Ubuzima bwa Nkurunziza Patrick ni imwe mu nkuru zigaragaza uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje guhekura ubuzima bw’Abanyarwanda benshi no hanze y’u Rwanda, imyaka myinshi nyuma ya Jenoside yo mu 1994.
Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1997, akurira mu buzima bwari busanzwe nk’ubw’abandi bana. Icyakora, ubuto bwe bwahinduwe n’icyemezo atigeze afata, ubwo yafatwaga ku ngufu akinjizwa mu mutwe wa FDLR afite imyaka 14 gusa.
FDLR yashinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite umugambi wo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda. Mu myaka yakurikiyeho, bamwe mu bayishinze bagiye basaza abandi bagahitamo gutahuka, bituma uwo mutwe utangira kwinjiza abana bavukiye muri Congo ndetse n’Abanye-Congo mu gisirikare cyawo.
Nkurunziza yavuze ko se yari yaranze kwinjira muri uwo mutwe nubwo bamushyiragaho igitutu. Kubera iyo mpamvu, FDLR yabonye ko gufata umwana we bishobora gutuma se yemera kwifatanya na yo.
Yagize ati: “Baramfashe njyewe na mugenzi wanjye witwaga John, badupfuka amaso, twari ahantu muri Rutshuru twisanga mu mashyamba ya Walikale. Ingingo ya kabiri ni imihangayiko, gutotezwa, kwigishwa cyangwa gutozwa no kwinjizwamo imigambi mibi ishingiye ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Akimara kugera muri ayo mashyamba, ubuzima bwe bwahindutse ikuzimu. Yatangiye gukubitwa buri munsi, agakora imirimo ivunanye yo kwikorera imizigo, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare, nubwo yari akiri umwana.
Yagize ati: “Twakubitwaga buri munsi dukora ibikorwa byo kwiba, kwikorera imizigo, amasasu n’ibindi ndi umwana muto w’imyaka 14 ariko ntibayirebagaho, banyikorezaga imizigo wowe ufite ibilo 60 utabasha kwikorera. Ntabwo nari mfite impamvu yo kuvuga oya, ahubwo nagombaga kubikora kugeza igihe mbigejeje aho bashatse ko bigera.”
Nyuma y’igihe gito, yatangiye amahugurwa ya gisirikare yamaze amezi atatu. Nubwo atari anafite imbaraga zo gutwara imbunda, yarayihawe maze ahindurwa umusirikare.
Ati: “Nahawe imbunda mfite imyaka 14 batitaye ngo nzayitwara gute? Nayifashe kugeza igihe nayishoboye, nitwa umusirikare mu bandi. Icyo gihe twatozwaga kuvuga ngo mukore cyane turashaka gutera u Rwanda, turashaka ukuntu Umututsi twamurimbura ku Isi agasibangana bya burundu.”
Iyo myitozo yaherekezwaga n’inyigisho z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Abato batozwaga kwanga u Rwanda no kwizera ko umunsi umwe bazarutera bakarufata.
Nkurunziza yavuze ko kugira ngo FDLR ibone ibibatunga, yakundaga gusahura abaturage, kubambura ibyabo no kubakorera ihohoterwa ritandukanye. Yavuze kandi ko abantu benshi bibeshya ko uwo mutwe ugizwe gusa n’abasaza, nyamara urimo urubyiruko rwinshi rwakuze rutarigeze rubona ubundi buzima.
Nyuma y’amezi atandatu gusa, yatangiye gutekereza uko yazatoroka. Nubwo yari afite imyaka 15, yari amaze kubona ko ibyo yabwirwaga bitandukanye kure n’ukuri.
Yagize ati: “N’icyo gisirikare narakirebaga imbaraga kidushyiramo ngo tuzafata u Rwanda nkabona nta cyizere cyo kurufata koko. Nta mbaraga nababonagamo na gato.”
Mu 2010 yafashe icyemezo gikomeye cyo guhunga. Afatanyije na mugenzi we, batangiye urugendo rugoye rwo gushaka kugera ku ngabo za MONUSCO. Mu nzira bahuye n’imbogamizi nyinshi, harimo n’abarwanyi bashakaga kubafata kugira ngo bicwe babere urugero abandi bifuza gutoroka.
Nubwo byari bimeze bityo, bakomeje kugenda amanywa n’ijoro kugeza bageze mu maboko ya MONUSCO.
Ariko inkuru mbi yari ikimutegereje.
Ageze i Bukavu mu rugendo rwo gutaha, yamenyeshejwe ko ababyeyi be bishwe na FDLR kubera ko yayitorotse. Iyo nkuru yamushegeshe umutima, ariko ntiyamuciye intege zo gukomeza urugendo rwo gushaka igihugu cyamubyaye.
Ageze ku mupaka wa Rusizi, yatunguwe n’ibyo yabonaga.
Yagize ati: “Ngeze i Rusizi ku mupaka, mbona abaturage bo mu Rwanda barishimye, basa neza, abayobozi mbona banyakiriye neza mu rukundo rwinshi, bari kuvuga Ikinyarwanda.”
Icyo gihe yari yarumvise imyaka myinshi ko umuntu wese utahutse mu Rwanda ahita yicwa.
Ati: “Naravuze nti reka nanjye njye gupfa nk’abandi, nibamfata amashusho nta kundi, ariko mu by’ukuri naho nari ndi narinzi ko hari urupfu rutanasaba ko babanza kumfasha amajwi n’amashusho.”
Yoherejwe bwa mbere mu nkambi y’igihe gito ya Nyarushishi, nyuma ajyanwa mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe.
Agezeyo yatunguwe no gusanga bamwe mu bantu yahoze abona muri Congo, harimo n’abari bafite amapeti akomeye, bakiri bazima kandi babayeho neza. Ibyo byamweretse ko amakuru yari yarigishijwe yari ibinyoma.
Ikindi cyamutunguye cyane ni uburyo abayobozi bo mu Rwanda babagaho bisanzuye.
Yagize ati: “Njyewe nari menyereye ko Meya w’Umujyi muri Congo ari wa muntu uba ufite abasirikare n’abapolisi. Ndavuga nti ni gute aya mahoro ari muri iki gihugu kandi baratubwiraga bati kirimo abagome, Abatutsi ni inzoka bazabica?”
Yakomeje agira ati: “Nagiye kubona mbona abajenerali bakomeye baje, umujenerali akaba afite nk’abasirikare babiri gusa, mpita mvuga nti naje mu gihugu cy’amahoro. Basore noneho hari hakurikiyeho ubuzima bwo kwiryohera.”
Nyuma yo kuva i Mutobo, yoherejwe mu kigo cya Nyarubande aho yigishijwe indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda. Nyuma yize amasomo ajyanye n’amahoteli mu gihe cy’amezi atandatu.
Ubwo ubuyobozi bwamusabaga kugaragaza impano ze, yavumbuye ko ashoboye kuririmba. Yafashijwe kuyiteza imbere, akora indirimbo 12 z’amajwi n’amashusho, nyinshi muri zo zikaba zarimo ubutumwa bushishikariza abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka.
Yanakomeje gukora indi mirimo imufasha kubaka ubuzima bwe no kwigira.
Mu 2023, yafashe icyemezo cyo kubaka urugo, ararushinga. Kuri ubu ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe, ubuzima bwe bukaba butandukanye cyane n’ubwo yabayemo akiri mu mashyamba ya Walikale.
Nkurunziza avuga ko iyo yibutse aho yavuye n’aho ageze, asanga urugendo rwe ari ikimenyetso cy’uko umuntu ashobora kongera kubaho n’iyo yaba yaranyuze mu bihe bikomeye cyane.
Ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bamwakiriye bamufasha kongera kwiyubaka, akavuga ko u Rwanda yabonye rutandukanye cyane n’urwo yabwirwaga mu mashyamba ya Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


