Mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira uruhare rwarwo mu miyoborere mpuzamahanga no mu mishinga ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ibikorwa bya dipolomasi bikomeje gufata indi ntera, cyane cyane mu gushaka amajwi azafasha umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo kongera kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, afatanyije na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bagiriye ingendo mu bihugu bitandukanye by’inshuti zirimo Djibouti na Mauritania, aho bajyanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame.
Ibi bikorwa bigamije gushaka inkunga y’ibihugu by’inshuti kugira ngo bishyigikire kandidatire ya Louise Mushikiwabo wifuza kongera kwiyamamariza kuyobora OIF ku nshuro ya gatatu.
Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Djibouti, yagaragaje ko uru rugendo rufite intego isobanutse yo gusaba ubufasha mu matora ateganyijwe, ashimangira ko ari intumwa yihariye ya Perezida Kagame.
Yagize ati: “Twaje gusaba ubufasha bwa Djibouti kugira ngo Madamu Louise Mushikiwabo yongere atorwe, dushingiye ku mavugurura amaze gutangiza muri OIF agamije kuyigira umuryango uhamye, ukora neza kandi wizewe ku rwego mpuzamahanga.”
Uretse gusaba inkunga kuri kandidatire ya Mushikiwabo, Minisitiri Nduhungirehe yanabonye umwanya wo kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, baganira ku bibazo by’umutekano n’iterambere ry’akarere ka Afurika, cyane cyane mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’umugabane.
Ku ruhande rwe, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wari mu rugendo muri Mauritania, nawe yashyikirije Perezida w’icyo gihugu, Mohamed Ould Ghazouani, ubutumwa bwa Perezida Kagame, bushimangira ubusabe bwo gushyigikira Mushikiwabo.
Yagaragaje ko yakiriwe neza ndetse ko ibiganiro byagenze neza, ashimira ubuyobozi bwa Mauritania ku mubano mwiza busanzwe bufitanye n’u Rwanda.
Ibi bikorwa bya dipolomasi bishingiye ku mateka Mushikiwabo asanzwe afite muri OIF. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yatorewe bwa mbere kuyobora uyu muryango, mu nama yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma, bamwemeza ku bwiganze busesuye.
Icyo gihe yari yashyigikiwe n’u Rwanda ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bigaragaza icyizere cyari kimaze kumugirirwa ku rwego mpuzamahanga.
Muri manda ye ya mbere n’iya kabiri, Mushikiwabo yashyize imbere ivugurura ry’imikorere ya OIF, agamije kuyigira urubuga rufasha ibihugu bigize uyu muryango mu guteza imbere ubufatanye, iterambere rirambye n’imiyoborere myiza. Ibi byongeye kumwongerera icyizere mu bihugu byinshi, bituma u Rwanda rwongera kumushyigikira mu kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu.
By’umwihariko, mu Ugushyingo 2022, Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF mu nama yabereye i Djerba muri Tunisia, aho abakuru b’ibihugu na za guverinoma bongeye kumugirira icyizere, bamuhundagazaho amajwi yo gukomeza kuyobora uyu muryango mu yindi manda.
Kuri ubu, ibikorwa byo gushaka amajwi bikomeje kwaguka mu bihugu bitandukanye, bigaragaza uburyo u Rwanda rushyira imbaraga mu guteza imbere abakandida barwo ku rwego mpuzamahanga. Ibi kandi binagaragaza icyizere igihugu gifitiye Mushikiwabo, ndetse n’uruhare rwe mu guteza imbere OIF no kuyihesha agaciro ku isi.
Abasesenguzi ba dipolomasi bagaragaza ko izi ngendo z’abayobozi bakuru b’u Rwanda zishobora kugira uruhare rukomeye mu kongera amahirwe ya Mushikiwabo, cyane cyane mu gihe u Rwanda rukomeje kubaka umubano mwiza n’ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Mu gihe amatora yegereje, amaso y’ibihugu byinshi azaba ahanzwe kuri iyi kandidatire, mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo gushaka amajwi, rugaragaza ko rwifuza gukomeza kugira ijambo rikomeye mu miyoborere y’imiryango mpuzamahanga, binyuze mu bayobozi barwo bafite ubunararibonye n’icyizere ku rwego mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




