Igitero cyagabwe ku biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2026 cyahinduye akavuyo umusangiro wari uhuje Perezida Donald Trump n’abanyamakuru bakomeye, gituma bongera kwibaza ku mutekano w’abayobozi bakuru ndetse n’ingaruka z’ibihe by’intambara ku isi.
Uyu musangiro wari witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Visi Perezida JD Vance, Minisitiri w’Intambara Pete Hegseth n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio, waje guhagarara mu buryo butunguranye ubwo hari humvikanye amasasu hafi y’aho wari ubera.
Abari bitabiriye iki gikorwa bahise bapfukama munsi y’ameza, bamwe bavuga ko batekereje ko hari abantu benshi bitwaje intwaro bateye aho hantu.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano agaragaza ko umugabo w’imyaka 31 witwa Cole Tomas Allen, ukomoka muri Torrance muri Leta ya California, ari we watangiye kurasa.
Yari yitwaje imbunda n’ibindi bikoresho by’ibyuma, maze arasa umwe mu bashinzwe umutekano ariko ntiyakomereka bikomeye kuko yari yambaye ikoti ridatoborwa n’amasasu.
Abashinzwe umutekano bahise bafata uwateye, bamuta muri yombi mbere y’uko agera ku ntego iyo ari yo yose. Mu gihe ibyabaga byari bikirimo akavuyo, icyumba cyari kirimo abayobozi cyuzuye abarinzi batangira kubasohora mu buryo bwihuse, barimo Perezida Trump ubwe.
Nyuma y’ibi, Perezida Trump yahise atangaza ko nubwo igitero cyabaye, nta cyo kizahungabanya umugambi we mu bijyanye n’intambara igihugu cye kirimo na Iran.
Yagize ati “Ntabwo bizambuza gutsinda intambara muri Iran. Ntabwo nzi niba ibi hari icyo byabikoraho, ntabwo ari ko mbyumva ngendeye ku makuru dufite.”
Nyuma yongeyeho ati “nta wamenya” niba iki gitero hari aho gihuriye n’iyo ntambara, agaragaza ko iperereza rigikomeje.
Iyi ntambara yo muri Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, aho ibiciro by’ibicuruzwa byazamutse cyane cyane ibikomoka kuri peteroli byikubye hafi kabiri ku isoko mpuzamahanga.
Ni intambara imaze no guhitana abayobozi benshi ba Iran, ibintu byatumye isi yose ihangayikishwa n’aho ibintu bishobora kugana.
Ku bijyanye n’igitero cyo muri White House, Trump yavuze ko ukekwaho kugaba iki gitero ashobora kuba ari “umurwayi”, anongeraho ko “Iyo uri ingirakamaro baraguhiga. Iyo ntacyo umaze barakwihorera.”
Ibi byatumye benshi batangira kwibaza niba hari impamvu z’inyuma zaba zarateye uyu mugabo gukora ibi, nubwo kugeza ubu inzego z’umutekano zivuga ko nta kimenyetso kiragaragaza ko hari abandi babigizemo uruhare.
Polisi n’abayobozi b’umujyi wa Washington, barimo Meya Muriel Bowser, bemeje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uwateye yabikoze wenyine. Nyuma y’amasaha make, Trump na we yavuze ko bakeka ko nta bandi bari inyuma y’iki gikorwa.
Minisitiri w’Ubutabera w’agateganyo, Todd Blanche, yatangaje ko dosiye y’ikirego ku wakoze iki gitero yahise itegurwa, ndetse biteganyijwe ko azagezwa mu rukiko ku wa Mbere tariki 27 Mata 2026.
Iki gitero kibaye ku nshuro ya gatatu kuva mu 2024 habayeho ibikorwa byo kugerageza kurasa cyangwa kugirira nabi Perezida Trump aho ari, ibintu byatumye we ubwe ashimangira ko hakenewe kongerwa imbaraga mu mutekano.
Yagize ati: “ntabwo tuzemerera uwo ari we wese kwigarurira abantu bacu.”
Nubwo igitero cyahungabanyije umutekano by’akanya gato, abayobozi bose bari muri uwo musangiro basohowe amahoro, nta n’umwe wakomeretse bikomeye.
Icyakora, ibyabaye byasize hibazwa byinshi ku rwego rw’umutekano wa White House, ndetse n’uko ibibazo mpuzamahanga bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’imbere mu gihugu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




