Uturere twa Bugesera na Rusizi twafatiwe ingamba zikomeye zo guhagarika ikwirakwira ry’indwara ya muryamo yibasiye ingurube, nyuma y’uko bigaragaye ko iri kurimbura ayo matungo ku muvuduko uteye inkeke.
Icyemezo cyo gushyira utu turere mu kato ku bijyanye no gucuruza no kwimura ingurube cyatangajwe ku wa 10 Mata 2026 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Imibare yatangajwe igaragaza ko iyi ndwara imaze guhitana ingurube 61, zirimo zirindwi zo mu Karere ka Bugesera na 54 zo mu Karere ka Rusizi. Ibi byatumye inzego zibishinzwe zifata umwanzuro wo guhagarika ingendo z’aya matungo hagati y’uturere kugira ngo hirindwe ko yakomeza gukwirakwira mu gihugu hose.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi no kurwanya ibyorezo mu matungo muri RAB, Dr. Ndayisenga Fabrice, yavuze ko iyi ndwara yandura vuba kandi ikica mu gihe gito, ndetse ikaba nta muti cyangwa urukingo igira.
Yagaragaje ko gushyira utu turere mu kato ari ingenzi cyane mu kuyikumira, cyane cyane mu Karere ka Rusizi aho yagaragaye cyane, mu gihe i Bugesera yagaragaye mu rwuri rumwe gusa rwahise rufatirwa ingamba zihuse.
Yasobanuye ko nubwo gucuruza ingurube ziva muri utu turere byahagaritswe, ibikorwa byo kubaga mu mabagiro byemewe bikomeza, ariko ku matungo aturuka mu tundi turere tudafite ikibazo. Ibi bigamije gukomeza ibikorwa by’ubucuruzi mu buryo bwitondewe, hatabangamiye gahunda yo kurwanya icyorezo.
Nubwo iyi ndwara itandura abantu, inzego z’ubworozi zagaragaje ko ishobora gukwirakwira mu buryo bworoshye hagati y’ingurube, cyane cyane iyo hatubahirijwe amabwiriza y’isuku.
Aborozi basabwe gukaza ingamba zirimo gukoresha ibikoresho bisukuye, kwirinda kugaburira ingurube ibisigazwa byo mu maresitora, ndetse no kugenzura abinjira mu biraro byazo bakabanza kunyura mu miti yabugenewe.
Indwara ya muryamo, izwi ku izina rya African Swine Fever, iterwa na virus yibasira cyane ingurube zo mu rugo n’iz’ishyamba.
Igaragazwa n’ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kunanirwa kurya no kugenda, gutitira ndetse no gutukura ku mubiri w’itungo. Abashinzwe ubworozi bavuga ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bashobora kuba bamaze kugabanya ubwandu bwayo ku buryo ibikorwa byo gucuruza no kwimura ingurube byasubukurwa mu mutekano.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

