Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Brazzaville ku gicamunsi cyo ku wa 15 Mata 2026, mu ruzinduko rufite uburemere budasanzwe mu mubano w’ibihugu byombi.
Yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Maya-Maya na Minisitiri w’Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso, mbere yo kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso uzaba ku wa 16 Mata muri Unity Stadium.
Ibi byabaye nyuma y’amatora yabaye ku wa 15 Werurwe 2026, aho Sassou Nguesso yatsinze ku majwi 94,65%, akomeza kuyobora iki gihugu mu kindi gihe cy’imyaka itanu.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame si urwo kwitabira umuhango gusa, ahubwo rugaragaza urwego rushya rw’umubano wimbitse hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo, umaze igihe wubakiwe ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, dipolomasi n’umutekano.
Iminsi ibanziriza uru ruzinduko rwa Perezida Kagame yagaragaje ibikorwa bikomeye by’inyuma y’uru ruzinduko.
Ku wa 14 Mata 2026, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yari yamaze kugera i Brazzaville, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Denis Christel Sassou Nguesso.
Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye mu bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’umutekano w’akarere.
Aha ni ho hatangiye kugaragara neza ko uru ruzinduko rufite intego zirenze izo kugaragara mu ruhame.
Mu byaganiriweho harimo umushinga munini w’icyanya cy’inganda cya Maloukou, uri mu mishinga yitezweho guhindura ubukungu bwa Congo. Ikigo cy’ishoramari cy’u Rwanda, Crystal Ventures, cyamaze guhabwa inshingano zo kugicunga, mu masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rwa Congo na Denis Christel Sassou Nguesso.
Uyu mubano wa hafi hagati wa Perezida Kagame n’umuryango wa Sassou Nguesso si uwa vuba. Mu 2023, Perezida Kagame yahaye Sassou Nguesso umudali wa “Agaciro” ndetse amugabira inka nk’ikimenyetso cy’icyizere n’ubucuti bwihariye.
Ibi byakurikiwe n’amasezerano arenga umunani mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ishoramari, ashyira ibihugu byombi mu murongo umwe w’iterambere.
Ku ruhande rwa dipolomasi, uru ruzinduko rufite indi ntego ikomeye itavugwa cyane: gushaka ubufasha bwa Congo mu gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, aho u Rwanda rushaka ko yakongera gutorerwa manda ya gatatu. Ibi bigaragaza uburyo ubufatanye bw’ibihugu byombi bugera no ku rwego mpuzamahanga.
Ikindi cyihishe inyuma y’uru ruzinduko ni uruhare rwa Sassou Nguesso nk’umuhuza mu bibazo by’umutekano byo mu karere, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuba afitanye umubano wa hafi na Perezida Kagame bituma afatwa nk’umwe mu bashobora gutuma ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zitandukanye bigenda neza.
Byongeye, umubano wa Perezida Kagame na Denis Christel Sassou Nguesso, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Congo kandi ushobora kuzagira uruhare rukomeye mu buyobozi bw’ejo hazaza, ugaragaza ko ibihugu byombi bitareba gusa ibiriho ubu, ahubwo bitegura n’igihe kiri imbere. Uyu mubano uri kubaka ikiraro kirambye gishobora gukomeza no mu gihe hazaba impinduka mu buyobozi.
Mu 2022, ubwo Perezida Kagame yasuraga Congo, yavuze amagambo akomeje kugarukwaho: Afurika ifite ibibazo ariko ifite n’ibisubizo, igikenewe ni ugushyira hamwe no gushyira mu bikorwa ibyo ivuga. Uru ruzinduko rwa 2026 rugaragaza ko ayo magambo ari gushyirwa mu bikorwa, aho ubufatanye bw’ibihugu byombi buri gufata indi ntera ifatika.
Ibi byose bituma uru ruzinduko rutaba urwo kwitabira irahira gusa, ahubwo rukaba intambwe ikomeye mu kubaka ubufatanye bwagutse hagati y’u Rwanda na Congo.
Ni urugendo rugaragaza uburyo dipolomasi y’Afurika ishobora guhinduka igikoresho gikomeye cyo guteza imbere ubukungu, gushimangira umutekano, no kugira ijambo rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

