Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikomeje kurushinja kugira uruhare rutaziguye mu ntambara ikomeje kubera mu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho zatangaje ko abayobozi bakuru b’ihuriro rya AFC/M23 bazibwiye amakuru mashya ajyanye n’umubare w’abakomando badasanzwe bavuga ko u Rwanda rwongeye kohereza kurifasha.
Muri raporo yasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama, impuguke za Loni ku kibazo cya RDC zavuze ko u Rwanda rufite hagati y’abasirikare 6,000 na 7,000 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Abo basirikare ngo bari mu butumwa bwo gutera inkunga AFC/M23 mu bikorwa bya gisirikare biri kubera muri utwo turere.
Iyo raporo ishingira ku buhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, barimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri AFC/M23, inzego z’ubutasi, abahagarariye dipolomasi n’inzego z’umutekano zo mu karere.
Ni raporo yamaze no gushyikirizwa Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, bikaba bishobora kurushaho kongera umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa usanzwe udahagaze neza.
Impuguke za Loni zisobanura ko izo ngabo zigizwe nibura na Brigade ebyiri, zirimo batayo ebyiri z’abasirikare badasanzwe, ndetse hakaba n’abakomando bo mu mutwe w’Inkeragutabara. Zivuga ko izo ngabo zihinduranywa kenshi bitewe n’uko imirwano ihagaze ku rugamba.
Nk’uko raporo ibigaragaza, Brigade imwe ikorera mu karere ka mbere ka gisirikare ka AFC/M23, karimo ibice bya Goma, Nyiragongo, Binza, Bwito na Rutshuru, ndetse n’utundi duce twa Lubero nka Kanyabayonga, Kirumba na Kipese.
Zikomeza zivuga ko Indi Brigade ikorera mu karere ka kabiri ka gisirikare karimo Masisi, Walikale, Bibwe na Kalembe, ndetse n’utundi duce twinshi twa Kivu y’Amajyepfo nka Walungu, Mwenga na Minembwe.
Raporo kandi ivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashinze ikigo cy’ibikoresho bya gisirikare ku kirwa cya Idjwi kiri mu Kiyaga cya Kivu. Icyo kigo ngo gikoreshwa mu kohereza, kwakira no gusimburanya abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare, bikaba byarafashije AFC/M23 kugera ku ntsinzi zigaragara mu duce dutandukanye tw’imirwano.
Nubwo ibi birego byongeye gushyirwa ahagaragara, Guverinoma y’u Rwanda ntiragira icyo ibitangazaho ku mugaragaro kuri iyi raporo nshya. Gusa mu bihe byashize, Kigali yakunze kuvuga ko raporo z’impuguke za Loni zibogamye kandi zishingira ku makuru idafata nk’ukuri.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yatanze muri Kamena 2025, yanenze uburyo izo raporo zitangwa, avuga ko akenshi zisa n’izateguwe mbere zifite icyerekezo cyo gushinja u Rwanda, aho gushaka ukuri ku mpamvu zose z’icyo kibazo. Yavuze ko abashakashatsi ba Loni bakunda gushaka amakuru ajyana n’inkuru yubatswe mbere aho kureba ikibazo mu buryo bwagutse.
Perezida Kagame yanagaragaje ko raporo nyinshi zitarasobanura bihagije uruhare rwa Leta ya RDC mu gukorana n’umutwe wa FDLR, u Rwanda rushinja gutera umutekano warwo no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Yibajije impamvu raporo zirenga 75% zikomeza gushyira u Rwanda mu majwi ku bijyanye no gushyigikira AFC/M23, mu gihe izindi mpamvu z’ingenzi zititabwaho.
Yagereranyije imyitwarire y’umuryango mpuzamahanga n’abantu batwika amazu yabo, nyuma bakigira abacamanza n’abashinjacyaha, ashimangira ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gifite amateka maremare kandi kireba impande nyinshi zitandukanye, atari ugushyira icyaha ku ruhande rumwe gusa.
Yanavuze ko inyeshyamba u Rwanda rushinjwa gushyigikira zanyuze muri Uganda zinjira muri RDC, akibaza impamvu iki gihugu kitagarukwaho kenshi mu raporo, mu gihe u Rwanda rukomeza gushyirwa imbere mu birego.
Mu gihe Loni ikomeje gusohora raporo nshya kuri iki kibazo, umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi uracyakomeje, ibiganiro bya dipolomasi bikaba bitaragera ku musaruro ugaragara.
Hagati aho, imirwano irakomeje mu burasirazuba bwa RDC, abaturage bakaba ari bo bakomeje kwishyura igiciro kinini cy’intambara itaragaragaza iherezo ryayo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

