Ijoro ryo ku wa 27 Mata 2026 ryabaye iry’amarira n’agahinda mu Mudugudu wa Rukwaya, Akagari ka Sasabirago, Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, aho umugabo w’imyaka 47 yishwe mu buryo bw’agashinyaguro, bikekwa ko yishwe n’umugore we bafitanye urugo n’umuhungu wabo w’imyaka 22.
Amakuru yemezwa n’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano agaragaza ko uwo muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane akomeye, by’umwihariko ashingiye ku gushinjanya gucana inyuma hagati y’abashakanye.
Umwe mu bayobozi bo muri ako gace wahaye amakuru itangazamakuru yavuze ko ibyo byari bizwi n’abaturanyi, aho amakimbirane yabo atari mashya.
Ati: “Ni umugabo w’imyaka 47 wishwe n’umugore we w’imyaka 45 afatanyije n’umwana wabo w’umusore w’imyaka 22. Uwo muryango wari ubanye mu makimbirane aho umugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma, bamwishe nijoro ariko bahise batabwa muri yombi.’’
Abaturanyi bavuga ko uwo muryango wari umaze igihe utabanye neza, aho hari n’abari baragerageje kubunga ariko ntibigende neza. Bamwe bavuga ko impaka n’amakimbirane byabaga kenshi nijoro, ndetse rimwe na rimwe bikagera aho abaturage bahurura mu kubatandukanya.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko ubwo bwicanyi bwabaye nijoro, aho bikekwa ko uwo mugore n’umuhungu we bafatanyije gutemagura uwo mugabo kugeza apfuye. Nyuma y’ibyabaye, amakuru yahise agera ku nzego z’umutekano, zihita zitabara zifata abakekwaho icyaha.
Ubuyobozi bwemeje ko abakekwaho ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagasambu mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane neza icyateye ubwo bwicanyi n’uko bwateguwe.
Umurambo w’uwo mugabo wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana gukorerwa isuzuma (autopsie), rizafasha mu gusobanukirwa neza uburyo yishwemo.
Iki gikorwa cyateye ubwoba n’agahinda abaturage bo muri aka gace, aho benshi bagaragaza ko ari isomo rikomeye ku miryango ibana mu makimbirane adakemuka. Hari abavuga ko kutagana inzego zibishinzwe hakiri kare bishobora gutuma ibibazo byoroheje bihinduka ibyaha bikomeye nk’ibi.
Abasesenguzi b’imibereho y’imiryango bagaragaza ko amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma ari mu biza ku isonga mu gutuma ingo zisenyuka, cyane cyane iyo hatabayeho kuganira, gushaka ubujyanama cyangwa kwitabaza inzego zishinzwe gukemura amakimbirane.
Ubuyobozi bwibukije abaturage ko igihe cyose habaye amakimbirane akomeye mu muryango, ari ngombwa kwegera ubuyobozi bw’ibanze, inzego z’umutekano cyangwa abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe, kugira ngo hatagira ubigenderamo.
Iperereza rikomeje, mu gihe abakekwaho icyaha bategereje kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baryozwe ibyo bakekwaho, mu gihe icyaha cyaba kibahamye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

