Umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari ukomeje kuba ingingo ivugwaho cyane mu itangazamakuru no mu baturage, nyuma y’amakuru akomeje gucicikana avuga ku migambi n’imyiteguro ya gisirikare ishobora kugira ingaruka ku Rwanda.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje guhumuriza abaturage bubizeza umutekano usesuye, bubasaba gukomeza ubuzima busanzwe.
Amakuru atandukanye avuga ko u Bubiligi bumaze igihe buha u Burundi intwaro zitandukanye zirimo drone zibarirwa mu 5,000 ndetse n’imbunda ziremereye, bivugwa ko zagenewe umugambi uvugwaho wo gutera u Rwanda.
Iyi nkuru ya BWIZA ikomeza igaragaza ko uwo mugambi uvugwamo ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Angola na Afurika y’Epfo, ndetse ko u Burundi bwaba bwaramaze gutegura ingabo zigera ku 50,000.
Nk’uko amakuru abivuga, ubuyobozi bw’u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye bwemeye ubufatanye muri uwo mugambi, nyuma yo gusabwa na Bruxelles. U Burundi na bwo bwaba bwarasabye ubufasha bw’inyongera burimo uburinzi bw’ikirere kugira ngo uwo mugambi uzagerweho.
Hari kandi amakuru avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganya kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu, kugira ngo izifashishwe muri uwo mugambi, mu gihe Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, Thérence Ntahiraja, akomeje guhuriza hamwe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi.
Ibi byose bije byiyongera ku myiteguro ya gisirikare u Burundi bwatangiye kugaragaza kuva mu 2025, aho bwohereje abasirikare benshi n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka w’u Rwanda, cyane cyane muri Komini Busoni, Intara ya Butanyerera.
Umwe mu bayobozi b’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko izo ngamba zari zigamije kwirinda icyashobora guturuka mu Rwanda, agira ati: “Hari intwaro zikomeye zashyizweho kugira ngo zikumire ikintu cyose cyava mu Rwanda.”
Mu bice byegereye uwo mupaka, abaturage bagaragaje impungenge z’umutekano. Umuturage wo mu gace ka Munzenze yagize ati: “Badutegeka gutaha kare, mbere ya Saa Mbili z’ijoro. Nta na hamwe byanditse ariko twese tuzi icyo bisobanura.” Undi na we ati: “Turara twambaye imyenda, twiteguye guhunga mu gihe barasa.”
Amarondo yongerewe cyane, aho abapolisi n’urubyiruko rw’Imbonerakure bagaragaye cyane mu mihanda nijoro, mu gihe intwaro ziremereye zanashyizwe mu bice bitandukanye, zimwe zikaba zarifashishijwe mu kurasa ibisasu byageze muri santere ya Kamanyola hafi y’umupaka wa Bugarama, ibintu byakurikiwe n’imirwano yakwirakwiriye mu kibaya cya Rusizi kugeza ku mujyi wa Uvira.
Nubwo ayo makuru yose akomeje guteza impungenge, ubuyobozi bw’u Rwanda bwo bukomeje guhamya ko umutekano w’igihugu uhagaze neza kandi urinzwe n’ingabo ziteguye.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Eugene Nkubito, mu 2024 ubwo yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi.
Yagize ati: “Perezida wa Repubulika yarababwiye ngo mugende muryame musinzire. Iyo avuze gutyo ingabo twebwe ntituryama. Nanjye nagira ngo mbabwire nk’uko Perezida wa Repubulika yavuze, mutuze mukore imirimo yanyu, nta kizabahungabanya”.
Yakomeje ahumuriza abaturage abibutsa ko bakwiye gukomeza imirimo yabo no kwirinda ibihuha, ati: “Hari ababyifuza (guhungabanya umutekano w’u Rwanda). Ababyifuza mubihorere mwikorere ibyanyu hanyuma ibisigaye mubiturekere.”
Yongeyeho ati: “Bazaze bakore ibyo bashaka gukora tubirebe. Nibabishobora bazabikore. Ariko nababwira y’uko batabishobora kuko duhari turinze igihugu cyacu”.
Mu ijambo rye, Gen Nkubito yanagarutse ku ifungwa ry’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, asobanura ko ryakozwe n’u Burundi, ati: “Umupaka ni Abarundi bawufunze baranatubeshyera ngo ducumbikiye abagizi ba nabi bajya gutera iwabo”.
Yasabye abaturage gukomeza kuba maso, ariko badahungabanywa n’ibivugwa, anabasaba gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibidasanzwe, bakabiharira inzego z’umutekano.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe urangwa n’ukutizerana, aho u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, mu gihe u Rwanda ruhakana ibyo birego.
Icyakora, nubwo umwuka ukomeje kuba mubi n’amakuru y’imyiteguro ya gisirikare akomeza kuvugwa, ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje gushimangira ko nta mpamvu yo kugira ubwoba, busaba abaturage gukomeza ubuzima busanzwe, bagakora, bagatera imbere, mu gihe ingabo z’igihugu zikomeje kuba maso ku mutekano wacyo.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bukomeje gufatwa nk’ijambo rikomeye rihumuriza abaturage, bukanagaragaza icyizere ubuyobozi bw’u Rwanda bufitiye inzego z’umutekano, mu gihe akarere gakomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano bishingiye ku makimbirane ya politiki n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

