Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yirukanwe mu Ishyaka ryamugejeje ku Butegetsi

Politiki ya Sénégal yinjiye mu cyiciro gishya cy’amateka nyuma y’aho umubano wari umaze imyaka mike ushyizwe ku rwego rw’icyitegererezo hagati ya Perezida Bassirou Diomaye Faye na Ousmane Sonko usenyukiye ku mugaragaro, bikarangira Perezida uri ku butegetsi yambuwe ubunyamuryango mu ishyaka ryamufashije kugera ku buyobozi bw’igihugu.

Ibi byabaye nyuma y’amezi menshi havugwa amakimbirane yari ari kugenda yiyongera hagati y’aba banyapolitiki babiri bafatwaga nk’abafatanyabikorwa badatandukana ndetse nk’abubatse hamwe urugamba rwa politiki rwahinduye isura ya Sénégal.

Ousmane Sonko, washinze kandi akanayobora ishyaka PASTEF, amaze imyaka myinshi ari umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye muri Sénégal.

Yamamaye cyane kubera guhangana n’ibyo yise ruswa, imiyoborere mibi ndetse n’ingaruka z’ubukoloni ku bukungu bw’igihugu. Ubutumwa bwe bwashimishije cyane urubyiruko n’abaturage benshi bari bararambiwe uburyo igihugu cyari kiyobowe mu myaka yashize.

Icyakora, mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2024, Sonko yahuye n’imbogamizi zishingiye ku bibazo by’amategeko yavugaga ko byari bifite inkomoko muri politiki.

Kubera iyo mpamvu ntiyashoboye kwiyamamaza, bituma afata icyemezo cyo gushyigikira Bassirou Diomaye Faye wari Umunyamabanga Mukuru wa PASTEF kugira ngo abe umukandida uhagarariye iri shyaka.

Icyo gihe benshi babonaga Faye nk’umuntu wa hafi cyane wa Sonko ndetse nk’umunyapolitiki wari gukomeza umurongo we. Mu buryo bwatunguye abatari bake, Faye yatsinze amatora maze aba Perezida wa Repubulika ya Sénégal. Intsinzi ye yafashwe nk’intsinzi ya Sonko n’iy’ishyaka PASTEF muri rusange.

Nyuma yo kurahirira kuyobora igihugu, Perezida Faye yahise ashyiraho Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kugira ngo bafatanye kuyobora Sénégal no gushyira mu bikorwa gahunda bari basezeranyije abaturage.

Muri icyo gihe, hari abatari bake bavugaga ko Sonko ari we munyapolitiki ukomeye kurusha abandi muri guverinoma ndetse ko Perezida Faye yakomezaga kugendera ku bitekerezo n’inama z’umugabo wamushyigikiye kugeza ku ntsinzi.

Nubwo ku mugaragaro bombi bagaragazaga ubwumvikane n’ubufatanye, amakuru yakomeje gucicikana mu gihugu yavugaga ko inyuma y’amarido hari ukutumvikana kwari kugenda kwiyongera.

Ibyo kutumvikana byari bishingiye cyane ku buryo igihugu cyagombaga kuyoborwa, ku miyoborere ya guverinoma, ku ngamba z’ubukungu ndetse no ku cyerekezo cya politiki Sénégal yagombaga gukurikiza mu myaka iri imbere.

Icyo benshi batatekerezaga cyabaye impamo ku wa 22 Gicurasi 2026, ubwo Perezida Bassirou Diomaye Faye yafataga icyemezo gikomeye cyo gukura Ousmane Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Icyo cyemezo cyafashwe nk’intangiriro y’itandukana rikomeye hagati y’abahoze bafatwa nk’abafatanyabikorwa bakomeye muri politiki ya Sénégal.

Bitandukanye n’ibyo benshi bari biteze, Sonko ntiyahise agaragaza uburakari cyangwa ngo atangaze intambara ya politiki kuri Perezida. Ahubwo yavuze ko yishimiye icyo cyemezo kuko yari amaze igihe yumva gukomeza gukorana na Perezida Faye bitagishoboka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Kamena 2026, Sonko yasobanuye ko mbere yo kwirukanwa yari yaragerageje gushaka uburyo amakimbirane yari hagati yabo yakemurwa mu mahoro.

Yavuze ko yari yarasabye Perezida Faye ko mu gihe atakimwifuza nka Minisitiri w’Intebe, yakagombye kubanza kubimenyesha ishyaka PASTEF rikitoramo undi muntu wo kumusimbura kuko ari ryo rifite ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nk’uko Sonko yabitangaje, Perezida Faye yanze icyo gitekerezo inshuro nyinshi maze ahitamo kumwirukana akoresheje ububasha ahabwa n’itegeko nk’Umukuru w’Igihugu.

Sonko yavuze ko icyo cyemezo kitamutunguye kuko yari amaze igihe ategereje ko ubufatanye bwabo burangira. Gusa yashimangiye ko uburyo byakozwemo budahuye n’amahame ya demokarasi ndetse n’imikorere y’ishyaka PASTEF.

Nyuma yo kuva muri guverinoma, Sonko yahise ahuriza hamwe abayobozi bakuru b’ishyaka rye kugira ngo baganire ku cyerekezo gishya bagomba gufata.

Mu gihe Perezida Faye yari agerageje kuganiriza bamwe mu baminisitiri bakomoka muri PASTEF kugira ngo bakomeze gukorana na we, Sonko yabasabye kutitabira ubwo butumire kuko yabonaga Perezida atacyubahiriza uburyo inzego z’ishyaka zigomba gukorana.

Ibyo byatumye icyuho hagati y’ubuyobozi bwa Leta n’ubuyobozi bw’ishyaka kiba kinini kurushaho.

Nyuma y’iyo nama, Sonko yafashe icyemezo cyatunguye Sénégal n’amahanga akurikirana politiki y’iki gihugu. Yatangaje ko Perezida Bassirou Diomaye Faye atakiri umunyamuryango wa PASTEF.

Nk’uko Sonko yabivuze, impamvu y’icyo cyemezo ni uko ibikorwa bya Perezida bitakigaragaza ko yubahiriza umurongo wa politiki, amahame n’indangagaciro by’ishyaka ryamufashije kugera ku butegetsi.

Ibi byahise byandikwa nk’indi paji nshya mu mateka ya Sénégal kuko ari bwo bwa mbere Perezida uri ku butegetsi agaragajwe nk’uwatandukanye n’ishyaka ryamugejeje ku buyobozi mu gihe akiri mu nshingano ze.

Nubwo Perezida Faye akomeje kuba Umukuru w’Igihugu kandi agifite ububasha bwose ahabwa n’Itegeko Nshinga, ikibazo gikomeye kiri kwibazwa ni uburyo azashobora gukomeza kuyobora neza mu gihe ishyaka ryamufashije kugera ku butegetsi rikomeje kumutera umugongo.

PASTEF ni ryo shyaka rifite ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sénégal. Rifite imyanya irenga 130 muri 165 igize iyo nteko, ibintu biha iri shyaka ubushobozi bukomeye bwo kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye bireba igihugu.

Abasesenguzi benshi bemeza ko niba umubano hagati ya Perezida Faye n’ubuyobozi bwa PASTEF utazongera gusubira mu buryo, bishobora gutuma Perezida ahura n’imbogamizi zikomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda ze za politiki n’iz’ubukungu.

Hari kandi impungenge ko iri tandukana rishobora kugabanya icyizere abaturage bari bafitiye ubuyobozi bushya bwari bwarasezeranyije impinduka zikomeye zirimo kurwanya ruswa, kuvugurura ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu gihugu hose, abaturage bakomeje gukurikirana uko ibintu biri kugenda, bibaza niba aba bagabo bombi bazashobora kongera kuganira bakabona inzira y’ubwiyunge cyangwa niba uyu mwuka mubi wa politiki uzakomeza gukomera.

Nubwo hari abakurikiranira hafi politiki ya Sénégal bemeza ko amahirwe yo kongera kuganira atararangira burundu, ibimenyetso biri kugaragara muri iki gihe byerekana ko Ousmane Sonko na Perezida Bassirou Diomaye Faye bageze ku rwego rw’itandukana rya politiki rishobora guhindura amateka y’igihugu.

Iri tandukana ntirireba gusa abantu babiri bari bafatanyije urugendo rwa politiki, ahubwo rishobora no kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’ishyaka PASTEF, ku miyoborere ya Sénégal ndetse no ku miterere y’ubutegetsi bw’iki gihugu mu myaka iri imbere.

Mu gihe amaso y’abaturage ba Sénégal, Afurika n’amahanga yose akomeje kuba kuri Dakar, ikibazo gikomeje kwibazwa kurusha ibindi ni kimwe: Perezida Bassirou Diomaye Faye azashobora gukomeza kuyobora igihugu neza kandi atagifite inkunga yuzuye ya Ousmane Sonko, umugabo wamufashije kugera ku butegetsi, cyangwa se Sénégal igiye kwinjira mu kindi cyiciro gishya cy’imvururu za politiki zishobora guhindura burundu amateka yayo?

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui