Amerika yahinduye uburyo bwo gutanga Visa muri Afurika: Kigali iri mu mijyi mbarwa yasigaranye ubu bubasha

Impinduka zikomeye zigiye gukorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mikorere ya za ambasade zayo muri Afurika zatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bike bizakomeza kwakirira no gutangirwamo visa z’abifuza kujya muri icyo gihugu.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Associated Press agaragaza ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika iri gutegura gahunda nshya izagabanya cyane umubare wa za ambasade zemerewe kwakira, gusuzuma no gutanga visa muri Afurika. Muri gahunda nshya, ambasade nyinshi zizamburwa ubwo bubasha, hasigare izigera kuri 20 gusa zikomeza gutanga iyo serivisi.

Ambasade ya Amerika i Kigali iri mu zatoranyijwe gukomeza gukora izi nshingano, ibintu bishimangira umwanya u Rwanda rumaze kugeraho mu mubano warwo na Amerika ndetse n’icyizere iki gihugu gikomeje kugirirwa mu rwego rwa dipolomasi n’imiyoborere ya serivisi.

Iyi gahunda iri mu murongo mugari wa politiki Perezida Donald Trump amaze igihe ashyira imbere, igamije gukaza amabwiriza agenga abinjira muri Amerika no kugabanya umubare w’abimukira bajya gutura muri icyo gihugu. Ubuyobozi bwa Trump kandi bwakunze kugaragaza impungenge ku bantu binjira muri Amerika bakoresheje visa ariko nyuma bakarenga igihe bemerewe kuhaguma.

Nubwo itariki nyayo izatangiriraho gushyirwa mu bikorwa itaratangazwa ku mugaragaro, amakuru yatangajwe na Associated Press agaragaza ko bishobora gutangira mbere y’uko ukwezi kwa Kamena 2026 kurangira.

Mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, impinduka zizaba zigaragara cyane kuko ambasade za Amerika mu Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari zo zizakomeza gutanga visa. Ku rundi ruhande, abaturage bo mu Burundi, Sudani y’Epfo na Somalia bazajya basabwa kujya mu bindi bihugu kugira ngo basabe visa za Amerika.

Ibi bivuze ko abaturage bo mu bihugu bizaba bitakigira ambasade zitanga visa bazajya bakora ingendo ndende kandi zihenze kugira ngo babone serivisi. Uretse amafaranga y’urugendo, bazanasabwa kwishyura amacumbi n’ibindi bikoresho byiyongera ku kiguzi cyo gusaba visa.

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku mubare w’Abanyafurika bajya muri Amerika, cyane cyane abanyeshuri, abacuruzi n’abajya gusura imiryango yabo, kuko uburyo bwo kubona visa bushobora kurushaho kugorana ku batuye kure y’ahazaba hasigaye hatangirwa izo serivisi.

Nubwo ambasade nyinshi zizamburwa ububasha bwo gutanga visa zisanzwe, zizakomeza gukora indi mirimo y’ingenzi irimo kuvugurura pasiporo z’Abanyamerika, gufasha abaturage ba Amerika bahuye n’ibibazo byihutirwa no kwakira ubusabe bwa visa zihariye zigenerwa abadipolomate n’abahagarariye ibihugu byabo.

Mu mijyi 20 yatoranyijwe gukomeza gutangirwamo visa harimo Kigali mu Rwanda, Kampala muri Uganda, Nairobi muri Kenya, Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dar es Salaam muri Tanzania, Lagos muri Nigeria, Dakar muri Sénégal, Johannesburg na Cape Town muri Afurika y’Epfo, ndetse n’indi mijyi ikomeye irimo Accra, Addis Ababa, Luanda, Monrovia, Lomé, Malabo, Yaoundé, Port Louis, Praia, Djibouti na Abidjan.

Iki cyemezo gishya kirerekana uburyo Amerika ikomeje kuvugurura gahunda yayo y’abinjira n’abasohoka, mu gihe ibihugu byakomeje guhatanira gukomeza kugira serivisi za dipolomasi zorohereza abaturage babyo kugera ku mahirwe ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuba Kigali yaragumanye ububasha bwo kwakira no gutanga visa bishobora kuyigira u Rwanda kimwe mu bihugu bikomeye mu bya dipolomasi n’itangwa rya serivisi za Amerika mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu myaka iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui