Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu Bufaransa rwabaye kimwe mu bikorwa bikomeye byongeye gukurura amaso y’abakurikirana dipolomasi n’amateka hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Nubwo rwari rugamije kwitabira umuhango wo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe mu Mujyi wa Paris, rwari rufite ubusobanuro bwimbitse burenze umuhango wo kwibuka gusa.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Paris mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa umaze imyaka mike winjiye mu cyiciro gishya kirangwa no kubwizanya ukuri ku mateka, gushimangira ubutwererane no gukomeza urugendo rwo kwiyunga nyuma y’ibihe byasize igitotsi hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, Perezida Kagame na Perezida Emmanuel Macron bafunguye ku mugaragaro Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe mu Mujyi wa Paris.
Iki kimenyetso cyiswe “Les Archives”, cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa, Umujyi wa Paris na Ibuka France. Cyakozwe n’umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Grada Kilomba ukomoka muri Portugal.
Urwibutso ruherereye ahazwi nka Habib-Bourguiba Esplanade, ahareba uruzi rwa Seine rwambukiranya Umujyi wa Paris. Rugizwe n’inkingi ebyiri ziteganye zifite ishusho y’urukiramende, zikaba zifite ubutumwa bwihariye bugamije kubungabunga amateka no kurwanya ukwibagirwa.
Aho uru rwibutso rwubatse hazajya habera ibikorwa byo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hanabere ibikorwa byo kwigisha amateka yayo ku bazaza mu bihe biri imbere.
Urwibutso rwubakiwe kuzirikana abagabo, abagore n’abana barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Kuri uru rwibutso handitse ubutumwa bwubaha abishwe, abacitse ku icumu ndetse n’amateka y’ibyabaye. Inyandiko zirugaragaraho zanditswe mu ndimi enye zirimo Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili, hagamijwe ko ubutumwa bwarwo bugera ku bantu benshi baturuka mu bice bitandukanye by’isi.
Abasesenguzi benshi babona ko iki gikorwa atari ugushyira ikimenyetso cyo kwibuka muri Paris gusa, ahubwo ari ikimenyetso gikomeye cy’urugendo rw’u Bufaransa mu kwemera uruhare rw’amateka no gukomeza gushakisha ukuri ku byabaye mu Rwanda.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée, byatangaje ko uyu muhango ugamije gushimangira ubwiyunge bumaze imyaka myinshi butangiye hagati y’ibihugu byombi, no gukomeza umuhate wo gukora ubushakashatsi no kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango kandi ufatwa nk’ukomeza ubutumwa Perezida Emmanuel Macron yatangiye gutanga mu myaka ishize, cyane cyane ubwo yagiriraga uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ku wa 27 Gicurasi 2021.
Icyo gihe, ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Macron yemeye ku mugaragaro ko igihugu cye cyirengagije ibimenyetso byagaragazaga ko Abatutsi bategurirwaga Jenoside yabakorewe, ndetse ko u Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta yari iyobowe na Juvénal Habyarimana mu gihe ibyo bimenyetso byarushagaho kugaragara.
Amagambo yavugiye i Kigali yabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwo kongera kubaka icyizere hagati y’ibihugu byombi no gufungura ipaji nshya y’umubano.
Ni muri urwo rwego, bamwe mu bakurikiranira hafi ibya dipolomasi bavuga ko kuba Perezida Kagame na Perezida Macron bahuriye hamwe mu muhango wo gutaha uru rwibutso bifite uburemere budasanzwe, kuko bishushanya urugendo rwavuye ku kutumvikana kw’amateka rugana ku kwemera ukuri no kubaka ejo hazaza hashingiye ku bwubahane.
Uretse ibikorwa byo kwibuka, uru ruzinduko rwari rufite n’uruhande rwa dipolomasi. Nyuma yo gutaha uru rwibutso, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe ku meza na Perezida Emmanuel Macron n’umufasha we Brigitte Macron mu Ngoro ya Élysée, ibirori byabaye nk’ikimenyetso cy’umubano umaze gukomera hagati y’impande zombi.
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda n’u Bufaransa bikomeje kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, umuco, ubucuruzi n’ishoramari.
Nanone kandi, kuba uru rwibutso rwubatswe mu murwa mukuru w’u Bufaransa bifatwa nk’ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwibutsa amahanga yose inshingano afite zo kurinda ko ibyabaye mu Rwanda byongera kubaho ahandi hose ku isi.
Mu by’ukuri, icyihishe inyuma y’uru ruzinduko rw’amateka si ugutaha urwibutso gusa. Ni ikimenyetso cy’urugendo rwo kwemera amateka, guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ijambo abacitse ku icumu no gushimangira umubano mushya hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Ni urugendo rugaragaza ko nyuma y’imyaka irenga mirongo itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ukuri, kwibuka n’ubutabera bikomeje kuba inkingi zubakirwaho umubano hagati y’ibihugu ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

