Iminsi mike nyuma y’uko amagambo ya Frank Malimungu Gashumba yerekeye ikibazo cy’Abanyarwanda muri Uganda cyatumye atangira kuvuga ko hashobora kuvuka indi M23 akomeje guteza impaka muri Uganda, habaye impinduka zikomeye mu buyobozi bwa Patriotic League of Uganda (PLU), umuryango uyobowe na Gen Muhoozi Kainerugaba.
Impinduka zatangajwe kuri uyu wa 15 Kamena 2026 zasize Gashumba atakiri Visi-Perezida wa PLU mu gice cya Buganda, umwanya yari amaze ho igihe kandi wamuhaga ijambo rikomeye muri uyu muryango washinzwe na Gen Muhoozi.
Izi mpinduka zije nyuma y’igihe gito havugwa umwuka utari mwiza hagati y’aba bagabo bombi, cyane cyane nyuma y’amagambo Gashumba yatangaje agaruka ku bibazo avuga ko bimaze igihe bihangayikishije Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda.
Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuyobozi wa PLU, yafashe icyemezo cyo gusimbuza Gashumba na Kiryowa Kiwanuka, wahoze ari Intumwa Nkuru ya Guverinoma ya Uganda muri manda ishize ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Si Gashumba wenyine wahinduriwe inshingano muri izi mpinduka. Umunyamabanga Mukuru wa PLU, David Kabanda Ntyazo, na we yakuwe kuri uwo mwanya asimburwa na Fadil Twalla.
Nubwo bimeze bityo ariko, Kabanda yakomeje kugumana umwanya mu bagize Komite Nkuru ya PLU. Hari n’abandi bayobozi batandukanye bahinduriwe imirimo cyangwa bakurwa mu nshingano bari bafite.
Izi mpinduka zije zikurikira impaka zari zimaze iminsi zishingiye ku magambo Gashumba yatangaje mu ruhame avuga ko niba ikibazo cy’Abanyarwanda baba muri Uganda gikomeje kudahabwa umurongo, hashobora gushakwa ubundi buryo bwo kugikemura.
Yari yagize ati: “Mu gihe ikibazo cy’Abanyarwanda muri Uganda kitakunvikana hisunzwe itegeko nshinga rya Uganda, hazitabazwa andi mahitamo arimo gutangiza M23 muri Uganda.”
Aya magambo yahise akurura impaka nyinshi muri Uganda, aho abasesenguzi ba politiki bamwe bavuze ko ari amagambo akarishye akwiriye gufatanwa uburemere, mu gihe abandi bayabonaga nk’uburyo bwo kugaragaza uburakari ku bibazo by’ubwenegihugu n’ivangura bamwe bavuga ko rikomeje kugaragara.
Nyuma y’ayo magambo, Gen Muhoozi yahise atangaza ko Gashumba yagombaga kwitaba Komite Nkuru ya PLU kugira ngo baganire kuri icyo kibazo.
Mu butumwa yari yashyize ku rubuga X, Gen Muhoozi yagize ati: “Umuvandimwe wanjye Frank Gashumba azitaba Komite nkuru ya PLU kugira ngo tuganire ku byo gutangiza M23 muri Uganda.”
Nyuma yaho yongeyeho ati: “Frank Gashumba ukangisha gutangiza indi M23 muri Uganda, tugomba kumuhamagaza tukaganira ibibazo bye muri Komite ya PLU. Ndashaka ko byumvikana neza, ndusha ububasha inshuti yanjye Gashumba haba mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC.”
Aya magambo yagaragaje ko ubuyobozi bwa PLU bwari bwafashe nk’ikibazo gikomeye ibyatangajwe na Gashumba, nubwo Gen Muhoozi yanagaragaje ko yifuza kuganira na we aho gufata ibyemezo byihuse.
Mbere y’izi mpaka, Gashumba yari amaze igihe agaragaza ko hari akarengane gakorerwa bamwe mu Banya-Uganda bakomoka mu bwoko bw’Abanyarwanda. Yongeye kubivugaho cyane nyuma y’ikibazo cya Dr. Lawrence Muganga, uherutse kwangirwa kwinjira muri Guverinoma nshya ya Uganda kubera impaka zishingiye ku bwenegihugu bwe.
Mu rwego rwo kumushyigikira, Gashumba yamuherekeje mu Karere ka Mukono, mu gace ka Seeta, aho yagaragazaga ko ari ho umuryango wa Muganga ufite amateka muri Uganda.
Icyo gihe Gashumba yagize ati: “Ntabwo turi i Gisenyi, ntabwo turi mu Ruhengeri, turi muri Seeta (agace ko muri Uganda)… Turi Seeta, i Mukono muri Uganda, ntabwo turi i Butare, ntabwo turi i Nyamirambo, Kacyiru, i Gisenyi cyangwa mu Ruhengeri.”
Yanakomeje kunenga bamwe mu bayobozi bo muri Uganda, by’umwihariko Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Thomas Tayebwa, avuga ko yamutengushye.
Yagize ati: “Thomas Tayebwa yari asanzwe ari inshuti yanjye, ariko reka ndahire nimusanga no mu ijuru njye nzarivamo. Mukunde ababakunda, mwifurize ibyiza ababibifuriza […] kubera iki nakunda umuntu utankunda?”
Nubwo benshi bari bategereje kureba niba ibiganiro hagati ya Gen Muhoozi na Gashumba byari kuvamo umwanzuro ukomeye, impinduka zatangajwe kuri uyu wa 15 Kamena zagaragaje ko Gashumba atakiri mu buyobozi bwa PLU mu Buganda.
Icyakora, Gashumba ubwe ntiyagaragaje ko yababajwe n’icyo cyemezo. Ahubwo yavuze ko yumva avuye ku mutwaro wari umuremereye kandi ko ubu agiye kongera kugira ubwisanzure mu bikorwa bye.
Mu kiganiro Entugga gica kuri Radio4 mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2026, yabajijwe uko yakiriye aya makuru maze asubiza ati:
“Niruhukije. Njye nka Gashumba, PLU yari imeze nk’aho yanziritse. Ndashimira Gen MK ku bwo kumpa umwanya nanjye ngashyira itafari ku izina rye. Ubu ndigenga. Hari ibintu ntajyaga njyamo, nkifata ariko ubu ndigenga.”
Aya magambo yatumye bamwe batangira kwibaza niba koko yari amaze igihe yumva atishimiye inshingano yari afite muri PLU cyangwa niba ashaka gutangira icyiciro gishya muri politiki n’ibikorwa bye byo kuvuganira abo avuga ko bahura n’akarengane.
Ku ruhande rwa David Kabanda Ntyazo, na we wavanywe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa PLU, yavuze ko atatunguwe n’icyemezo cyo gusimburwa kuko yari asanzwe yarabisabye.
Yagize ati: “Nari narasabye gusimbuzwa kuko hari abari bamereye nabi kuko ntuma batagera kubyo baba bashaka.”
Nubwo impamvu nyir’izina y’izi mpinduka itaratangazwa ku mugaragaro, kuba zibaye nyuma y’impaka zikomeye zatewe n’amagambo ya Gashumba byatumye benshi babihuza n’igitutu cya politiki cyari kimaze iminsi kivugwa muri Uganda.
Ku rundi ruhande, ikibazo cy’Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye bikurura impaka muri iki gihugu.
Gashumba amaze imyaka myinshi avuga ko kuba Umunyarwanda muri Uganda bifatwa nk’icyaha ku bantu bamwe, nubwo amategeko y’iki gihugu yemera ko abakomoka ku miryango yari ituye muri Uganda mbere ya 1926 bafite uburenganzira busesuye nk’abandi baturage.
Icyakora, nyuma yo kuva ku mwanya wa Visi-Perezida wa PLU, amaso y’abatari bake azakomeza kureba niba Gashumba azakomeza kuvuga yisanzuye ku bibazo amaze igihe ahagurukiye, cyangwa niba uku gutandukana n’ubuyobozi bwa PLU kuzafungura indi paji nshya mu rugendo rwe rwa politiki n’ubuvugizi bwe muri Uganda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

