Abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bateye intambwe ikomeye ishobora guhindura uburyo igihugu gifata ibyemezo bijyanye n’intambara, nyuma yo gutora umushinga w’itegeko ugamije kwambura Perezida Donald Trump ububasha bwo gukomeza intambara Amerika irimo na Iran atabanje kubiherewa uruhushya n’Inteko Ishinga Amategeko.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amezi menshi y’impaka zikomeye zimaze zivugwa muri politiki y’Amerika ku bijyanye n’intambara yatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026. Iyo ntambara yakuruye ibibazo byinshi ku rwego mpuzamahanga ndetse inagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Amerika n’ubw’Isi muri rusange.
Umushinga w’iri tegeko wateguwe n’umudepite w’Umudemokarate Gregory Meeks, wavuze ko Perezida Trump yarenze ku nshingano ziteganywa n’Itegeko Nshinga rya Amerika ubwo yatangizaga intambara kuri Iran atabanje gusaba uruhushya Inteko Ishinga Amategeko.
Meeks yavuze ko Inteko ari yo ifite ububasha bwo kugenzura ibyemezo bikomeye bireba igihugu, cyane cyane ibijyanye n’intambara, kandi ko igihe cyari kigeze ngo abagize Inteko bahagurukire kurinda ububasha bahabwa n’Itegeko Nshinga.
Uyu mudepite yabwiye abanyamakuru ko Trump yari amaze igihe akoresha ububasha bwe nk’Umukuru w’Igihugu mu buryo budakwiye, ariko ko abo bita intumwa za rubanda bahisemo guhaguruka bagakora inshingano zabo zo kugenzura ubutegetsi.
Mbere y’uko uyu mushinga utorwa, hari habayeho kugerageza kuwemeza tariki ya 21 Gicurasi 2026. Icyakora abayobozi bakuru b’Ishyaka ry’Aba-Republicains, barimo Perezida w’Inteko Mike Johnson, basabye ko itora risubikwa kubera umubare muto w’abadepite bari bahari.
Nyuma y’iryo subikwa, itora ryongeye gutegurwa ku wa 3 Kamena 2026. Kuri uwo munsi, abadepite 215, barimo bamwe bo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains, bashyigikiye uwo mushinga, mu gihe 208 bawutoye bawurwanya. Ibyo byatumye utsinda maze woherezwa muri Sena kugira ngo na yo iwusuzume.
Ikidasanzwe kuri iri tegeko ni uko ritazanyura mu nzira zisanzwe zisaba umukono wa Perezida. Niriramuka ryemejwe na Sena, rizatangira kubahirizwa bitabaye ngombwa ko Donald Trump arishyiraho umukono.
Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko intambara ya Iran yamaze guteza ibibazo bikomeye mu mibereho y’Abanyamerika. Mu bavuga cyane kuri iki kibazo harimo Umurepublicain Thomas Massie wo muri Kentucky.
Massie yagize ati: “Abantu bararambiwe. Barambiwe icupa rya gaz rya 5$, icupa rya mazutu rya 6$ no kuba tutashobora kubona ifumbire dushyira mu mirima yacu muri Kentucky.”
Yavuze ko iri tora ari ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza ko Inteko Ishinga Amategeko itifuza gukomeza kurebera Perezida afata ibyemezo bikomeye by’intambara adafite uburenganzira busesuye yahawe n’amategeko.
Ku rundi ruhande, Perezida w’Inteko Mike Johnson yanenze bikomeye iri tora, avuga ko rishobora kudindiza ibiganiro by’amahoro byari bimaze gutangira hagati ya Amerika na Iran.
Johnson yagize ati: “Ntekereza ko ari bibi cyane kwambura ubuyobozi n’Umugaba w’Ikirenga ububasha bwo kuganira. Ibyo ni byo ibi bigamije. Biduca intege, bigabanya imbaraga dufite mu biganiro by’amahoro kuri iki kibazo.”
Impaka zishingiye cyane ku mategeko agenga intambara muri Amerika. Iryo tegeko riteganya ko Perezida adashobora gukomeza kohereza cyangwa kugumisha ingabo mu ntambara igihe kirenze iminsi 60 atarabona uruhushya rw’Inteko Ishinga Amategeko.
Abatavuga rumwe na Trump bavuga ko iyo minsi yamaze kurenga kera kuko intambara yatangiye mu mpera za Gashyantare. Nyamara Minisitiri w’Intambara Pete Hegseth we ntiyemera iyo mibare.
Hegseth avuga ko igihe cyongeye kubarwa bushya ubwo Trump yatangazaga agahenge hagati ya Amerika na Iran kugira ngo hatangire ibiganiro byo gushaka amahoro.
Nubwo bimeze bityo, ku wa 3 Kamena 2026, itsinda ry’abagenzuzi bakuru bo muri Minisiteri y’Intambara, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’iyahoze ari USAID ryatangaje ko intambara yamaze kurenza igihe giteganywa n’amategeko. Iryo tsinda ryahise ritangira isuzuma ryimbitse ku buryo iyo ntambara yatangijwe ndetse n’ingaruka zayo.
Intambara yatangiye hagati ya Amerika na Iran yakomeje gukurura impungenge ku rwego mpuzamahanga kubera ingaruka yagize ku Muhora wa Hormuz, unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi. Gufungwa kwawo byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka, bituma ubukungu bw’ibihugu byinshi buhungabana.
Umushinga wa Gregory Meeks uteganya ko Perezida atazongera gufata icyemezo cyo gukomeza intambara atabanje kubisobanura ku mugaragaro no gusaba uruhushya rw’Inteko Ishinga Amategeko. Ugarura kandi inshingano yo gutanga ibisobanuro birambuye ku mpamvu igihugu kiri mu ntambara, igihe ishobora kumara n’inyungu zayo ku gihugu.
Mu gihe Sena ikiri kwitegura kuwusuzuma, iri tora ryamaze gufatwa nk’intsinzi ikomeye ku bashyigikiye ko ububasha bwo gutangiza no gukomeza intambara bugomba kugenzurwa cyane kurushaho, ndetse rikaba ryarahinduye isura y’impaka za politiki muri Amerika hagati y’Inteko Ishinga Amategeko na Perezida Donald Trump.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

