Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafashe icyemezo gikomeye gishobora guhindura icyerekezo cy’umutekano n’ubukungu by’iki gihugu ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari, yemeza ku bwiganze busesuye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere yagiranye n’u Rwanda hamwe n’andi masezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri tora ryabaye ku wa 27 Mata 2026, riyobowe na Visi Perezida wa mbere w’umutwe w’abadepite, Jean-Claude Tshilumbayi, aho abadepite 371 muri 372 baryitabiriye bose batoye bashyigikira ayo masezerano, igikorwa cyagaragaje urwego rwo hejuru rw’ubwumvikane bwa politiki ku byemezo bifatwa nk’ingenzi ku hazaza h’igihugu.
Aya masezerano, yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025, agizwe n’ibice bibiri by’ingenzi: icy’umutekano n’icy’ubukungu.
Ku bijyanye n’umutekano, harimo ingingo zirebana no gusenya umutwe wa FDLR ufatwa nk’uw’iterabwoba no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zari zarashyizweho hagati y’impande zombi. Ibi bigamije kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kinshasa na Kigali no gutanga icyizere cy’amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Ku bijyanye n’ubukungu, ayo masezerano ateganya ubufatanye bwagutse burimo gutunganya no gucuruza amabuye y’agaciro, kubaka ibikorwaremezo birimo urugomero rw’amashanyarazi n’ibyambu, guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no kubungabunga umutekano wa pariki z’ibihugu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zitezweho kugira uruhare rukomeye muri uru rwego, by’umwihariko mu gushora imari no gufasha mu ikoranabuhanga.
Abadepite bagaragaje ko aya masezerano ari amahirwe akomeye yo kongera imbaraga mu bukungu bwa RDC, igihugu gikungahaye ku mutungo kamere ariko kimaze imyaka myinshi kibangamiwe n’umutekano muke.
Bagarutse kandi ku masezerano y’ubufatanye na Amerika, basaba ko yashyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze, cyane cyane mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo inyungu zabwo zigere ku baturage.
Perezida w’umutwe w’abadepite, Aimé Boji Sangara, nyuma yo gutorwa kw’aya masezerano, yasabye guverinoma gushyiraho ingamba zihamye zo gushyira mu bikorwa ibyemejwe, agaragaza ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo ayo masezerano adahera ku mpapuro gusa.
Yavuze ko “ari ngombwa kuzamura iterambere ry’ubucuruzi mu buryo bwihuse kugira ngo ayo masezerano yungukire byimazeyo Abanyekongo.”
Yakomeje asaba ko hashyirwaho itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye rizajya rikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati ya Congo na Amerika, rigasuzuma niba koko atanga umusaruro utegerejwe.
Ku bijyanye n’umutekano, Inteko Ishinga Amategeko yashimangiye ko hakwiye gushyirwaho uburyo bukomeye bwo kwakira no kwinjiza mu ngabo z’igihugu abahoze ari abarwanyi bazava mu mitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo kubaka igisirikare gikomeye kandi gihamye.
Abadepite bagaragaje ko ubu buryo bugomba gushyirwa mu bikorwa neza, bujuje ibisabwa byose, kugira ngo hatabaho guca intege igisirikare cyangwa kongera ibibazo mu karere kakomeje kugaragaramo amakimbirane.
Iki cyemezo cyafashwe n’Inteko ya RDC kije mu gihe igihugu gikomeje gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba, ahakunze kugaragara imirwano ihoraho hagati y’ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.
Icyakora, ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ni ryo rizagena niba aya mahirwe azabyara umusaruro wifuzwa, haba mu kugarura amahoro arambye no guteza imbere ubukungu bw’igihugu n’akarere muri rusange.
Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko kuba aya masezerano yarashyigikiwe ku bwiganze busesuye ari ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwa RDC bushaka kwinjira mu cyiciro gishya cy’imikoranire n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibihugu bikomeye ku isi, nubwo hakiri inzitizi nyinshi zishobora gutuma ishyirwa mu bikorwa ryayo ritagenda uko byifuzwa.
Ibi byiyongera ku cyizere cy’uko ubufatanye hagati ya RDC, u Rwanda na Amerika bushobora kuzana impinduka zifatika mu rwego rw’umutekano, ubukungu n’iterambere ry’akarere, igihe cyose hazabaho ubushake bwa politiki n’imiyoborere myiza mu kubishyira mu bikorwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

