Inkuru y’itandukana rya Vestine na Dorcas n’inzu ifasha abahanzi ya MIE ikomeje kuvugisha benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, cyane cyane nyuma y’imyaka isaga itanu aba bahanzi bari bamaze bakorana na Murindahabi Iréné wamamaye nka M. Iréné.
Ni inkuru yaje itungurana kuri bamwe, ariko ku bandi bavuga ko hari ibimenyetso byari bimaze igihe bigaragaza ko umubano hagati y’impande zombi utari ugifite imbaraga nk’izo wari ufite mu myaka yatambutse.
Vestine na Dorcas ni bamwe mu bahanzi b’abakobwa bageze ku rwego rwo hejuru mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Izina ryabo ryatangiye kumenyekana cyane nyuma yo kwinjira muri MIE, ikigo kiyobowe na M. Iréné wabafashije mu rugendo rwabo rw’umuziki, ibikorwa byabo bikagera kure ndetse bakaba bamwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe cyane muri iki gihe.
Nyuma y’igihe kinini hakwirakwira amakuru y’ibibazo hagati yabo n’ubuyobozi bwa MIE, aba bahanzi bahisemo gushyira iherezo ku makuru yari amaze iminsi acicikana, batangaza ku mugaragaro ko batagikorana n’iyi sosiyete.
Mu itangazo bashyize hanze, Vestine na Dorcas bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no kubisesengura mu buryo bwimbitse, twe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro imikoranire twari dufitanye na MIE.”
Iri tangazo ryakurikiwe n’ubutumwa burebure bwuzuyemo amagambo yo gushimira M. Iréné n’ikipe ye, ibintu byagaragaje ko nubwo amasezerano yabo yarangiye, batifuzaga ko abantu babifata nk’intambara cyangwa amakimbirane akomeye.
Bagize bati: “Mbere ya byose, turashaka gushimira byimazeyo MIE, yabaye umugisha ukomeye kuri twe. Kuva mu ntangiriro, batugiriye icyizere, bashora imari mu nzozi zacu kandi badufasha mu gihe twari tubikeneye cyane.”
Aya magambo yerekanye uruhare rukomeye MIE yagize mu rugendo rw’aba bahanzi. Uretse kubafasha mu muziki, M. Iréné yari amaze imyaka afatwa nk’umujyanama n’umubyeyi kuri bo, ibintu na bo ubwabo bemeje inshuro nyinshi mu bihe bitandukanye.
Nubwo bimeze bityo ariko, icyemezo cyo gutandukana nticyafashwe mu buryo bworoshye nk’uko babyivugiye.
Bagize bati: “Ni icyemezo cyari kigoye, twishimira byinshi twagezeho turi kumwe ndetse n’ibihe byiza twagiranye, icyakora, muri iki gihe twumva ari ngombwa gukomeza urugendo rwacu twigenga, mu buryo bujyanye n’icyerekezo cyacu, indangagaciro zacu ndetse n’ejo hazaza twifuza kubaka.”
Amakuru amaze igihe avugwa mu myidagaduro agaragaza ko umwuka hagati y’impande zombi watangiye guhinduka cyane nyuma y’uko Ishimwe Vestine afashe icyemezo cyo kuguma muri Canada mu gihe yari yagiye muri gahunda z’ibitaramo n’izindi gahunda z’akazi.
Icyo gihe byavuzwe ko iki cyemezo kitari cyarafatiwe hamwe n’ubuyobozi bwa MIE, ibintu bivugwa ko byabaye intandaro y’ukutumvikana hagati y’impande zombi. Nubwo nta ruhande rwigeze rutangaza ku mugaragaro ibyari byabaye muri ayo makimbirane, benshi batangiye kuvuga ko umubano wari watangiye kuzamo agatotsi.
Si ubwa mbere kandi aba bahanzi n’uyu muyobozi batandukana.
Mu mwaka wa 2021, ubwo Vestine na Dorcas bari bamaze kuzamura cyane izina ryabo, habayeho kutumvikana hagati yabo na M. Iréné kugeza aho batangaje ko batandukanye. Icyakora icyo gihe ibiganiro byahise bitangira, nyuma y’iminsi mike bongera kumvikana ndetse basinyana amasezerano mashya yo gukomeza gukorana.
Iyo myaka yakurikiyeho yabaye imwe mu myiza kurusha indi mu mateka yabo nk’abahanzi. Muri icyo gihe basohoye indirimbo nyinshi zakunzwe cyane zirimo “Yebo”, “Emmanuel”, “Iriba”, “Ihema”, “Umutaka” n’izindi nyinshi zabafashije gukomeza kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko gutandukana kw’aba bahanzi na MIE bishobora kuba bishingiye ku cyifuzo cyo kwigenga no kwifatira ibyemezo by’umwuga badaciye ku bandi, cyane cyane ko bamaze kugira uburambe n’abakunzi benshi babakurikirana.
Hari kandi abandi bahise bahuza aya makuru n’ibihe M. Iréné arimo byo kwitegura ubukwe bwe na Nikuze Liliane, umukobwa bamaze igihe bakundana utuye mu Bubiligi.
Ibi byatumye ku mbuga nkoranyambaga havuka ibitekerezo bitandukanye, bamwe bibaza niba gutandukana kwa Vestine na Dorcas na MIE hari aho guhuriye n’impinduka zikomeye M. Iréné ari gukora mu buzima bwe bwite.
Icyakora kugeza ubu nta gihamya cyangwa amagambo yatanzwe n’impande zombi agaragaza ko gutandukana kwabo gufitanye isano n’ubukwe bwa M. Iréné. Ahanini amakuru ari hanze agaragaza ko impamvu nyamukuru yatangajwe n’aba bahanzi ari ugukomeza urugendo rwabo nk’abahanzi bigenga bafite icyerekezo bashaka gukurikiza.
Muri iyi minsi, M. Iréné ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Nikuze Liliane. Aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse banamaze kwambikana impeta mu rwego rwo kwemeza gahunda yo kurushinga.
Ubutumire bamaze guhabwa inshuti n’abavandimwe bugaragaza ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 15 Kanama 2026 muri Intare Arena ku Gisozi, aho hazabera umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira abatumiwe.
M. Iréné amaze imyaka azwi cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda, aho yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV mbere yo gushinga ikigo cye cya MIE.
Uretse ibikorwa by’itangazamakuru, yubatse izina rikomeye mu gufasha impano zitandukanye zirimo abahanzi nka Niyo Bosco na Vestine na Dorcas. Mu minsi yashize kandi yinjiye mu ruganda rwa sinema, asohora filime yise “Isereri” yakiriwe neza n’abatari bake ku rubuga rwa YouTube.
Nubwo urugendo rwa Vestine na Dorcas muri MIE rurangiye, ibikorwa byabo byasize amateka atazibagirana. Nyuma y’imyaka isaga itanu bakorana, impande zombi zemeza ko hari byinshi byagezweho kandi byatanze umusaruro.
Icyitezwe ubu ni ukureba uko aba bahanzi bazakomeza urugendo rwabo nk’abigenga n’uko MIE izakomeza ibikorwa byayo nyuma yo gutandukana n’abahanzi bayihesheje izina rikomeye mu muziki wa Gospel.
Abakunzi babo bo bakomeje gutegereza kureba niba iri tandukana rizavamo indi ntambwe nshya mu mwuga wa Vestine na Dorcas cyangwa niba hari andi makuru azagenda agaragaza neza icyari cyihishe inyuma y’iki cyemezo cyatunguye benshi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




