Perezida Ndayishimiye yaciye amarega yo gushyira mu bikorwa amasomo yakuye kuri Traoré wa Burkina Faso?

Mu gihe politiki ya Afurika ikomeje kugenda ihinduka byihuse, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari mu bayobozi batangiye kugaragaza ibitekerezo bishya ku mikorere ya demokarasi, by’umwihariko ku bijyanye n’amatora.

Ibi bije nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Burkina Faso, aho yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’inzibacyuho w’icyo gihugu, Capitaine Ibrahim Traoré, bikavugwa ko byamuhaye amasomo mashya ku micungire y’ubutegetsi n’umutekano.

Mu ijambo yavugiye mu Ntara ya Gitega, aho yatangizaga ibikorwa byo guhugura abaturage ku matora ateganyijwe mu 2027, Ndayishimiye yagarutse cyane ku kiguzi cy’amatora, agaragaza ko ari umutwaro ukomeye ku gihugu.

Yagize ati “Nahoze mvugana n’uyobora CENI, yambwiye ko amafaranga ateganyijwe habaye itora rimwe arenga miliyari 80, nsanga izo miliyari twashobora kuzubakisha kuri buri komini amacumbi y’abanyeshuri.”

Aya magambo ye yatumye benshi batangira kwibaza niba hari impinduka zikomeye zitegerejwe mu mikorere y’amatora mu Burundi.

Perezida Ndayishimiye yakomeje agaragaza ko hari ubundi buryo bushobora gutuma abaturage bagira uruhare mu miyoborere, atari ngombwa ko hajya hakoreshwa amafaranga menshi mu matora asanzwe.

Yagize ati “None nk’ubu twigiriye inama, twese tugakorera ku mudugudu, ayo mafaranga agakora muri uwo mugambi, nta kintu cyakwiyongera ku hazaza h’u Burundi?”

Ibi byavuzwe mu gihe hari impaka zikomeje kuzamuka ku ruhare rw’amatora mu guteza imbere ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko mu bihugu byateye imbere amatora ataba kenshi, kuko “nta kindi afasha keretse guhindagura inzego zakabaye zubaka iterambere rihamye.”

Yongeyeho ko uburyo Abarundi bazajya batora butandukanye n’ubw’ahandi, kuko bo batora ku mugaragaro kandi nta bwoba bafite, bitandukanye n’ahandi hakoreshwa uburyo bw’ibanga.

Aya magambo ya Ndayishimiye aje akurikira urugendo yagiriye i Ouagadougou, aho yakiriwe na Capitaine Ibrahim Traoré.

Perezida w’u Burundi yari yagiye muri urwo ruzinduko nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu rwego rwo kuganira ku mubano uri hagati y’uwo muryango n’ibihugu byo mu karere ka Sahel byahagaritswe.

Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku buryo bwo “kubaka no gukomeza ikiraro” hagati ya Afurika Yunze Ubumwe n’ihuriro ry’ibihugu bya Sahel.

Ibi bihugu birimo Burkina Faso, Mali na Niger, byashyizeho ihuriro ryabyo ryihariye nyuma yo guhagarikwa muri AU kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu myaka yashize.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano n’imiyoborere, Burkina Faso yafashe icyemezo gikomeye cyo gusesa amashyaka yose ya politiki. Iki cyemezo cyafashwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 29 Mutarama 2026, aho hemejwe ko amashyaka yose n’ibikorwa byayo bihagarikwa burundu.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Emile Zerbo, yavuze ko iki cyemezo kigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke, agaragaza ko ubwinshi bw’amashyaka n’imitwe ya politiki ari imwe mu mpamvu z’ikorwa ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ati “iri tegeko rishya riri mu mujyo wo kubaka igihugu kuko babonye ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa muri iki gihugu ahanini biterwa n’ubwinshi bw’amashyaka n’imitwe ya politiki.”

Iki cyemezo cya Burkina Faso cyafashwe mu gihe icyo gihugu cyugarijwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda na Islamic State, byatumye ubuyobozi bushaka gushyira imbere umutekano mbere y’ibindi byose.

Abasesenguzi batandukanye babona ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye ku matora ashobora kuba yaratewe n’amasomo yakuye muri Burkina Faso, aho ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gushyira ku ruhande imikorere ya demokarasi isanzwe, hagamijwe kubanza gukemura ibibazo by’umutekano n’iterambere.

Ibi byatumye bamwe batangira kuvuga ko u Burundi bushobora kugana ku murongo mushya wa politiki, aho amatora ashobora kugabanywa cyangwa akavugururwa mu buryo bugaragara. Nubwo nta cyemezo kirafatwa ku mugaragaro cyo kuyakuraho, amagambo ya Perezida agaragaza ko hari impinduka zishobora kuba ziri gutegurwa.

Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2027 yegereje, benshi bategereje kureba niba aya magambo azavamo impinduka zifatika, cyangwa niba ari uburyo bwo gutangiza ibiganiro ku ivugururwa rya demokarasi mu Burundi.

Icyakora, ntihabura abagaragaza impungenge, bavuga ko kugabanya cyangwa gukuraho amatora bishobora kugira ingaruka ku miyoborere myiza no ku burenganzira bwa politiki bw’abaturage. Ni mu gihe abandi bo babona ko gushyira imbere iterambere n’umutekano bishobora kuba ari byo bikwiriye muri iki gihe.

2027 izerekana niba amasomo Perezida Ndayishimiye yakuye muri Burkina Faso azahindura imikorere ya politiki y’u Burundi, cyangwa niba azahinduka intangiriro y’impaka nshya ku hazaza ha demokarasi muri Afurika.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui