RDC: Abarwanyi 4,000 barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bageze i Mulenge bavuye mu misozi no mu Burundi

Amakuru akomeje guhererekanywa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agaragaza indi ntera mu ihindagurika ry’umutekano muke umaze igihe muri aka karere.

Ibi bije nyuma y’uko abarwanyi bagera ku 4,000 b’imitwe igize ihuriro rya P5 bavuga ko bamaze kugera mu gace ka Mulenge, gaherereye mu misozi miremire y’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abo barwanyi bivugwa ko baturutse mu bice bitandukanye birimo mu Burundi no mu misozi ikikije aka karere, bakaba bari bamaze igihe bakora imyitozo ya gisirikare mbere yo kwerekeza muri Congo.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko urugendo rwabo rwasojwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata, aho bageze ahitwa ku Ndondo, ahazwiho kuba ahantu h’ingenzi mu migambi ya gisirikare muri kariya gace.

Icyakora, ikintu cyatunguranye kuri uru rugendo ni uko aba barwanyi bavuga ko bageze i Mulenge badafite intwaro.

Ibi byatewe n’inkongi y’umuriro iherutse kwibasira ububiko bw’intwaro bwari mu kigo cya gisirikare cya Musaga i Bujumbura, aho bivugwa ko ibikoresho byinshi byari byateganyirijwe aba barwanyi byahatikiriye.

Iyo nkongi y’umuriro ngo yangije cyane ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda zikomeye, imyambaro y’abasirikare ndetse n’indege zitagira abapilote zizwi nka drone zo mu bwoko bwa CH-4.

Hari amakuru avuga ko izo ntwaro zari zimaze kwimurirwa muri icyo kigo zivanywe mu kindi cya Mwaro, mu rwego rwo kuzitegura koherezwa mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi byatumye imigambi ya gisirikare y’aba barwanyi ihinduka, kuko bageze i Mulenge nta bikoresho by’ibanze byo kurwana bafite.

Gusa nubwo bimeze bityo, amakuru yemeza ko bakiriwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino usanzwe ukorana n’ingabo za Leta ya Congo, aho bayobowe na Lt. Nyamusalaba Alexis, uvugwaho kuba afite ubunararibonye mu bikorwa byo muri kariya gace.

Imikoranire hagati y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikomeje gutuma uburasirazuba bwa Congo burushaho kuba indiri y’imitwe ifite inyungu zitandukanye.

Ihuriro rya P5 ririmo umutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa, rizwiho kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, rikaba ryakomeje gushaka uburyo ryagura ibikorwa byaryo mu karere.

Uku kwimuka kw’aba barwanyi benshi bajya i Mulenge gushobora guhindura isura y’umutekano muri aka karere, cyane cyane mu gihe ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bimaze igihe byiyongera.

Abasesenguzi bemeza ko kuba aba barwanyi bageze mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo bishobora gutuma habaho ihangana rishya hagati y’imitwe isanzwe ihakorera n’iyinjiye bushya.

Hari kandi impungenge ko nubwo bahageze nta ntwaro bafite, bashobora kuzishaka mu buryo butandukanye, haba ku bufatanye n’indi mitwe cyangwa ku isoko ry’intwaro ritemewe, ibintu bishobora kurushaho gukongeza umutekano muke muri aka karere.

Abaturage bo muri utu duce bakomeje kuba mu bwoba, cyane cyane abatuye i Mulenge n’ahandi hafi yaho, aho amateka y’imitwe yitwaje intwaro yabasigiye ibikomere byinshi.

Mu gihe ubuyobozi bwa Congo bukomeje guhangana n’imitwe itandukanye, kwiyongera kw’undi mutwe munini nk’uyu wa P5 bishobora gushyira igitutu ku ngabo za Leta, ndetse bigakomeza gutuma akarere kose k’ibiyaga bigari gakomeza kuba ahantu h’ingenzi mu mikino ya politiki n’umutekano ihuza ibihugu byinshi byo mu karere.

Ibi byose bibaye mu gihe hakomeje kugaragara impinduka mu mikoranire y’imitwe yitwaje intwaro, aho imwe igirana amasezerano n’ubuyobozi bwa Congo, indi igakomeza kurwanya ubutegetsi bw’ibihugu bitandukanye byo mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui