RDC mu gihirahiro cy’amasezerano na Amerika: Kinshasa yatewe utwatsi ku bufasha yari yasabye bwo kwita ku bimukira.

Inkuru y’ibikorwa bishya bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byo kwakira abimukira birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje guteza impaka, cyane cyane nyuma y’uko Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) ugaragaje aho uhagaze ku busabe bwa Kinshasa bwo gutanga ubufasha.

Ku wa 17 Mata 2026, nibwo itsinda rya mbere ry’abimukira 15 bageze mu murwa mukuru, Kinshasa, nyuma yo kwirukanwa muri Amerika.

Abo bantu bakomoka mu bihugu bya Peru na Equateur byo muri Amerika y’Amajyepfo, bakaba barimo abagore barindwi nk’uko amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi abyemeza.

Aba bimukira bagejejwe i Kinshasa mu ijoro, aho bahise bajyanwa gucumbikirwa by’agateganyo muri hoteli iri hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’Djili.

Biteganyijwe ko bazahamara iminsi iri hagati ya 10 na 15, buri wese acumbikiwe mu cyumba cye, agahabwa amafunguro kabiri ku munsi, kandi akarindwa n’inzego z’umutekano zirimo Polisi.

Ibi bikorwa biri mu masezerano RDC yagiranye na Amerika, aho byavuzwe ko Washington izajya yohereza abimukira bagera kuri 50 ku cyiciro, nubwo umubare ntarengwa w’abazoherezwa utaratangazwa.

Aya masezerano kandi ateganya ko Amerika ari yo izishyura ikiguzi cyose kijyanye no kwakira no gucumbikira abo bimukira, kandi ko nta gahunda ihari yo kubatuza burundu ku butaka bwa Congo.

Gusa nubwo aya masezerano asa n’ateguwe neza ku mpande zombi, hari ibibazo bikomeje kwibazwa ku ruhande rwa RDC, cyane cyane nyuma y’uko itangiye gusaba ubufasha ku miryango mpuzamahanga mu kwita kuri aba bimukira.

Ku wa 20 Mata, Umuvugizi wa IOM yasobanuye ko uwo muryango wasabwe na Guverinoma ya Congo gutanga ubufasha bw’ubutabazi kuri abo bimukira, ariko agaragaza ko inshingano zayo zigarukira ku byo amategeko ayemerera.

Yagize ati: “IOM ntigena, yaba abantu boherejwe cyangwa abemewe cyangwa bemerewe kuguma ku butaka bw’igihugu. Nta ruhare igira mu masezerano y’ibihugu bibiri, harimo n’ayasinywe hagati ya DRC na Amerika.”

Yakomeje asobanura ko IOM ishobora gutanga ubufasha ku bimukira babisabye, hashingiwe ku isuzuma ry’umuntu ku giti cye n’ibikenewe, ariko byose bigakorwa mu bwisanzure bw’abo bireba.

Ati: “abasubijwe inyuma bose bigizwemo uruhare n’umuryango ni ababikoze ku bushake kandi bishingiye ku bwisanzure, kandi bimenyeshwa mbere abantu bireba.”

IOM yanagaragaje ko ifite uburenganzira bwo kwanga cyangwa guhagarika uruhare rwayo mu gihe ibipimo ngenderwaho byo kurengera uburenganzira bwa muntu bidashobora kubahirizwa, ishimangira ko ibibazo byose bijyanye n’amasezerano hagati y’ibihugu ari inshingano z’inzego za leta zibifitiye ububasha.

Ku rundi ruhande, amakuru yerekana ko RDC yatangiye gusaba ubufasha bwo kwita kuri aba bimukira nubwo Amerika yemeye kwishyura amafaranga azabagendaho.

Ibi byatumye bamwe bibaza impamvu ubuyobozi bwa Congo bushaka inkunga ku ruhande, mu gihe amasezerano asanzwe agaragaza ko nta mutwaro ukomeye wagakwiye kugera kuri Leta yakiriye aba bantu.

Iki kibazo cyatumye havuka impaka ku ntego nyakuri z’aya masezerano, aho bamwe bakeka ko hashobora kuba hari inyungu zindi zishakishwa n’ubuyobozi bwa Congo, harimo no kuba aba bimukira bashobora gukoreshwa mu nyungu zitavuzwe ku mugaragaro.

Nubwo bimeze bityo, gahunda yo kwakira aba bimukira iracyari mu ntangiriro, kandi biteganyijwe ko hari andi matsinda azakurikira mu minsi iri imbere.

Icyakora, uko iyi gahunda izagenda ishyirwa mu bikorwa, n’uruhare rw’imiryango mpuzamahanga nka IOM, bizakomeza gukurikiranwa hafi n’abasesenguzi n’abaturage, bitewe n’ingaruka bishobora kugira ku burenganzira bw’abimukira no ku isura y’igihugu cyakiriye iyi gahunda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui