Mali: Minisitiri w’Ingabo yiciwe mu bitero bikomeye by’imitwe y’iterabwoba

Igihugu cya Mali cyugarijwe n’ibitero bikomeye by’imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro byasize cyinjiye mu bihe bikomeye, aho byagejeje no ku rupfu rwa Minisitiri w’Ingabo, Sadio Camara, wari umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi mu bihe bitandukanye byabaye hagati ya 2020 na 2021.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga arimo Aljazeera na RFI agaragaza ko Camara yishwe ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026, nyuma y’igitero gikomeye cy’ikamyo yari itezemo ibisasu yagonze urugo rwe ruherereye mu mujyi wa Kati, ahazwi nk’indiri y’abasirikare bagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ibi bitero byagabwe mu buryo buhuriweho n’imitwe itandukanye irimo uw’iterabwoba wa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM), ukorana bya hafi na al-Qaeda, hamwe n’umutwe w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ugizwe n’Abatuareg uzwi nka Front de libération de l’Azawad (FLA), ushaka ubwigenge bw’uturere two mu Majyaruguru.

Ibi bitero ntibyagarukiye mu mujyi wa Kati gusa, kuko byakwirakwiye mu bice byinshi by’igihugu birimo inkengero z’umurwa mukuru Bamako, ndetse n’indi mijyi ikomeye nka Kidal, Gao, Sévaré na Mopti.

Abaturage batuye muri ibyo bice batangaje ko bumvise urusaku rw’amasasu n’ibisasu ijoro ryose ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Mata, ndetse imirwano ikomeza no kuri iki Cyumweru.

Umwe mu baturage bo mu mujyi wa Kidal yagize ati: “Ijoro ryose twaryamye twumva amasasu n’ibisasu, ntitwari tuzi niba tuzongera kubona umuseke.”

Igisirikare cya Mali cyatangaje ko cyahise gitangira ibikorwa byo kurwanya aba barwanyi, kivuga ko hari bamwe bamaze guhunga nyuma y’uko bahanganye n’ingabo za leta.

Mu itangazo ryacyo, cyavuze ko “ingabo z’igihugu ziri gukora ibishoboka byose ngo zirwanye imitwe y’iterabwoba ndetse bamwe muri bo bamaze kurasirwa ku rugamba.”

Ibitero byibasiye kandi agace gatuwemo n’umukuru w’igihugu, Assimi Goïta, na we wahise ahungishirizwa ahantu hatekanye nyuma y’uko urugo rwe rwegerejwe n’amasasu. Kugeza ubu, nta butumwa burambuye aratangaza ku byabaye, nubwo amakuru avuga ko akomeje kuyobora ibikorwa byo guhangana n’ibi bitero.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko ibi bitero bishobora kuba ari intangiriro y’umugambi mugari w’imitwe yitwaje intwaro yo kugenzura ibice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu Majyaruguru, aho imitwe y’Abatuareg isanzwe ifite imbaraga, ndetse n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kwagura ibikorwa byayo.

Umutwe wa Azawad Liberation Front wibanze cyane mu mijyi yo mu Majyaruguru, mu gihe JNIM yo yagabye ibitero mu bice byinshi by’igihugu, igaragaza ubufatanye bushya bushobora kongera ubukana bw’intambara.

Ibimenyetso bigaragaza ko umutekano muri Mali ushobora gukomeza kuzamba, cyane ko ibitero byabaye mu bice byinshi icyarimwe, bigaragaza ubuhanga n’imbaraga z’imitwe yabigabye.

Hari impungenge ko ibi bishobora gutuma igihugu cyinjira mu bihe bikomeye kurushaho, cyane cyane mu gihe ubuyobozi bukomeje guhangana n’ingaruka z’ihirikwa ry’ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro.

Abaturage bakomeje gusaba ko habaho ingamba zihamye zo kugarura amahoro, mu gihe ingabo za leta zivuga ko zizakomeza guhangana n’aba barwanyi kugeza batsinzwe burundu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui