AFC/M23 yafashe utundi duce tubiri, Amerika n’u Burayi batanga ubutumwa bukomeye cyane

Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihuriro rya AFC/M23 ryafashe uduce twa Marundi na Katala muri teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rikaba ryabikoze mu rwego rwo kurengera abaturage bavugaga ko bari bamaze igihe bibasirwa n’ibitero.

Amakuru atandukanye agaragaza ko mu byumweru bishize ingabo za Leta ya Kinshasa zifatanyije n’imitwe ikorana na yo zirimo FDLR zari zimaze igihe zigaragaza ibikorwa bya gisirikare muri utu duce, byateje impungenge ku mutekano w’abaturage.

Abaturage benshi bavuga ko ibikorwa bya gisirikare byatumye bamwe bava mu byabo, abandi bagahunga kubera gutinya imirwano n’ibisasu byarimo kugwa hafi y’ingo zabo.

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri kariya karere, bwavuze ko ibikorwa bya AFC/M23 byagize uruhare mu guhagarika ibitero byari bimaze igihe bikorwa muri utu duce.

Yagize ati: “Mu byumweru bishize, guverinoma ya Kinshasa ishyigikiye FDLR yari imaze igihe irasa ibisasu kandi igatuma abaturage ba Marundi na Katala bava mu byabo. Uyu munsi AFC/M23 yafashe utu duce.”

Yakomeje avuga ko mu minsi yashize ibikorwa bya gisirikare byangije byinshi muri kariya gace, ariko ko abaturage benshi babona gufatwa kwaho nk’intambwe igamije kubahumuriza.

Ihuriro rya AFC/M23 na ryo ryatangaje ko ritazihanganira ibikorwa byose byibasira abaturage, cyane cyane mu bice rivuga ko abaturage bahura n’ihohoterwa. Mu butumwa bwatangajwe n’abayishyigikiye hagaragajwe ko iyo hari abantu bagirira nabi abaturage, AFC/M23 ishobora gutabara ikabikumira.

Ibi bibaye mu gihe amahanga akomeje kugaragaza impungenge ku miterere y’intambara mu burasirazuba bwa Congo, aho ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga bisaba impande zihanganye gushyira imbere ibiganiro aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bwongereza basabye ko ibikorwa bya gisirikare byibasira abasivili ndetse n’abavuga Ikinyarwanda muri RDC bihagarara.

Ibi byatangajwe ku wa 5 Werurwe 2026 n’ihuriro ry’ibihugu bikurikiranira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga Bigari rizwi nka ICG, ririmo ibihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Danemark, u Busuwisi na Suède.

Iri huriro ryagaragaje ko gukomeza gukoresha drones n’indege z’intambara mu mirwano byongera gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga, cyane cyane mu bice birimo imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ingabo za Leta ya Congo zimaze igihe zigaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ariko ko rimwe na rimwe ibyo bitero byagiye bigira ingaruka ku basivili.

Urugero rwatanzwe ni igitero cya drone cyagabwe ku nzu z’abaturage muri santere ya Masisi tariki ya 2 Mutarama 2026, cyahitanye abantu 22 abandi benshi barakomereka. Icyo gitero cyavuzwe ko cyagabwe mu gace ingabo za Leta zivuga ko kari mu maboko ya AFC/M23.

Hari kandi igitero cya drone cyagabwe hafi ya Rubaya muri teritwari ya Masisi ku wa 24 Werurwe, cyahitanye abarwanyi ba AFC/M23 barimo Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi w’iri huriro mu rwego rwa gisirikare.

AFC/M23 yatangaje ko kubera ibitero ikomeje kugabwaho, yafashe icyemezo cyo kujya ibikumira aho bituruka.

Mu rwego rwo kubikumira, iri huriro ryavuze ko ryohereje drones ku kibuga cy’indege cya Bangoka kiri i Kisangani ku wa 1 Gashyantare no ku wa 1 Werurwe 2026, hagamijwe gusenya ibikorwa bya gisirikare byavugwaga ko bihategurirwa.

Nubwo imirwano ikomeje, amahanga aragaragaza ko igisubizo kirambye ku kibazo cya Congo kidashobora kuboneka binyuze mu ntambara gusa.

Ihuriro ICG ryatangaje ko impande zihanganye zigomba kubahiriza agahenge byihuse, zigahagarika ibitero bya gisirikare ndetse zigasubira ku meza y’ibiganiro.

Riti: “Uko kurenga ku gahenge kurimo gukoresha drones mu bitero bya gisirikare binateza abasivili akaga gakomeye. Impande zose bireba zigomba kubahiriza agahenge byihuse, zigasubira mu mishyikirano.”

Iri huriro ryanasabye ko ibikorwa byo kubiba urwango n’ivangura, cyane cyane byibasira abavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo, bihagarara kuko bishobora gukomeza guteza amakimbirane n’ihohoterwa.

Ryavuze ko ibikorwa nk’ibi bishyira ubuzima bw’abasivili mu kaga kandi bikabangamira ubumwe bw’Abanye-Congo.

Icyakora, abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bagaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gifite imizi miremire irimo amateka, ikibazo cy’ubwenegihugu, umutungo kamere n’amakimbirane ya politiki.

Ibi bituma benshi bavuga ko ibiganiro byimbitse bihuriwemo n’Abanye-Congo bose ari byo bishobora gutanga igisubizo kirambye.

ICG na yo yashimangiye ko ibiganiro bidaheza, bihuza impande zitandukanye z’Abanye-Congo, ari byo bishobora gutuma haboneka amahoro arambye muri RDC.

Mu gihe imirwano igikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, abaturage bo bakomeje gusaba ko haboneka amahoro arambye yabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kubaho batikanga intambara.

Abasesenguzi bavuga ko uko imirwano ikomeza kwiyongera ari nako igitutu mpuzamahanga ku mpande zihanganye cyiyongera, cyane cyane ku bijyanye no kurinda abasivili no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.

Ku rundi ruhande, ibiri kubera mu duce nka Marundi na Katala byerekana ko intambara yo mu burasirazuba bwa Congo igikomeje gufata indi ntera, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko ikibazo cyakemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Ingabo za RDC zikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23
AFC/M23 yatangaje ko irasa i Kisangani igamije kuburizamo ibitero bya drones ikomeje kugabwaho

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui