Kigali iri kwitegura kwinjira mu cyiciro gishya cy’iterambere ry’ubwikorezi nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yemereye umushinga w’itegeko ryemeza amasezerano y’inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika azatangwa n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) kugira ngo ashyigikire umushinga mugari ugamije kuvugurura urujya n’uruza mu Mujyi wa Kigali.
Aya mafaranga azashyirwa mu mushinga uzwi nka Rwanda Urban Mobility Improvement Project (RUMI), ufite agaciro ka miliyoni 239.8 z’amadolari ya Amerika. Uwo mushinga uterwa inkunga kandi na Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.
Intego nyamukuru y’uyu mushinga ni ugukemura ibibazo by’ubucucike bw’ibinyabiziga, kunoza serivisi z’ubwikorezi rusange no korohereza abaturage kugera ku kazi no ku zindi serivisi z’ingenzi mu buryo bwihuse kandi butekanye.
Ubwikorezi bwo mu Mujyi wa Kigali bumaze igihe buhanganye n’ibibazo bikomeye bitewe n’ubwiyongere bw’abawutuye ndetse n’abawugana buri munsi. Ahantu nk’ahitwa Nyabugogo, hafatwa nk’irembo rikuru ry’ubwikorezi mu gihugu, hamaze igihe hagaragaza umubyigano ukabije kubera umubare munini w’abagenzi n’ibinyabiziga bihakoresha.
Abasesenguzi bagaragaza ko imihanda imwe n’imwe itagihagije ku rwego rw’ibikenewe uyu munsi, mu gihe ibikorwa remezo byagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare bikiri bike. Hari kandi impungenge zijyanye n’umutekano wo mu muhanda ndetse n’izamuka ry’ihumana ry’ikirere rituruka ku binyabiziga byinshi bikoresha lisansi na mazutu.
Imibare iriho igaragaza ko hafi kimwe cya gatatu gusa cy’akazi kari mu Mujyi wa Kigali ari ko abaturage bashobora kugeraho mu gihe kitarenze isaha imwe bakoresheje ubwikorezi rusange. Ibi byerekana icyuho kigihari hagati y’abaturage n’amahirwe y’ubukungu.
Muri uyu mushinga, igice gikomeye kizibandwaho ni ivugururwa rya gare ya Nyabugogo kugira ngo ihindurwe irembo ry’ubwikorezi ya kijyambere kandi ishobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Nyabugogo izubakwamo ibikorwa bishya birimo ahantu horohereza abagenzi, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse na serivisi zifasha guhuza ubwikorezi bwo mu mujyi, ubw’uturere n’ubwambukiranya imipaka. Biteganyijwe ko ibyo bizafasha kugabanya umubyigano no koroshya uburyo abagenzi bahinduranya ibinyabiziga bava ku bwoko bumwe bw’ubwikorezi bajya ku bundi.
Uyu mushinga uzubaka kandi imihanda yihariye ya bisi ku mihanda minini ya Kigali. Iyo mihanda izafasha bisi kugenda zidahagaritswe n’umubyigano, bityo zigere aho zijya mu gihe gito kandi zizewe kurushaho.
Hazanavugururwa amasangano y’imihanda, hubakwe inzira zagenewe abanyamaguru n’iz’amagare ndetse hanongerwe uburyo bugezweho bwo kugenzura urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.
Mu rwego rwo kunoza serivisi, hateganyijwe gushyirwaho amasezerano mashya yo gutwara abagenzi ashingiye ku ngengabihe no ku ntera y’urugendo, bikazafasha kuzamura ireme rya serivisi no kunoza imikorere y’abatwara abantu.
Abatuye mu bice bitandukanye bya Kigali bazungukira kandi ku iyagurwa ry’inzira z’abanyamaguru n’abakoresha amagare, cyane cyane mu duce duhuza abaturage n’imihanda minini ikoreshwa n’ubwikorezi rusange.
Ikindi gice cy’ingenzi muri uyu mushinga ni ugushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kwimakaza ubwikorezi budahumanya ikirere. Hazashorwa amafaranga mu kugura bisi zikoresha amashanyarazi, kubaka sitasiyo zo kuzishyiramo umuriro ndetse n’ibikorwaremezo bizifasha gukora neza.
Ibi biteganyijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Uretse ibikorwa remezo, umushinga RUMI uzanibanda ku kongerera ubushobozi inzego zishinzwe ubwikorezi zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Umujyi wa Kigali. Hazashyirwaho ikigo cyihariye gishinzwe igenamigambi ry’urujya n’uruza mu mijyi ndetse hanategurwe amahugurwa yihariye agamije kuzamura ubumenyi bw’abakozi bo muri uru rwego.
Abashinzwe uyu mushinga bemeza ko uzagira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’umujyi n’ubw’igihugu muri rusange. Biteganyijwe ko uzafasha abaturage benshi kugera ku kazi no ku masoko y’ubucuruzi, ukongerera agaciro ibikorwa by’ubukungu bikorerwa mu gace ka Nyabugogo ndetse ukaremamo n’imirimo mishya mu bwubatsi, ubwikorezi n’izindi serivisi zijyanye n’iterambere ry’imijyi.
Ku rwego rw’imibereho myiza y’abaturage, uyu mushinga uzafasha koroshya kugera ku mashuri, kwa muganga no ku zindi serivisi z’ibanze. Uzanongera umutekano wo mu muhanda cyane cyane ku banyamaguru n’abakoresha amagare, ndetse wongere amahirwe ku bagore n’andi matsinda akunze guhura n’imbogamizi mu rwego rw’ubwikorezi.
Ku rwego rw’ibidukikije, biteganyijwe ko abaturage benshi bazashishikarira gukoresha imodoka rusange, kugenda n’amaguru cyangwa amagare, ibintu bizagabanya ihumana ry’ikirere. Hazubakwa kandi ibikorwa remezo bishobora guhangana n’ibiza nk’imyuzure ikunze kwibasira ibice bimwe na bimwe bya Kigali.
Nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri, umushinga w’itegeko ryemeza aya masezerano uzagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo uyisuzume.
Niramuka iwemeje kandi ibisabwa byose byujujwe, ibikorwa byo gushyira mu bikorwa umushinga bizahita bitangira ku mugaragaro. Inyigo, ibishushanyo mbonera ndetse n’isuzuma ry’ingaruka z’umushinga ku bidukikije n’imibereho y’abaturage byamaze gukorwa, ibintu bitanga icyizere ko ibikorwa nyirizina bishobora gutangira mu gihe cya vuba.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

