Amerika Yafatiye RDF Ibihano, U Rwanda Rutangiye Intambara ya Dipolomasi Yo Kubikuraho

Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) ibihano mu ntangiriro za Werurwe 2026, ariko Kigali igaragaza ko urugamba rwo gusobanura ukuri ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rugikomeje, ndetse ko hari icyizere cy’uko ibyo bihano bishobora gukurwaho mu gihe impande zose zasobanukirwa neza inkomoko y’iki kibazo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yatangaje ko igihugu cye gikomeje ibikorwa bya dipolomasi n’ubuvugizi kugira ngo Washington isubire ku cyemezo yafashe cyo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bakuru ba RDF ndetse n’uru rwego rwose rw’ingabo.

Ku wa 2 Werurwe 2026, Amerika yashyize hanze itangazo rivuga ko yafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakomeye b’Ingabo z’u Rwanda, ibashinja kugira uruhare cyangwa ubufatanye n’umutwe wa M23 ukorera mu Burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rwahakanye ibyo birego, ruvuga ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abanye-Congo kandi ko ikibazo cyawo gikwiye gushakirwa umuti muri Congo ubwayo.

Mu bayobozi bafatiwe ibihano harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, Brig Gen Stanislas Gashugi uyobora umutwe udasanzwe wa RDF, na Gen Maj Ruki Karusisi uyobora Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda.

Ibyo bihano byo mu rwego rw’ubukungu bivuze ko imitungo yabo iri muri Amerika cyangwa igenzurwa n’ibigo n’abantu bakorera muri icyo gihugu ishobora gufatirwa n’Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo wo mu mahanga, OFAC.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy, Ambasaderi Mukantabana yasobanuye ko kugira ngo umuntu yumve neza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, agomba kubanza gusobanukirwa amateka y’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yasize mu karere.

Yagize ati: “Hashize imyaka 32 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yahagaritswe n’Abanyarwanda, murabizi yarahagaritswe igihugu cyacu kijya mu mahoro. Ariko nk’uko nabibabwiye ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo yapfuye, ahubwo yabaye nk’iyagiye mu bantu duturanye, ku buryo abavuye aho bamaze kwica bene wabo bagiye bagiye no kwica n’imiryango yo hakurya y’amazi (muri RDC). Ibyo rero ni byo tukirwana na byo ariko ntabwo twabiretse gutyo, murabizi ko ubu twari mu bijyanye no gusinya amasezerano na RDC, gusinya amasezerano Amerika yari yashyize hamwe.”

U Rwanda rumaze imyaka rugaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abawushamikiyeho ukomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano warwo no ku mutekano w’akarere. Kigali ivuga ko kuba uwo mutwe ugikomeje gukorera ku butaka bwa RDC ari imwe mu mpamvu nyamukuru zituma umutekano udasubira mu buryo bwuzuye.

Muri icyo kiganiro, Mukantabana yabajijwe niba hari icyizere cy’uko Amerika yakuraho ibihano yafatiye RDF. Yasubije ko umubano hagati y’ibihugu byombi utigeze uhagarara kandi ko ibiganiro bikomeje.

Yagize ati: “Ntabwo byafunze inzugi, turacyabikurikirana, turacyabivugaho, barabigize (ibihano barabifashe) ariko nyine ntabwo ari bya bindi umuntu ashyira amaboko hasi (amanika amaboko), ahubwo ni bwo umuntu ahagarara.”

Yakomeje agaragaza ko hari Abanyamerika benshi batemeranya n’icyemezo cyo gufatira ibihano u Rwanda, bityo ko Kigali ikomeje gukorana n’inshuti zayo mu rwego rwo gusobanura uko ibibazo bihagaze.

Ati: “Icyiza cyo kwizerwa ni uko hari n’Abanyamerika batemera ko biriya ariko byagombaga kumera. Ni ugukomeza nyine mukorana n’izo nshuti kugira ngo n’ibyo bizaveho. Cyane cyane n’amahoro hariya azahaze kuko n’iyo babikuraho ubu ejo na none ibindi bizakomeza.”

Yashimangiye ko umuzi w’ikibazo utari mu bihano ubwabyo, ahubwo uri mu mutekano muke umaze imyaka myinshi urangwa mu Burasirazuba bwa RDC. Yavuze ko igihe cyose ibyo bibazo bitarakemuka, hari abayobozi bazakomeza gushinja u Rwanda ibibazo byugarije igihugu cyabo.

Yagize ati: “Kubera ko kiriya gihugu gifite ibibazo byinshi cyane, ariko bagize Imana babona igihugu iteka bazajya batunga urutoki kugira ngo bikureho ibyo byago byose biri ku Isi, ni izindi nshingano twafashe kandi zitari izacu, ariko twebwe tuzakomeza turwane, ntabwo tuzashyira amaboko hasi kandi tuzatsinda.”

Aya magambo aje mu gihe amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC ku bufasha bwa Amerika yakomeje gufatwa nk’intambwe ikomeye yo gushaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Nubwo ayo masezerano yashyizweho umukono muri Kamena 2025 ndetse hakaza n’izindi gahunda z’ubwumvikane mu Ukuboza uwo mwaka, impande zombi zakomeje kugirana amakimbirane ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.

U Rwanda rwakomeje kuvuga ko rwiteguye kubahiriza ibyo rwiyemeje byose muri ayo masezerano, harimo no gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mipaka yarwo, igihe RDC izaba yarafashe ingamba zifatika zo kurandura burundu umutwe wa FDLR.

Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje hagati ya Kigali na Washington, abayobozi b’u Rwanda bagaragaza ko intego yabo atari ugukurirwaho ibihano gusa, ahubwo ko ari no gutuma amahanga yumva neza inkomoko y’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, bizafasha gushaka umuti urambye aho gukomeza gushinjanya hagati y’ibihugu byo mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui