Abanye-Congo batangiye gutaha bava mu buhungiro mu Burundi nyuma y’amezi y’imibereho igoye

Abanye-Congo bari barahungiye mu Burundi bakuwe mu byabo n’intambara yabereye mu bice bya teritwari ya Uvira mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, batangiye gusubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’igihe kinini babayeho mu buzima bugoye.

Ku wa 23 Mata 2026, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ryatangaje ko ryatangiye igikorwa cyo gutaha ku bushake, aho icyiciro cya mbere kigizwe n’impunzi 462 cyakuwe mu nkambi ya Busuma iherereye muri Komini ya Ruyigi mu Burundi, gisubizwa mu bice cyaturutsemo muri RDC.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ibiganiro byahuje impande zitandukanye zirimo Guverinoma y’u Burundi, iya RDC ndetse na UNHCR, bigamije gushaka uburyo impunzi zataha mu mutekano usesuye.

Ibi byaje bikurikira icyemezo cy’u Burundi cyo kongera gufungura umupaka wa Gatumba muri Werurwe 2026, nyuma y’igihe kigera ku mezi ane wari umaze ufunzwe kubera impungenge z’umutekano.

Imibare ya UNHCR igaragaza ko imirwano ikomeye yabereye mu kibaya cya Ruzizi mu mpera za 2025 yatumye Abanye-Congo barenga ibihumbi 100 bahungira mu Burundi.

Abo bose bacumbikiwe mu nkambi zitandukanye, aho benshi bagiye bagaragaza ko ubuzima bahabayeho bwari bubi cyane, burangwa n’ibura ry’ibiribwa bihagije, amazi meza ndetse n’ubuvuzi.

Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta ya RDC, Jean-Jacques Elakano, yashimangiye ko ubuzima bw’impunzi mu nkambi bwari bukomeye cyane, agaragaza ko gutaha kw’icyiciro cya mbere bishobora gutuma n’abandi bagira icyizere cyo gusubira iwabo.

Yagize ati “Bagenzi babagaho mu buzima budakwiye umuntu, bari babayeho nko mu kuzimu. Gutaha kw’icyiciro cya mbere rwose kuzatuma n’abandi bashishikarira gutaha. Bakeneye kumva batekanye, bakakirwa n’abavandimwe babo kugira ngo bisange aho bakomoka biboroheye.”

Amakuru ava mu nkambi atangaza ko ikibazo cy’imibereho mibi cyageze ku rwego rukomeye, aho mu kwezi k’Ukuboza 2025 honyine hapfuye Abanye-Congo barenga 40 bazize indwara zituruka ku mwanda n’isuku nke.

Ibi byatumye bamwe mu mpunzi bafata icyemezo cyo gutoroka inkambi, bambuka uruzi rwa Ruzizi mu buryo butemewe, nubwo umupaka wari ugifunze icyo gihe.

Nubwo gutaha kwatangiye, haracyari impungenge ku mutekano n’imibereho izakirwa n’abataha mu bice byabo byashegeshwe n’intambara. Abasesenguzi bagaragaza ko ari ngombwa ko impande zose zirebwa n’iki kibazo zikomeza gufatanya mu gushimangira amahoro arambye no gufasha abataha kongera kwiyubaka.

Igikorwa cyo gutaha ku bushake gikomeje gukurikiranwa bya hafi na UNHCR n’inzego z’ibihugu byombi, mu gihe biteganyijwe ko mu byumweru n’amezi ari imbere hashobora gutaha andi matsinda y’impunzi, bitewe n’uko umutekano uzagenda wifashe mu bice bakomokamo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui