Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri kunyura mu bihe bitoroshye yapfushije undi Mupadiri nyuma y’amezi abiri

Agahinda kongeye kwiyongera mu muryango wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa Padiri Bernard Kyoribona witabye Imana azize uburwayi.

Ni ibintu bibaye mu gihe kitageze ku mezi abiri undi musaseridoti na we yari aherutse kwitaba Imana, bikaba byongeye gukoma mu nkokora abakirisitu n’abayobozi ba Kiliziya.

Inkuru y’urupfu rwa Padiri Bernard Kyoribona yatangajwe mu itangazo rya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ryasohotse ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, rikubiyemo amagambo y’akababaro n’ihumure ku bo yasize.

Iryo tangazo rigira riti: “Nyiricyubahiro Musenyeri Selestini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, afatanyije n’umuryango wa Padiri Bernard KYORIBONA, ababajwe no kumenyesha Abepiskopi, Abasaseridoti, Abiyeguriyimana, Abakristu n’Inshuti ko uwo Padiri Bernard KYORIBONA yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 19/04/2026 azize uburwayi mu Bitaro bikuru bya CHUB i Butare.”

Urupfu rwe rwabaye nk’inkuba ikubise ku muryango wa Kiliziya, cyane ko rwabaye mu gihe gito cyane undi mupadiri yari aherutse kwitaba Imana, ibintu byatumye benshi bibaza ku buremere bw’ibihe Kiliziya iri kunyuramo.

Padiri Bernard Kyoribona yitabye Imana mu gihe kitageze ku kwezi kumwe gusa, undi mupadiri wakoreraga umurimo w’ubusaseridoti muri Diyosezi ya Butare na we atabarutse.

Uwo ni Padiri Faustin Rutembesa, wari uzwi cyane mu rwego rw’uburezi bw’amashuri makuru na za Kaminuza, witabye Imana ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.

Urupfu rwa Padiri Rutembesa rwari rwateye icyuho gikomeye, cyane cyane mu bijyanye n’uruhare rwe mu burezi no mu gutanga ubumenyi mu nzego zitandukanye. Kuba na Padiri Kyoribona akurikiyeho mu gihe gito byatumye akababaro karushaho kwiyongera mu miryango y’abasaseridoti ndetse n’abakirisitu muri rusange.

Si abo gusa kuko na mbere yabo, Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yari iherutse guhura n’akandi gahinda ko kubura umwe mu bapadiri bayo.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2025, Padiri Gervase Twinomujuni wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bishyira mu Karere ka Nyamagabe na we yari yitabye Imana, asiga icyuho gikomeye mu buyobozi bw’iyo paruwasi ndetse no mu mirimo ya gishumba yakoraga.

Ibi byose bikurikiranye mu gihe gito byagaragaje uburyo Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri kunyura mu bihe bitoroshye, aho ikomeje gutakaza abagaragu bayo b’ingenzi bafite uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa, uburezi n’iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Nubwo akababaro ari kenshi, abayobozi ba Kiliziya bakomeje gukomeza abakirisitu babasaba gukomera ku kwemera no gukomeza gusabira Kiliziya n’abayigize.

Hagati aho, Diyosezi ya Gikongoro yatangaje ko gahunda yo guherekeza Padiri Bernard Kyoribona izatangazwa mu yandi matangazo azaza, mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye nyakwigendera.

Icyizere cy’abakirisitu gikomeje gushingira ku bumwe no ku kwemera, nubwo ibihe bikomeye byo kubura abapadiri bikomeje kubageraho mu buryo bwihuse, bikabasiga mu gahinda ariko banasabwa gukomeza urugendo rw’ukwemera.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui