Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yakoze impinduka zikomeye mu bayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu, aho yashyizeho abasirikare bashya mu myanya itandukanye, harimo n’uwahawe inshingano zo gukurikirana ibikoresho bya gisirikare, umwanya ufite uburemere bukomeye mu mutekano w’igihugu.
Izi mpinduka zikubiye mu iteka rya Perezida ryasohotse ku wa Kane tariki ya 23 Mata, rikaba ryaje rikurikira ibibazo byateye impungenge mu micungire y’ibikoresho bya gisirikare nyuma y’iturika rikomeye riherutse kuba mu murwa mukuru, Bujumbura.
Mu basirikare bahawe imyanya mishya, harimo Colonel Thierry Kabula wagizwe umukuru w’Ishami rishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Burundi, Col. Gordien Kazindu wagizwe umukuru w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Amakuru, ndetse na Général de Brigade Desiré Manirakiza wagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo zirwanira ku butaka.
Abandi bagizweho ingaruka n’izi mpinduka barimo Col. Jean Pierre Mbonyiyeze wagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya Kane, Col Jonas Sebushimike wagizwe umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahugurwa ya ba Ofisiye, ndetse na Lt. Col Prosper Nihorimbere wagizwe umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare.
Izi mpinduka zije nyuma y’iturika rikomeye ryabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe mu kigo cya gisirikare kizwi nka Camp Base, giherereye mu gace ka Musaga mu mujyi wa Bujumbura. Iryo turika ryateje impungenge zikomeye ku mutekano w’ibikoresho bya gisirikare n’uburyo bibikwa.
Mu ijoro ryabereyeho iryo sanganya, abaturage bo mu duce dutandukanye tw’uwo mujyi bavuze ko bumvise urusaku rukomeye rw’iturika rwakurikiranye mu masaha menshi.
Bamwe bavuze ko babonye “umuriro mwinshi n’umwotsi mwinshi,” ndetse bavuga ko ibice by’ibisasu byageze kure, bikangiza amazu no guteza ubwoba bukomeye mu baturage.
Iki kigo cya gisirikare kizwiho kubikwamo intwaro, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ingenzi byifashishwa n’ingabo. Kuba giherereye mu gace gatuwe cyane n’abaturage byatumye ingaruka z’iturika zirushaho gukomera, bituma bamwe mu baturage bahunga ingo zabo kubera umutekano muke.
Nyuma y’iri turika, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yari yatangaje ko ryatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi mu bubiko bw’intwaro.
Icyakora, mu kiganiro giherutse gutangwa, Perezida Évariste Ndayishimiye yavuze ko “nta mashanyarazi aba mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare,” amagambo yateje kwibaza ku kuri kw’ibisobanuro byari byatanzwe mbere.
Ibi byateje impaka n’uruhererekane rw’ibibazo ku micungire mibi ishobora kuba iri mu nzego zimwe na zimwe z’igisirikare, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo ibikoresho by’ingenzi bibikwa, birindwa kandi bigenzurwa.
Abasesenguzi b’ibya gisirikare n’umutekano bavuga ko gushyiraho abayobozi bashya bishobora kuba ari intambwe igamije gukosora ibitagenda neza no kongera icyizere mu mikorere y’ingabo, cyane cyane mu gihe hagaragaye icyuho mu micungire y’ibikoresho bishobora guteza ibyago bikomeye ku gihugu n’abaturage.
Icyakora, hari abibaza niba izi mpinduka zizaba zihagije mu gukemura ibibazo byagaragaye, cyangwa niba hakenewe n’izindi ngamba zirimo iperereza ryimbitse ku byabaye ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo gukumira impanuka nk’izo mu gihe kizaza.
Mu gihe abaturage bagitegereje ibisobanuro birambuye n’ingamba zifatika zizafasha kwirinda ibindi byago, impinduka zakozwe na Perezida Ndayishimiye zigaragaza ko ubuyobozi bw’igihugu bwafashe iki kibazo nk’icyihutirwa, gikwiye guhabwa umurongo mushya mu micungire y’umutekano w’imbere mu gihugu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

