Ibyo umujyanama wa Perezida Trump yaganiriye na Tshisekedi na Ndayishimiye

Ihuriro mpuzamahanga ryabereye i Antalya muri Türkiye ryahuje abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye ku Isi, ryabaye n’urubuga rw’ibiganiro bikomeye ku bibazo by’umutekano n’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari.

Muri iri huriro, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi bagiranye ibiganiro byihariye na Massad Boulos, umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika.

Amakuru yatangajwe na Massad Boulos abinyujije ku rubuga rwe rwa X agaragaza ko ibiganiro yagiranye na Perezida Tshisekedi byari byibanze ku mubano hagati ya Kinshasa na Washington, by’umwihariko ku mutekano w’akarere, ubufatanye mu by’ubukungu n’amahirwe y’igihe kirekire.

Yagize ati: “inama yubaka yibanze ku ngingo nyinshi z’umubano [wa RDC na Amerika], zirimo umutekano w’akarere, ubufatanye mu by’ubukungu n’amahirwe y’ubukungu y’igihe kirekire.”

Ibi biganiro byabaye mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara, aho umutwe wa AFC/M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zifatanyije n’indi mitwe irimo na FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Massad Boulos yagaragaje ko bishimiye intambwe imaze guterwa mu biganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, avuga ko byatanze icyizere ku mahoro arambye.

Yashimangiye ko ibiganiro bikomeje ari ingenzi mu gushaka umuti urambye, agira ati: “Hari umuhate dusangiye mu gushyigikira ingufu zizabyara amahoro, kongerera imbaraga inzego no kurema amahirwe magari y’ubukungu.”

Ibi byerekana ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyira imbere inzira y’ibiganiro aho gukomeza intambara, nubwo ku rundi ruhande hari impaka ku ruhare rwayo mu kibazo cy’umutekano w’akarere.

Ku rundi ruhande, Massad Boulos yanagiranye ibiganiro na Perezida Ndayishimiye, uri no kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe.

Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, inyungu rusange ndetse n’uburyo bwo guteza imbere ubukungu mu Burundi no mu karere muri rusange.

Massad Boulos yagize ati: “ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye bw’ibihugu byombi n’inyungu rusange, harimo amahirwe yo guteza imbere ubukungu mu Burundi no mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’igikenewe ngo amahoro aboneke, n’ibibazo intambara iri mu burasirazuba bwa Congo itera akarere.”

Ibi biganiro byagarutse cyane ku kibazo cy’intambara ikomeje kuba ndende mu burasirazuba bwa Congo, ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage no ku bukungu bw’akarere.

Massad Boulos yavuze ko umubano wa Amerika n’u Burundi ukomeje gutera imbere, ndetse ko hari amahirwe yo kuwagura kurushaho.

Yagize ati: “Turashimira cyane ubufatanye dufitanye na Perezida Ndayishimiye mu nshingano ze zikomeye zo kuyobora Afurika, kandi twaganiriye ku mahirwe yo gukorana cyane mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’ubuhuza muri Afurika.”

Nubwo ibi biganiro byagaragajwe nk’ibyubaka, ntibyabaye hatavuzweho impaka. Leta za Congo n’u Burundi zikunze gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira u Rwanda ibihano, ibintu byaje gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe, bikaba bivugwa ko Massad Boulos yagize uruhare rukomeye muri icyo cyemezo.

Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga batangira kwibaza ku ruhande Amerika ihagazeho mu kibazo cy’umutekano w’akarere.

Hari kandi n’abanenga Massad Boulos bavuga ko nta gitutu gihagije ashyira kuri Leta ya Congo ngo isenye umutwe wa FDLR, ukomeje gufatanya n’ingabo za FARDC ndetse n’iz’u Burundi mu mirwano ihanganyemo na AFC/M23.

Ibi bikomeje guteza impaka ku buryo amahanga yitwara mu gukemura ikibazo cy’akarere, aho bamwe babona hari ukubogama ku mpande zimwe.

Ihuriro rya Antalya ryasize rigaragaje ko nubwo ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo kigikomeye kandi gisaba ubushake bwa politiki bwimbitse ku mpande zose.

Icyakora, amagambo yavuzwe n’abayobozi batandukanye agaragaza ko hari icyizere gike cyo gukomeza inzira y’ibiganiro, nubwo urugendo rukiri rurerure.

Mu gihe ibihugu bikomeye bikomeje gushaka uko byagira uruhare mu kugarura amahoro, haracyari ikibazo cy’uko inyungu za politiki n’ubukungu bishobora gukomeza kuba inzitizi ku mahoro arambye.

Ibiganiro bya Antalya bishobora gufatwa nk’intambwe, ariko igisubizo nyacyo kizava ku bushake bw’abafite uruhare rutaziguye mu bibazo by’akarere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui