Burundi: Ingabo za FNDB ziheruka gukubitwa iz’akabwana na AFC/M23 zahawe inshingano nshya zikomeye cyane

Umwuka mubi w’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko Guverinoma y’u Burundi yongeye kohereza abasirikare benshi muri iki gihugu, bagamije kongerera imbaraga ihuriro rya FARDC, Wazalendo n’izindi ngabo zifatanya mu rugamba zihanganyemo na AFC/M23 ikomeje kwagura ibice igenzura.

Aya makuru aje nyuma y’igihe gito ingabo z’u Burundi zikuwe muri RDC, nyuma yo gukubitirwa bikomeye mu mirwano yabereye mu mujyi wa Uvira, umwe mu mijyi y’ingenzi yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo wari warahinduwe ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi.

Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano w’u Burundi avuga ko hagati y’itariki ya 29 Ukuboza 2025 n’iya 4 Mutarama 2026, habaye ibikorwa bikomeye byo kongera kohereza abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare muri RDC, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Tanganyika.

Abo basirikare boherejwe cyane mu bice bya Bibokoboko, Point Zéro na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no mu mujyi wa Kalemie, umurwa mukuru w’Intara ya Tanganyika, uri gufatwa nk’igicumbi gikomeye mu gucunga ibikorwa bya gisirikare n’umutekano muri ako karere.

Amakuru yatangajwe na SOS Médias Burundi avuga ko iki gikorwa cyatangiriye ku birindiro by’ingabo zirwanira mu mazi by’i Rumonge, aho imodoka za gisirikare zibarirwa mu icumi zatangiye gutwara abasirikare n’ibikoresho by’intambara ziberekeza ku mato yifashishijwe mu kubinjiza muri RDC.

Bivugwa ko izi ngendo zakozwe mu ibanga rikomeye, ahanini nijoro cyangwa mu rukerera, mu rwego rwo kwirinda ko amakuru y’ikorwa ry’izi ngendo amenyekana hakiri kare cyangwa ngo hakorwe ibikorwa byazihungabanya.

Umwe mu basirikare b’u Burundi wanze ko amazina ye atangazwa yavuze ko mbere yo kohereza izi ngabo nshya, habanje gusubizwa muri RDC abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari bahungiye mu Burundi nyuma yo gutakaza umujyi wa Uvira.

Uyu musirikare yavuze ko amato y’ingabo zirwanira mu mazi z’u Burundi yakoze nibura ingendo ebyiri zijyana abo barwanyi n’abasirikare mu mujyi wa Kalemie, mu rwego rwo kongera kubategura no kubasubiza ku rugamba.

Ibi byose bibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje gushyira igitutu gikomeye ku ngabo za Leta ya Congo n’abazifasha, aho imijyi n’uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyepfo bikomeje kujya mu maboko yayo.

Abasesenguzi bavuga ko kongera kohereza abasirikare b’u Burundi bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye bushaka kongera kwisubiza ijambo mu mutekano wo mu karere, cyane cyane nyuma y’isoni igihugu cyagize nyuma yo gutsindwa kwa Uvira.

Nubwo Guverinoma y’u Burundi itaratangaza ku mugaragaro umubare w’abasirikare boherejwe, amakuru ava mu nzego z’umutekano agaragaza ko intego nyamukuru ari ugushyigikira batayo ebyiri zari zarasigaye muri RDC no gukaza ubwirinzi bwa Kalemie, umujyi ufatwa nk’inkingi y’Intara ya Tanganyika.

Hari impungenge zikomeje kwiyongera ko Kalemie na yo ishobora kujya mu kaga, cyane cyane nyuma y’uko Uvira yari yararinzwe bikomeye n’ingabo z’u Burundi ifashwe mu buryo bwatunguranye.

Mu minsi ishize kandi, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje amagambo yakomeje guteza impaka ku ruhare rw’u Burundi muri RDC.

Yagize ati: “Muri Congo ni nk’iwacu mu rugo, tujyayo igihe dushakiye.”

Aya magambo yakomeje kuvugisha benshi haba mu Burundi, muri RDC no mu rwego mpuzamahanga, aho bamwe babona ko agaragaza ubushake bw’u Burundi bwo gukomeza kugira uruhare runini mu bibazo bya gisirikare biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Andi makuru avuga ko bamwe mu basirikare bashya bahurijwe muri Stade ya Vyizigiro mbere yo kwinjizwa mu mato ya gisirikare yihuta, yakoreshwaga mu kubageza ku nkombe za RDC banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika.

Kongera kohereza izi ngabo bibaye mu gihe intambara hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rya FARDC, Wazalendo n’ingabo z’ibihugu bifatanya na Kinshasa ikomeje gufata indi ntera, ibintu bikomeje gutera impungenge abaturage b’Iburasirazuba bwa Congo n’akarere kose.

Abakurikirana ibya gisirikare bavuga ko uko ibihugu byinshi bikomeza kwinjira muri iyi ntambara, ari ko amahirwe y’amahoro agenda arushaho kuba make, mu gihe abaturage bakomeje kuba ab’imbere mu guhura n’ingaruka zirimo guhunga, ubwicanyi n’ikorwa ry’ibikorwa bya gisirikare mu duce batuyemo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui