AFC/M23 yatanze umuburo ukomeye: Yafashe ingamba nshya zo guhangana n’Ibitero bishya bya FARDC inaca amarenga yo kwigarurira ibindi bice.

AFC/M23 yatangaje ko yiteguye guhangana n’ibitero byose bishobora kugabwa ku bice igenzura, ishimangira ko igihe cy’ibikorwa byo kwirwanaho gusa gishobora kuba kirangiye niba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje imyiteguro y’ibitero ivuga ko iri kugaragara hirya no hino mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ryatangaje ko ukwezi kwa Gicurasi 2026 kwaranzwe no kwiyongera kw’ibitero byo ku butaka no mu kirere byagabwe n’ingabo za Leta ya RDC ndetse n’imitwe iyifasha, cyane cyane mu bice bya Masisi, Minembwe, Numbi na Walikale.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 1 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko umutwe ahagarariye ukomeje gukurikiranira hafi ibikorwa bya gisirikare bya Leta ya RDC, cyane cyane kohereza ingabo nyinshi, intwaro ziremereye n’ibikoresho bya gisirikare ku mirongo y’urugamba.

Kanyuka yavuze ko AFC/M23 ibona ibi nk’ibimenyetso byerekana imyiteguro y’ibitero bishya bishobora kugabwa ku duce dutuyemo abaturage benshi ndetse no ku birindiro byayo.

Yagize ati: “Ku bw’ibyo, AFC/M23 irasubiramo ko igitero icyo ari cyo cyose gishya kizagabwa mu gace tugenzura kizasubizwa mu buryo bukomeye kandi bungana.”

Uyu muvugizi yasobanuye ko gahunda y’uyu mutwe itazagarukira gusa ku kurinda ibice byawo ahubwo ko ushobora no gufata izindi ngamba zigamije kwegeza kure ingabo zishobora kubugabaho ibitero.

Ati: “Ingabo zacu ntizizagarukira ku kurwanirira ibice bizaba byatewe, ahubwo zizafata ingamba za ngombwa mu kwegeza iri huriro ry’ingabo hirya y’ibirindiro zibiteguriramo, zishyireho umwanya w’umutekano ukwiye wo kurindiramo abasivili n’imitungo yabo.”

Aya magambo yatumye benshi babona ko AFC/M23 iri guca amarenga yo kuba yakongera kwagura ibice igenzura mu gihe yaba ihuye n’ibitero bikomeye iturutseho. Mu buryo butaziguye, iri huriro rivuga ko ritazategereza kugabwaho ibitero gusa, ahubwo ko ryiteguye no gusubiza inyuma ababigaba rikabageza kure y’aho bituruka.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize abarwanyi ba AFC/M23 bavuga ko basubije inyuma ingabo za FARDC n’imitwe ya Wazalendo yari imaze iminsi igaba ibitero ku birindiro byabo muri Teritwari ya Masisi. Nk’uko iri huriro ribivuga, izo ngabo zaje kwegezwa kure ya Santere ya Rubaya nyuma yo kugerageza kuyisatira.

AFC/M23 kandi yatangaje ko abaturage bo muri Rubaya, Kinigi n’utundi duce turi munsi y’ubuyobozi bwayo bakwiye gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi batuje kuko ifite ubushobozi bwo kubarinda.

Nubwo AFC/M23 ivuga ko ibikorwa bya gisirikare bya Leta ya RDC biri kwiyongera, uruhande rwa FARDC ntabwo ruragira icyo rutangaza ku birego n’imvugo zashyizwe ahagaragara n’iri huriro.

Mu gihe impande zihanganye zimaze igihe zemeranya ku mahame ajyanye n’agahenge no guhagarika imirwano binyuze mu buhuza bw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, ku rugamba ibintu bikomeje kuba bitandukanye n’ibivugirwa ku meza y’ibiganiro. Imirwano ya hato na hato iracyagaragara mu bice bitandukanye byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, M23 ntiyongeye kwigarurira ibindi bice byinshi bishya. Ahubwo, ku gitutu cy’abahuza, yavuye mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo harimo Umujyi wa Uvira ndetse n’ibice byo muri Teritwari ya Uvira kugera i Kamanyola muri Walungu.

Icyakora, Twirwaneho ikorana na AFC/M23 iracyagenzura Santere ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi. Aka gace kamaze amezi menshi kavugwamo ibitero bya drones n’ibindi bikorwa bya gisirikare by’ingabo za Leta ya RDC.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo mashya ya AFC/M23 agaragaza impinduka mu buryo iri huriro ryifuza kwitwara mu gihe cy’ibitero, aho kuva ku kurinda ibice risanzwe rigenzura gusa rishobora no kwinjira mu bikorwa byo gusunika kure abo rifata nk’abashaka guhungabanya umutekano w’abaturage bari mu duce riyoboye.

Mu gihe ibiganiro bya politiki bikomeje gushakirwa umuti urambye w’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC, amagambo ya AFC/M23 yerekana ko amahirwe yo kongera kubona imirwano ikomeye ku rugamba agihari, cyane cyane niba impande zombi zikomeje gushinjanya imyiteguro y’ibitero bishya.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui