U Rwanda rwongeye kugaragaza icyizere rufitiye umubano warwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ruvuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bugenda bugera ku rwego rushya rugaragaramo ikoranabuhanga rigezweho, ubushakashatsi bw’isanzure, ishoramari rinini ndetse n’imishinga ishobora guhindura ahazaza h’ubukungu bw’Igihugu.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ubwo yari yifatanyije na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu birori byo kwizihiza imyaka 250 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Mu ijambo rye, Nduhungirehe yashimiye uruhare Amerika yagize mu iterambere ry’Isi mu nzego zitandukanye zirimo siyansi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi, ubucuruzi, umuco, siporo n’ibijyanye n’isanzure, agaragaza ko n’u Rwanda rwungukiye byinshi muri urwo rugendo binyuze mu mubano umaze imyaka myinshi urushaho gukomera.
Kimwe mu byagarutsweho cyane ni uruhare rw’u Rwanda muri gahunda mpuzamahanga ya Artemis, igamije gusubiza abantu ku Kwezi no guteza imbere ibikorwa bya muntu mu isanzure mu buryo burambye.
Aya masezerano ya Artemis Accords yashyizweho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ku bufatanye n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, mu mwaka wa 2020. U Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu byafashe icyemezo cyo kuyashyiraho umukono, mu rwego rwo gushyigikira ikoreshwa ry’isanzure mu buryo bw’amahoro no kubungabunga umutungo uri hanze y’Isi.
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutarebera kure ibikorwa byo kubyaza umusaruro isanzure, ahubwo rumaze gutangira ibiganiro bifatika n’Amerika ndetse n’ibindi bihugu byasinye aya masezerano.
Ati: “Nk’umuryamuryango w’abasinye amasezerano ya Artemis Accords, u Rwanda rushishikariye gushaka inzira zifatika zo gukorana na NASA ndetse rwizeye kugaragaza imishinga ihuriweho yungura impande zombi yagira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi, kubaka ubushobozi n’iterambere ry’ubukungu.”
Aya magambo agaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kutagarukira ku gukoresha ikoranabuhanga rituruka hanze gusa, ahubwo no kugira uruhare mu bushakashatsi no mu bikorwa by’iterambere ry’isanzure bishobora kuzagira ingaruka nziza ku bukungu n’ubumenyi bw’Abanyarwanda.
Mu mezi ashize kandi, isi yakurikiye ubutumwa bwa Artemis II bwamaze iminsi 10, aho abahanga bane mu by’isanzure bazengurutse Isi banyura hafi y’Ukwezi mu rwego rwo gutegura ubutumwa bwa Artemis III buzageza abantu ku Kwezi.
Uru rugendo rwaciye amateka menshi, kuko Victor Glover yabaye umwirabura wa mbere wageze kure cyane mu isanzure, Christina Koch aba umugore wa mbere wageze muri urwo rwego rw’ubushakashatsi, naho Jeremy Hansen aba Umunya-Canada wa mbere wageze muri ubwo butumwa. Muri rusange bakoze urugendo rungana n’ibilometero 1.118.600.
Ku ruhande rw’ubufatanye bw’ubukungu n’iterambere, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bizagena ahazaza h’iterambere ryabyo.
Ati: “Dukomeje kwagura ubufatanye mu nzego zizagena ahazaza by’umwihariko mu mabuye y’agaciro y’ingenzi, ikoranabuhanga rigezweho, ingufu za nucléaire mu buryo bugamije amahoro n’iterambere ry’abaturage.”
Mu rwego rw’ingufu za nucléaire, u Rwanda ruherutse gusinyana na Amerika amasezerano y’ubufatanye mu nama nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire izwi nka NEISA. Aya masezerano azafasha mu guhugura abanyeshuri b’Abanyarwanda, kubaka ubushobozi bw’inzego zinyuranye no gushyigikira imishinga ijyanye n’izi ngufu.
Nduhungirehe yagize ati: “Iyi ntambwe y’ingenzi ifungura ubundi buryo bw’imikoranire mu bijyanye n’ingufu, umutekano, guhererekanya ubumenyi mu ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi mu by’ubumenyi no guhanga ibishya.”
Ishoramari ry’Abanyamerika na ryo rikomeje kwiyongera mu Rwanda. Urugero rwagaragajwe ni ubufatanye bwa Trinity Metals n’ibigo byo muri Amerika mu kohereza amabuye ya wolfram ava mu Rwanda ajyanwa ku isoko rya Amerika.
Ikoranabuhanga rya Zipline na ryo ryagarutsweho nk’imwe mu ntsinzi zigaragaza uburyo Amerika n’u Rwanda bikorana mu buryo butanga ibisubizo bifatika ku baturage. Zipline ikoresha drones mu kugeza amaraso, imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi ahantu hatandukanye.
Mu minsi ishize, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyemeye gahunda nshya yo kwagura ibikorwa bya Zipline nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ishoramari rya miliyoni 150 z’amadolari mu gushyigikira ibikorwa by’iki kigo.
Ubuzima bw’abaturage na bwo bwakomeje kuba imwe mu nkingi z’ubufatanye bw’ibihugu byombi, cyane cyane mu kurwanya ibyorezo, gutegura uburyo bwo kubikumira no kubyitwaramo mu gihe byakwaduka.
Mu rwego rwa dipolomasi n’amateka, Nduhungirehe yavuze ko uyu mwaka wa 2026 wabaye uw’amateka kubera uburyo Amerika yahinduye imvugo yayo ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kwezi kwa Mata 2026, Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga byatangaje ubutumwa bugira buti: “Mu gihe cya Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.”
Ni imvugo yakiriwe neza n’u Rwanda kuko imyaka myinshi Amerika yari yaranzwe no gukoresha amagambo adasobanura neza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nduhungirehe yavuze ati: “Uku gukoresha imvugo ya nyayo ni ukubaha ukuri kw’amateka, kubaha abishwe n’abarokotse ndetse bikagira uruhare mu kurwanya Jenoside mu Isi, kuyihakana no kuyipfobya.”
Minisitiri Nduhungirehe yanashimiye uruhare rwa Amerika mu gushakira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane ku bibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati: “Twizeye ko izi mbaraga zashyizwe mu guharanira amahoro zitabogamye, zireba ku mpamvu muzi z’intambara ndetse ko vuba zizera imbuto, bikazanira amahoro u Rwanda no ku mipaka yarwo ndetse n’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari no kwagura amahirwe y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.”
Mu gihe Amerika yizihiza imyaka 250 ishize yigobotoye ubukoloni bw’Abongereza, ubuyobozi bw’u Rwanda bugaragaza ko umubano hagati y’ibihugu byombi utagishingiye gusa ku nkunga cyangwa ku bufasha busanzwe, ahubwo ugeze ku rwego rw’imikoranire mu bumenyi, ikoranabuhanga, ishoramari, ubucuruzi n’ubushakashatsi bushobora guhindura ahazaza h’ibihugu byombi.
Kuva ku bufatanye na NASA kugeza ku ishoramari rya Zipline, kuva ku mabuye y’agaciro kugeza ku ngufu za nucléaire, ndetse kuva ku kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ku rugendo rwo gushakira amahoro Akarere, u Rwanda na Amerika bigaragaza ko byinjira mu cyiciro gishya cy’umubano gifite intego yo kubaka ejo hazaza hashingiye ku guhanga ibishya, iterambere n’inyungu rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

