U Rwanda rwashimiwe kugira imihanda myiza yujuje ubuziranenge n’ibisabwa byose mu rwego mpuzamahanga ku kigero cya 98%.

U Rwanda rukomeje kugaragaza intambwe ishimishije mu kubaka no kubungabunga imihanda yujuje ubuziranenge, aho rwashimiwe n’Ubuyobozi bw’Umuhora wa Ruguru kubera kugera ku kigero cya 98% cy’imihanda yujuje ibisabwa mpuzamahanga.

Ibi byagarutsweho mu gihe abashoferi batwara imodoka nini zitwara imizigo mu bihugu byo mu karere bakomeje kugaragaza ibibazo baterwa n’imihanda mibi irimo ibinogo mu bindi bihugu, bigatuma batinda mu kazi ndetse bikangiza ibinyabiziga byabo.

Gusa, iyo bageze mu Rwanda bavuga ko bahasanga imihanda imeze neza kandi ikitabwaho ku buryo bwihuse igihe hagaragaye ikibazo icyo ari cyo cyose.

Umunyabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubwikorezi mu Muhora wa Ruguru (NCTTCA), John Deng Diar Diing, yemeje ko isuzuma rikorwa buri mezi atandatu rigaragaza ko imihanda yo mu Rwanda iri ku rwego rwo hejuru cyane.

Yagize ati: “Kugeza ubu ku kigero cya 98% imihanda yo mu Rwanda yujuje ubuziranenge dukurikije isuzuma dukora buri mezi atandatu kandi twizeye ko n’iyi kabiri iburaho ari imihanda itari mibi. Turebeye ku bipimo tugenderaho mu muhora wa Ruguru kugeza ubu mu Rwanda nta mihanda iteye impungenge ihari.”

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bikwiye kubera urugero abandi, ati: “U Rwanda ruri gukora neza cyane ni nayo mpamvu tubona ko ari ingenzi gukomeza kurushyigikira kuko rugaragaza ko ari igihugu kitaye ku baturage bacyo rero tubona ko ari ingenzi ko twakorana n’ubuyobozi nk’ubwo kugira ngo binabere urugero ibindi bihugu biri muri uyu muryango.”

Mu rwego rwo gukomeza kunoza ibikorwaremezo, NCTTCA yatangaje ko izakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kongera ubuziranenge bw’imihanda ndetse no kubaka ibyanya byihariye byo guparikamo amakamyo.

Biteganyijwe ko kimwe muri ibyo byanya kizubakwa muri Rukomo, kikazajya cyakira amakamyo ava ku mipaka ya Kagitumba, Rubavu na Goma akoresheje umupaka wa Gatuna, ndetse kikanafasha mu kwakira ayerekeza i Kigali.

Byongeye kandi, hagaragajwe ko u Rwanda rufite imihanda ingana na kilometero 980 ikoreshwa cyane n’Umuhora wa Ruguru, kandi iyi mihanda ikaba igenzurwa buri munsi mu rwego rwo kuyifata neza no kuyirinda kwangirika.

Nk’intambwe nshya mu ikoranabuhanga, ku wa 17 Mata 2026 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RDTA) cyatangaje ko u Rwanda rwahawe akuma kabugenewe gafasha mu gupima ubuziranenge bw’imihanda.

Aka kuma kazwi nka “Roughometer IV” gashyirwa ku binyabiziga birimo imodoka, moto cyangwa amakamyo, kagakusanya amakuru y’uburyo umuhanda wubatswe n’uko umeze.

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Canoth Manishimwe, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha cyane mu kugenzura imihanda mishya no gutuma yubakwa neza kurushaho.

Aka kuma gatanga amakuru y’aho umuhanda ushobora kuba ufite ikibazo, bigafasha abajenjeri gufata ibyemezo byihuse no gushyira imbaraga aho zikenewe kurusha ahandi.

NCTTCA yanatangaje ko ifite gahunda yo kohereza mu Rwanda inzobere mu mikorere y’ibyambu byo mu mazi y’imbere mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere uru rwego rutaratera imbere cyane mu Rwanda.

Ibi byose bigaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi, hagamijwe koroshya ubuhahirane n’ibindi bihugu byo mu karere no guteza imbere ubukungu bw’igihugu, ndetse no kurushaho kugera ku ntego yo kugira imihanda yujuje ubuziranenge ku kigero cya 100%.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

NCTTCA yahaye u Rwanda akuma k’ikoranabuhanga gapima ubuziranenge bw’imihanda

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui