Abayobozi mu by’imari b’ibihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bongereye imbaraga mu kongera kubyutsa umushinga wari waradindiye w’umuhanda wa gari ya moshi wa Standard Gauge Railway (SGR), bagaragaza ko ari umwe mu mishinga ifatiye runini iterambere n’ihuzwa ry’akarere.
Ibiganiro byahuje abaminisitiri b’imari b’u Rwanda, Kenya na Uganda byabereye i Washington, ku ruhande rw’inama z’impeshyi za IMF na Banki y’Isi zo mu 2026, aho baganiriye ku buryo bwo gushaka inkunga no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Muri iyo nama, Minisitiri w’Imari wa Kenya, John Mbadi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa, ndetse na Minisitiri w’Imari wa Uganda, Henry Musasizi, bahuriye ku cyerekezo kimwe cyo gushyira imbere uyu mushinga ufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’ubuhahirane mu karere.
Kenya yatangaje ko ikomeje gahunda yo kurangiza igice cyayo cya gari ya moshi kigana ku mupaka wa Malaba, aho ihurira n’ibihugu bitagira inyanja nka Uganda n’u Rwanda. Iki gice gifatwa nk’ingenzi cyane mu gufasha ibyo bihugu kubona inzira yoroshye yo kugeza ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa no kubikura yo.
Minisitiri John Mbadi yashimangiye akamaro k’ubufatanye, agira ati: “Hakenewe ubufatanye bwa hafi hagati y’ibihugu by’abafatanyabikorwa kugira ngo umushinga uzagerweho.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, rwagaragaje ubushake bukomeye bwo gukomeza uyu mushinga ukazagera ku mupaka warwo na Uganda, rukawufata nk’umuhora ukomeye uzafasha mu gutwara ibicuruzwa no guteza imbere ishoramari.
Minisitiri Yusuf Murangwa na we yagaragaje icyizere cy’u Rwanda, agira ati: “Aya ni amahirwe yo guhuza akarere na Afurika.”
Yongeyeho ko u Rwanda ruri mu myiteguro ihamye yo gutangira gushyira mu bikorwa uyu mushinga igihe cyose cyaba kibonekeye.
Uganda, iri mu bikorwa byo kubaka igice cya Malaba – Kampala, yatangaje ko imirimo y’ibanze imaze gutera intambwe ishimishije. Ibi byagaragajwe na Minisitiri Henry Musasizi, wavuze ko ubufatanye bw’ibihugu ari bwo buzatuma umushinga ugera ku ntego zawo.
Yagize ati: “Kugirango SGR izashobore kubaho bizaterwa na twe twese twiyemeje gukora umushinga.”
Mu rwego rwo gushimangira ibi bikorwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari ya Uganda akaba n’Umunyamabanga w’Isanduku ya Leta, Ramathan Ggoobi, yatangaje ko Uganda yamaze kugirana amasezerano yo kubaka igice gifite uburebure bwa kilometero 270.
Yanavuze ko hashyizweho na banki ya Citibank mu rwego rwo gufasha mu gushaka inkunga z’uyu mushinga, anagaragaza ko ibiganiro n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga birimo gutera imbere.
Ggoobi yavuze ko ibikorwa byo gushaka inzira-nzira n’inkunga bikomeje kugenda neza, ndetse ko ibiganiro na Banki y’Isi byageze ku rwego rushimishije.
Banki y’Isi na yo yamaze kugaragaza ubushake bwo gushyigikira uyu mushinga, bikaba byitezweho kongerera imbaraga gahunda yo kuwushyira mu bikorwa.
Uyu mushinga wa SGR ugaragazwa nk’uzahindura isura y’ubuhahirane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ibindi bice by’Isi, aho uzoroshya ingendo z’ibicuruzwa, ugabanye ibiciro by’ubwikorezi, kandi ugafasha ibihugu bidafite inyanja kubona uburyo bworoshye bwo kugera ku masoko mpuzamahanga.
Guhuriza hamwe imbaraga z’u Rwanda, Kenya na Uganda muri uyu mushinga bishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku iyubakwa ry’akarere kihagazeho mu bukungu, gafite ibikorwa remezo bihamye kandi gahuzwa neza n’andi masoko yo ku isi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



