Umwuka wa politiki ukomeje gufata indi ntera mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani Lukoo, yugarijwe n’igitutu gikomeye giturutse mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’aho bamwe mu badepite batangije gahunda yo kumweguza bamushinja kunanirwa gucunga umutekano w’igihugu.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro n’umudepite uhagarariye Kisangani, Laddy Yangotikala, usanzwe ari umunyamuryango w’ihuriro riri ku butegetsi rya Union Sacrée.
N’ubwo iri huriro risanzwe rifasha guha ingufu ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ibyatangajwe na Yangotikala byagaragaje ko n’imbere mu butegetsi ubwabwo harimo kutavuga rumwe ku mikorere y’inzego z’umutekano.
Mu magambo akomeye yavugiye imbere y’abandi badepite, Yangotikala yagaragaje ko abaturage bo mu mijyi itandukanye, cyane cyane i Kinshasa, bamaze igihe kinini bataka umutekano mucye uterwa n’ubujura bwitwaje intwaro bukorwa ku manywa y’ihangu.
Yabajije impamvu ibikorwa nk’ibi bikomeje kuba umunsi ku wundi nta ngamba zifatika zifatwa, ndetse anashimangira ko abaturage batakibasha kumenya niba hari iperereza rikorwa cyangwa niba abafatwa bahanwa nk’uko bikwiye.
Yavuze ko ubuzima bw’abaturage bwabaye nk’uburi mu kaga gahoraho, aho kuba mu murwa mukuru cyangwa mu yindi mijyi minini bitagifite igisobanuro cyo kugira umutekano. Ibi, ngo ni ikimenyetso cy’uko Minisiteri y’Umutekano itakoze inshingano zayo uko bikwiye.
Mu rwego rwo gukomeza gushyira igitutu kuri Minisitiri Shabani, Yangotikala yamusabye kwegura mu gihe kitarenze amasaha 48 uhereye ku itariki ya 13 Mata 2026, ubwegure bwe akabushyikiriza Perezida Tshisekedi.
Ibi byatumye habaho impaka ndende mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bamwe mu badepite batangiye gutekereza niba koko kweguza uyu muyobozi ari wo muti rukumbi ku kibazo cy’umutekano mucye kimaze gufata indi ntera.
Amakuru aturuka imbere mu Nteko agaragaza ko uyu mudepite atahagaze wenyine muri iyi gahunda, kuko amaze kubona imikono y’abarenga 50 bamushyigikiye.
Ibi byahaye iyi gahunda imbaraga zidasanzwe, ndetse bituma Minisitiri Shabani atangira kugaragaraho igitutu gikomeye cya politiki gishobora no kumuviramo gutakaza umwanya we mu gihe cya vuba.
Icyakora, hari n’abandi badepite bagaragaza ko ikibazo cy’umutekano mucye kitakwiye gushyirwa ku muntu umwe gusa, ahubwo ko gishingiye ku bibazo byimbitse birimo imiyoborere, ubushobozi buke bw’inzego z’umutekano, ndetse n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho y’abaturage bikomeje gutuma ubujura n’ibyaha byiyongera.
Ibi byose bibaye mu gihe igihugu kigifite ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba, aho ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage. Nubwo ikibazo kiri i Kinshasa cyibandwaho cyane muri iyi minsi, abasesenguzi bemeza ko ari igice kimwe gusa cy’ikibazo kinini igihugu gifite ku mutekano.
Ku rundi ruhande, kuba umudepite wo mu ihuriro riri ku butegetsi ari we uyoboye iyi gahunda, byatumye benshi batangira kwibaza niba hataba hari ibimenyetso by’ukutumvikana gukomeye mu buyobozi bw’igihugu. Ibi bishobora no kugira ingaruka ku mikorere ya guverinoma muri rusange, ndetse bikaba byanagira icyo bihungabanya ku cyizere abaturage bafitiye ubuyobozi.
Minisitiri Shabani we kugeza ubu ntaratangaza ku mugaragaro icyemezo cye ku busabe bwo kwegura, ariko amakuru ava hafi ye agaragaza ko ari mu biganiro bikomeye n’abayobozi bakuru b’igihugu, harebwa icyakorwa ngo iki kibazo gikemuke kidateje umwuka mubi kurushaho.
Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko kuri iki kibazo, amaso y’abaturage n’abasesenguzi ba politiki yose ahanzwe i Kinshasa, harebwa niba koko Minisitiri w’Umutekano azasezera ku mirimo ye cyangwa niba azarokoka iki gitutu gikomeye cya politiki kimwugarije.
Icyemezo kizafatwa kizaba gifite ingaruka zikomeye ku miyoborere y’igihugu no ku cyizere cy’abaturage ku bijyanye n’umutekano wabo mu minsi iri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

