Ibyo uwari Minisitiri w’Umutekano yabonye umunsi Abacengezi bagaba igitero ku modoka y’abakozi ba Bralirwa

Tariki ya 19 Mutarama 1998, mu gitondo cyo kare, ituze ryari risanzwe mu gace ka Gitsimbi, muri Komine Nyamyumba (ubu ni mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu), ryahindutse amarira n’ubwoba ubwo abacengezi bagabaga igitero ku modoka yari itwaye abakozi b’uruganda rwa Bralirwa.

Iyo modoka yari irimo abagera kuri 74, bari mu rugendo rusanzwe bajya ku kazi, batunguwe n’amasasu n’urugomo rudasanzwe.

Abari muri iyo modoka ntibari bazi ko bagiye guhura n’ikigeragezo gikomeye cy’ubumwe bwabo nk’Abanyarwanda.

Abacengezi bari bitwaje imbunda n’intwaro gakondo bayirashe amapine, irahagarara. Bahise bayinjiramo, basaba abari bayirimo kwitandukanya hashingiwe ku moko, Abatutsi ukwabo, Abahutu ukwabo.

Icyakora, igisubizo cyabaye kimwe, kidasubirwaho, kandi cyumvikanye mu ijwi rimwe ryuzuye ubutwari n’ubumwe: “Turi Abanyarwanda.”

Ayo magambo yahindutse nk’ikirango cy’ubutwari, ariko anaba impamvu y’uburakari bukomeye ku bacengezi. Bongeye gusaba ko bitandukanya, ariko barongera basubizwa bati: “Turi Abanyarwanda.”

Mu burakari bwinshi, abacengezi batangiye kubamishamo amasasu, bamwe bagwa aho, abandi barakomereka bikomeye.

Nk’aho bidahagije, baje gusuka lisansi kuri iyo modoka bayitwika, bamwe bahiramo, abandi bagerageza gusimbuka ari nako baraswaho n’amasasu. Abagera kuri 39 bahasize ubuzima, mu gihe bake ari bo babashije kurokoka.

Icyo gitero cyabaye nk’igisa n’icyo ku banyeshuri b’i Nyange mu 1997, aho abari bagabweho igitero banze kwitandukanya, bagahitamo gupfira hamwe. I Gitsimbi na ho, ayo magambo “Turi Abanyarwanda” yasigaye ari urwibutso rw’igitambo cy’ubumwe.

Icyo gihe, uwari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Sheikh Abdul Karim Harerimana, ni umwe mu bayobozi bakurikiranye hafi iby’icyo gitero. Mu buhamya bwe, yavuze ko amakuru yayamenye igitero kiri kuba, ayabwiwe n’uwari Perefe wa Gisenyi.

Yagize ati: “Ingabo zahise zibimenyeshwa ziza gutabara, kuko na Perefe yari ahari ni we wabimenyesheje. Ntangira urugendo rwo kujya gukurikirana uko byagenze, gukurikira ibiri bukurikireho no kujya guhumuriza neza abaturage.”

Mu gihe yari mu nzira ajya aho byabereye, yasabye inzego z’ibanze n’ingabo gukomeza guhangana n’abacengezi no gutabara abaturage.

Ati: “Naramubwiye ngo mukomeze muhangane n’umwanzi ari nako mutabara Abanyarwanda bazize amaherere, nanjye ndi mu nzira ndaje.”

Yasobanuye ko muri icyo gihe ibitero by’abacengezi byari byiganje mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo Ruhengeri, Kigali Ngari na Byumba, ndetse hari n’ibyo bateguraga kugaba i Kigali bikaburizwamo.

Ati: “Hari ibyo bateguraga bashaka gukorera muri Kigali ariko amakuru tukayabona mbere… hari ubwo twabibonaga tukabiburizamo… ariko hari n’ubwo bitashobokaga natwe ubwacu, ingabo zacu zikaba zagwa mu gico.”

Ku bijyanye n’iki gitero cyo ku Gitsimbi, yavuze ko kitigeze kimenyekana mbere ngo gikumirwe, kubera imikoranire yari iri hagati y’abacengezi n’abaturage bamwe bo mu mujyi wa Gisenyi.

Ati: “Ntabwo twakimenye mbere kuko iyo tukimenya mbere twari kukiburizamo… Hariya rero abantu bo muri PALIR na ALIR bakoranaga n’abantu benshi cyane bo mu Mujyi wa Gisenyi.”

Ariko kandi, ubugome bw’icyo gitero bwabaye intandaro yo guhindura imyumvire y’abaturage. Abari barigeze gukorana n’abacengezi batangiye kubitandukanya na bo, biyemeza gutanga amakuru.

Ati: “Abaturage barabyibonera… bavuga ngo bariya bantu twajyaga duhisha… ni bo baduhekuye. Bituma rero batangira kwivangura.”

Yavuze ko umwuka yasanze aho byabereye wari uw’ubwoba bukabije, abaturage bamwe batangiye kwihisha, mu gihe ingabo zari zihanganye n’abacengezi bamwe baguye aho, abandi bagafatwa.

Ati: “Umwuka twahasanze ni uw’ubwoba… bamwe bari kurwana no kuzimya bisi abandi bari kurasana n’abacengezi… abaturage bamwe batangira kwihishahisha.”

Mu butumwa yahaye abaturage nyuma y’icyo gitero, yabibukije inshingano za Leta mu kubarinda, anabizeza ko umutekano uzasubizwa mu buryo.

Ati: “Ubundi mwebwe Leta iba igomba kubarinda, nta n’ubwo twifuza ko mupfa muzira ubusa… abazana umutekano muke barazwi, baragaragara ni bariya bacengezi.”

Yanasobanuye ko abacengezi bari bafite umugambi wo kwerekana ko Leta idashoboye kurinda abaturage, ndetse no kuyisebya bavuga ko ari yo iri inyuma y’ibyo bikorwa.

Ati: “Bari bazi ko abo bantu ari abantu bazwi mu mujyi… bavuga ngo turamutse tubishe turagaragaza ko Leta idafite imbaraga… kandi tukaza kubyegeka kuri Leta.”

Icyakora, nyuma y’icyo gitero, ibintu byarahindutse. Abaturage batangiye gutanga amakuru ku bwinshi, bituma abacengezi bahashywa buhoro buhoro.

Ati: “Umwuka w’icyizere wagendaga ugaruka buhoro buhoro… abaturage batangiye gutanga amakuru, bifasha mu guhashya abacengezi.”

Yongeyeho ko abafatwaga muri ibyo bikorwa batagirirwaga nabi, ahubwo baganirizwaga, bagahugurwa, bamwe bakinjizwa mu ngabo z’igihugu, hakurikijwe umurongo watanzwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Uwo murongo wari ugamije kurwanya umwanzi ariko hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, aho uwafatwaga atagirirwaga nabi ahubwo ahabwa amahirwe yo guhinduka.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui