Abantu nibura 31 bamaze kwemezwa ko bapfuye mu mpanuka ikomeye ya bisi yabereye mu karere ka Amhara muri Ethiopia, mu gihe abandi benshi bakomeretse bamwe bikabije, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano n’itangazamakuru rya leta.
Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya Amhara (Amhara Media Corporation), cyavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo bisi yagwaga mu mpanga iri mu gace ka Amhara.
Amakuru agaragaza ko iyo bus yari ivuye mu mujyi wa Dessie yerekeza mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba, ubwo yagiraga ikibazo ikarenga umuhanda ikagwa ahantu hahanamye cyane.
Igipolisi cyatangaje ko umubare w’abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyo mpanuka ugeze kuri 31, mu gihe hari n’abandi benshi bakomerekeye muri iyo mpanuka.
Mu itangazo ryacyo, igipolisi cyagize kiti: “Kugeza ubu, abantu 31 bahasize ubuzima, mu gihe abandi benshi bagize ibikomere byoroheje ndetse n’ibikomeye.”
Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse, mu gihe inzego zibishinzwe zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka.
Impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Ethiopia, aho usanga buri mwaka zihitana abantu benshi. Impuguke zigaragaza ko zimwe mu mpamvu zikunze gutera izi mpanuka zirimo imihanda itameze neza, kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’ibinyabiziga byinshi bidahora bigenzurwa cyangwa bikabungabungwa uko bikwiye.
Mu bice byinshi by’icyaro cya Ethiopia, usanga ibikorwa remezo by’umuhanda bikiri hasi, ibintu bituma impanuka zikomeye zikomeza kugaragara cyane cyane ku modoka zitwara abantu benshi.
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa indi mpanuka ikomeye yabaye mu mwaka wa 2024 mu karere ka Sidama mu majyepfo ya Ethiopia, aho abantu nibura 71 bapfuye nyuma y’uko ikamyo yari ibatwaye irenze umuhanda ikagwa mu ruzi.
Abasesenguzi bavuga ko hakenewe kongerwa ingamba zo kugenzura ibinyabiziga, guhugura abatwara imodoka no kunoza imihanda kugira ngo umubare w’abapfira mu mpanuka zo mu muhanda ugabanuke.
Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi no kwita ku bakomerekeye muri iyi mpanuka bikomeje, abaturage benshi bo muri Ethiopia bakomeje kugaragaza impungenge ku mutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku modoka zitwara abagenzi mu ngendo ndende hagati y’imijyi itandukanye y’igihugu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

