U Bubiligi bwakomoje ku makuru y’uko buri guha u Burundi intwaro zo kwifashisha mu gutera u Rwanda

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévot, yatangaje ku mugaragaro ko amakuru amaze iminsi acicikana ku bivugwa ko igihugu cye kiri guha u Burundi intwaro agamije kugaba igitero ku Rwanda ari ibinyoma bidafite ishingiro na rito.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Prévot yasubije umwe mu bakoresha uru rubuga wari umubajije niba koko u Bubiligi buri inyuma y’uwo mugambi.

Ati: “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite na rito. Nta na rimwe habayeho kohereza intwaro zivuye mu Bubiligi zijya mu Burundi.”

Yakomeje agaragaza impungenge ku ikwirakwira ry’amakuru atizewe, avuga ko atari ubwa mbere ayo makuru avuzwe.

Yagize ati: “Ikibabaje ni uko ubu bwoko bw’amakuru y’ibinyoma atari ubwa mbere bugaragara. Akenshi aba ari mu nyungu z’abashaka kwenyegeza umwuka mubi, haba hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda cyangwa se no mu karere muri rusange; ndetse no kubangamira imbaraga ziri gushyirwa mu biganiro no gushaka amahoro. Ni yo mpamvu nsaba buri wese kutagwa muri uwo mutego.”

Yongeyeho ko u Bubiligi bushimangira ko nta gisubizo cya gisirikare gishobora kurangiza ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko hashyirwa imbere inzira ya politiki n’ibiganiro bigamije amahoro arambye.

Nubwo u Bubiligi bwahakanye ayo makuru, hari andi amakuru aturuka mu nzego zitandukanye akomeje kuvuga ku mugambi mugari uvugwamo ubufatanye bw’ibihugu byinshi.

Amakuru avuga ko Brussels yaba yarasabye ubuyobozi bw’i Gitega ubufatanye mu mugambi wo guhindura ubuyobozi bw’u Rwanda, ubuyobozi bwa Évariste Ndayishimiye bukaba bwarabyemeye.

Ayo makuru akomeza avuga ko u Burundi bwaba bwarasabye u Bubiligi inkunga irimo intwaro zigezweho n’ubufasha mu kurinda ikirere, kugira ngo uwo mugambi uzagende neza.

Haravugwa ko intwaro zatanzwe zirimo drone zibarirwa mu bihumbi bitanu ndetse n’imbunda ziremereye.

Bivugwa kandi ko u Burundi bwamaze gutegura ingabo zigera ku bihumbi 50 zigomba kwifashishwa muri uwo mugambi, mu gihe hagarukwaho n’uruhare rw’ibindi bihugu birimo Tanzania, Angola na South Africa, ndetse n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda irimo FDLR.

Ku ruhande rwa Congo Kinshasa, amakuru avuga ko Perezida Félix Tshisekedi ashobora kuba ateganya kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu, imaze igihe igenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, kugira ngo izakoreshwe muri uwo mugambi uvugwa.

Hari kandi n’andi makuru avuga ko Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, yaba ari gukusanya no guhuza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi, mu rwego rwo kubinjiza muri uwo mugambi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui