Hatangiye kugaragara ibimenyetso bishya by’uko Minisitiri Bugaga yishwe na Guverinoma y’u Burundi

Ibimenyetso bikomeje kujya ahagaragara ku rupfu rwa Gabby Bugaga wahoze ari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Burundi, birushaho gukomeza impaka n’urujijo mu baturage, mu gihe hari abemeza ko ashobora kuba yarishwe aho kuba yazize impanuka nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Umurambo wa Bugaga wabonetse mu gitondo cyo ku wa 16 Mata 2026, mu modoka ye yari iri mu gace ka Kivoga, komine Mutimbuzi.

Leta y’u Burundi yahise itangaza ko yazize “urupfu rutunguranye” rwatewe n’impanuka, ariko amakuru atandukanye aturuka mu miryango itegamiye kuri Leta, arimo FOCODE, agaragaza ibimenyetso byinshi bituma hakekwa ko yaba yarishwe.

Nk’uko FOCODE ibivuga, amakuru yakusanyijwe ashingiye ku buhamya bw’abantu bari hafi ya nyakwigendera agaragaza ko mbere y’urupfu rwe yari afite impungenge zikomeye ku mutekano we.

Hari abemeza ko yari amaze iminsi agaragaza ko ashobora kugirirwa nabi, ndetse ko yari yatangiye gutegura umugambi wo kuva mu gihugu akajya kuba mu mahanga, by’umwihariko i Burayi aho yavugwaga ko yashakaga ubufasha bwo kuhagera.

Amakuru akomeza avuga ko mu ijoro rya nyuma mbere y’uko apfa, telefone ye yakoreshejwe mu buryo budasanzwe.

Umwe mu bantu bavuganaga na we yavuze ko yandikiwe ubutumwa butari busanzwe mu mivuganire yabo, bituma bakeka ko ashobora kuba atari we wari uyifite muri ayo masaha ya nyuma y’ubuzima bwe.

Ikindi gikomeje guteza impaka ni aho umurambo we wabonetse. Imodoka ye yasanzwe mu murima w’ibigazi, kure gato y’umuhanda uhuza Bujumbura na Bubanza, ariko ntiharamenyekana neza uko yagezeyo nijoro.

Byongeye kandi, nta bimenyetso byerekana ko yari kumwe n’abamurinda cyangwa umushoferi, kandi mbere gato y’uko apfa hari abamubonye mu kabari kamwe i Bujumbura.

Uburyo umurambo wabonetse na bwo bwatumye benshi bashidikanya ku byatangajwe na Leta. Wari uri mu ntebe z’imbere, uryamye neza, ukuguru kumwe gusohotse mu muryango w’imodoka, ibintu abahanga bavuga ko bidahura n’impanuka isanzwe y’imodoka.

Ibi byatumye bamwe bakeka ko ashobora kuba yariciwe ahandi, hanyuma umurambo we ukazanwa gushyirwa mu modoka.

Hari kandi ikibazo cy’uko aho imodoka yari iri nta maraso yigeze ahaboneka, bigashimangira ko aho wasanzwe atari ho yiciwe. Imodoka ubwayo ngo igaragaza ibimenyetso bidasanzwe: ‘airbag’ ntiyigeze isohoka, mu gihe urufunguzo rw’imodoka rwasanzwe mu isakoshi aho kuba mu modoka.

FOCODE inavuga ko hari amakuru ataremezwa yaturutse mu bitaro umurambo wajyanyweho, avuga ko hashobora kuba hari ibimenyetso by’amasasu ku mubiri wa nyakwigendera.

Nubwo aya makuru ataremezwa ku mugaragaro, akomeje gushimangira icyifuzo cy’uko hakorwa isuzuma ryimbitse kandi ryigenga ku murambo.

N’ubwo ibi byose bikomeje kuvugwa no guteza impaka, ubuyobozi bw’u Burundi bukomeje gutsimbarara ku mvugo y’uko ari urupfu rutunguranye, nta makuru arambuye buratanga ku iperereza ryimbitse ryakorwa.

Ibi byatumye imiryango itandukanye n’abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi basaba ko hakorwa iperereza ryigenga, kugira ngo ukuri ku rupfu rwa Bugaga kumenyekane, ndetse hanubahirizwe uburenganzira bw’abaturage bwo kumenya ibyabaye.

Nyakwigendera yari yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kanama 2025 na Perezida Évariste Ndayishimiye, umwanya yari amazeho igihe kitageze ku mwaka umwe mbere y’uko apfa mu buryo bukomeje guteza urujijo rukomeye mu gihugu.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui