Umunyemari wari Inshuti y’akadasohoka Ya Perezida Ndayishimiye ari mu mazi abira. AFC/M23 n’u Rwanda byashyizwe mu majwi.

Aloys Ntakarutimana uzwi cyane ku izina rya Wakenya, umwe mu bacuruzi bakomeye kandi bigeze kugira ijambo rikomeye mu nzego z’ubucuruzi n’iza politiki mu Burundi, akomeje kuba mu bihe bikomeye nyuma y’amezi arenga abiri afungiye muri gereza ya Mpimba i Bujumbura.

Ifungwa rye rikomeje guteza ibibazo byinshi no gukurura impaka haba mu Burundi no mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane kubera ibirego bivuga ko ryaba rifitanye isano n’imikoranire ye y’ubucuruzi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umubano we n’u Rwanda ndetse n’aho AFC/M23 yari ifite ijambo rikomeye.

Wakenya yatawe muri yombi tariki ya 24 Werurwe 2026 nyuma y’iminsi mike avuye mu rugendo rwari rwamujyanye mu Burayi. Kuva icyo gihe, afungiwe muri gereza ya Mpimba, imwe mu magereza azwi cyane mu Burundi.

Amakuru yatangajwe n’Umuryango FOCODE agaragaza ko aherutse kuvanwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kamenge aho yari ari kuvurirwa nyuma yo kugira ibibazo bikomeye by’ubuzima, ariko aza gusubizwa muri gereza nubwo abaganga bari bagaragaje impungenge ku buzima bwe.

Icyakora, ikibazo gikomeje kwibazwa cyane si ubuzima bwe gusa, ahubwo ni impamvu nyakuri zatumye afungwa.

Abantu bamwegereye bavuga ko ibibazo bye byatangiriye ku bikorwa by’ubucuruzi yakoraga mu mujyi wa Bukavu. By’umwihariko, havuzwe amakuru ko yaba yarashoye imari cyangwa akagira uruhare mu igurwa ry’uruganda rukora inzoga zisembuye muri uwo mujyi nyuma y’uko AFC/M23 iwufashe muri Gashyantare 2025.

Hari kandi amakuru avuga ko yaba yarakoranye cyangwa yaragiranye imikoranire ya hafi n’abayobozi ba AFC/M23 ndetse ko yakundaga gukora ingendo zijya mu Rwanda. Nubwo ibyo birego byakomeje kuvugwa, nta bimenyetso cyangwa imyanzuro y’urukiko birashyirwa ahagaragara ku mugaragaro kugira ngo bishimangire ibyo aregwa.

Abagize umuryango we ndetse n’inshuti ze bavuga ko ibyo ari byo byifashishwa mu kumukurikirana.

Umwe mu bantu begereye umuryango wa Wakenya yabwiye FOCODE ko ibiri kuba kuri uyu mucuruzi bikomeje gutangaza benshi, cyane cyane abazi uburyo yari afitanye umubano wa hafi n’abayobozi bakomeye b’u Burundi.

Yagize ati: “Ibiri kuba kuri Wakenya bikwiye kubera isomo benshi bari muri CNDD-FDD. Wakenya yahamagaraga Perezida Ndayishimiye ngo ‘Sogo’, na we akamwita ‘Mwuzukuru’. Byari ubucuti budasanzwe.”

“Ariko ubu bavuga ko afite pasiporo y’u Rwanda, ko yajyaga mu Rwanda, ko yakoranye na Makenga wa M23. Nyamara Wakenya nta kintu na kimwe yashoboraga gukora atabiherewe uburenganzira n’abayobozi bakuru b’u Burundi.”

Aya magambo yakomeje kongera urujijo ku by’ifungwa rye, aho bamwe bibaza niba hari impamvu za politiki cyangwa iz’umutekano zaba zihishe inyuma yaryo.

Andi makuru atangwa n’abamwegereye agaragaza ko umutungo wa Wakenya uri gukorwaho iperereza rikomeye kandi ko hari impungenge z’uko ashobora gutakaza bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi yubatse mu myaka myinshi.

Uwo muntu yakomeje agira ati: “Imitungo ye iri gufatirwa, bageze aho bashaka no kumwambura ibyo yari yarubatse imyaka myinshi. Ese ibyo byose ni ibiki? Birasa n’aho hari ibintu byinshi bihishwe abaturage.”

Mu gihe iperereza rikomeje, abo mu muryango wa Wakenya bavuga ko dosiye ye yakuwe mu nkiko zisanzwe ikoherezwa mu rwego rw’ubucamanza rukuru. Bavuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubuza ko amakuru y’ibanga akubiye mu rubanza ajya hanze.

Hari abemeza ko Wakenya ashobora kuba afite amakuru y’ingenzi ku mikoranire y’abashoramari b’Abarundi n’ibikorwa by’ubukungu byakorerwaga mu bice byo mu burasirazuba bwa Congo byagenzurwaga na AFC/M23.

Ibyo byatumye bamwe bakeka ko urubanza rwe rushobora kuba rufite uburemere burenze ubw’ibikorwa by’ubucuruzi gusa, rukaba rwaba rufitanye isano n’umutekano w’akarere ndetse n’umubano ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Hari kandi amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko ifatwa rya Wakenya ryaba ryarasabwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo nta rwego na rumwe rwa Leta ya Congo cyangwa iy’u Burundi ruragira icyo rubivugaho.

Kugeza ubu, ubutegetsi bw’u Burundi ntiburatangaza amakuru arambuye ku byaha uyu mucuruzi aregwa, mu gihe umuryango we ukomeje gusaba ko yahabwa ubutabera buboneye kandi ko ubuzima bwe bwitabwaho.

Mu gihe ibibazo by’umutekano n’intambara byo mu burasirazuba bwa Congo bikomeje kugira ingaruka ku bihugu by’akarere, urubanza rwa Wakenya rukomeje gufatwa nk’imwe muri dosiye zikomeye zishobora gusobanura byinshi ku mubano uri hagati ya politiki, ubucuruzi n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui