko inkambi ya gisirikare y’ingabo za FARDC iherereye i Pimbo, ahasaga ibirometero 50 uvuye mu mujyi wa Bunia, yagabweho igitero gikomeye n’abarwanyi ba Convention pour la Révolution Populaire (CRP), kigahitana abasirikare batatu ndetse inkambi igatwikwa.

Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho bivugwa ko yatangiye guhera saa moya za mu gitondo, igakomeza gufata indi ntera uko amasaha yicumaga. Amakuru yizewe ava muri ako gace avuga ko nyuma y’aho iyi mirwano itangiriye, yinjiwemo n’inyeshyamba za CODECO, ibintu byatumye irushaho gukomera no gukwira henshi.

Nubwo igisirikare cya FARDC kitaragira icyo gitangaza ku mugaragaro ku mibare y’abaguye muri iyi mirwano, hari amakuru avuga ko hari abasivili batatu bapfuye, bose ari abagore.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibintu bikomeje kugenda nabi, aho amasasu akomeje kumvikana umunsi wose, bikaba byateje ubwoba bwinshi n’ihunga ry’abaturage batari bake.

Mu gihe Djugu iri mu mirwano ikomeye, no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho umutekano si wose, cyane cyane muri Teritwari ya Masisi, aho inkambi y’abimuwe mu byabo yagabweho igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 27 Mata.

Iki gitero cyabereye mu gace ka Birere, ahazwi nko ku kigo cy’amashuri abanza cya EP1 Masisi, ahagana saa mbiri z’ijoro, ubwo abantu bitwaje intwaro bataramenyekana binjiraga muri iyi nkambi icumbikiye abaturage benshi bamaze igihe barahunze ingo zabo kubera intambara.

Abaturage bari muri iyi nkambi, igizwe ahanini n’abagore, abana n’abasaza, batunguwe n’urusaku rw’amasasu rwinshi rwumvikanye mu ijoro, bahita bahunga mu kajagari bashaka uko barokoka.

Umwe mu babyeyi wari muri iyo nkambi yagize ati: “Baje barasa amasasu menshi. Twirutse dukwira imishwaro tugerageza kurokoka. Hari abana benshi batandukanyijwe n’ababyeyi babo kubera iki gitero”.

Aba barwanyi bageze muri iyi nkambi basahuye ibintu byinshi byari bitunze abaturage, batwara amatungo arimo ihene, intama n’ingurube, ndetse n’inkoko n’inkware, ibintu byari bifatiye runini imiryango myinshi mu mibereho yabo ya buri munsi.

Undi mubyeyi na we yagaragaje agahinda kenshi, agira ati: “Batwaye ibyo twari dufite byose. Ubu ntituzi uko tuzagaburira abana bacu”.

Muri iki gitero, amasasu menshi yarashwe mu rwego rwo guteza ubwoba abaturage no korohereza aba barwanyi gusahura nta nkomyi.

Nyuma yo gusoza ibyo bikorwa byabo, aba bagizi ba nabi bahise baburirwa irengero, basiga abaturage mu gahinda kenshi, bamwe bafite ihungabana rikomeye, abandi badafite aho baba cyangwa ibyo kurya.

Bukeye bwaho, abaturage n’abimuwe mu byabo bagaragaje ko bakeneye ubufasha bwihuse, basaba inzego zibishinzwe kongera umutekano ndetse n’imiryango itanga ubufasha kubafasha kubona ibiribwa, aho kuba n’ubuvuzi.

Uhagarariye abimuwe muri iyo nkambi yavuze ko ubuzima bwabo buri mu kaga gakomeye, ati: “Twatawe uko turi. Turasaba kurindwa no gufashwa. Nta bufasha tubonye, ubuzima bwacu buri mu kaga”.

Ibi bitero byombi, kimwe cyibasiye abasirikare i Djugu n’ikindi cyibasiye abasivili i Masisi, bigaragaza isura y’umutekano mucye ukomeje kwibasira uburasirazuba bwa RDC, aho abaturage bakomeje kuba mu buzima bw’akaga, mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukorera ibikorwa by’urugomo nta nkomyi igaragara.

Abasesenguzi bavuga ko kuba iyi mirwano ikomeza kwiyongera no gukwira mu bice bitandukanye, ari ikimenyetso cy’uko hakenewe ingamba zihamye kandi zihuriweho n’impande zitandukanye kugira ngo umutekano ugaruke muri aka karere kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’intambara.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui