Inkuru y’itabwa muri yombi rya Dr. Semwaga Emmanuel, umuganga wari uzwi mu kuvura indwara z’abagore no gufasha ababuze urubyaro, yakomeje guteza impaka mu Rwanda nyuma y’uko dosiye ye ihuzwa n’ibikorwa bivugwa ko byari bigamije gutwitisha abakobwa hagamijwe inyungu z’amafaranga.
Uyu muganga wari umaze imyaka umunani afasha imiryango yabuze urubyaro, yatawe muri yombi ari kumwe na Nsabimana Frederick ndetse n’umugore wa Nsabimana, Mukahigiro Gerardine. Bose bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu, gukoresha ibikangisho, guhimba inyandiko no kutubahiriza amategeko agenga serivisi z’ubuvuzi bw’imyororokere.
Amakuru yamenyekanye agaragaza ko ibikorwa byose byatangiriye ku kigo cyigenga cyari cyarashyizweho na Nsabimana Frederick, cyahuzaga abantu bifuza gutwitirwa n’abakobwa bemeraga kubatwitira.
Nsabimana yari yarateguye inzu nini icumbikamo abakobwa bemeye gutwitira abandi. Abo bakobwa ngo baterwaga insoro nyuma bagahaguma kugeza babyaye.
Muri iyo nyubako hacumbikiwe abakobwa barindwi. Bamwe mu bantu bashakaga ko babatwitira bavugwaga ko bari batuye mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tanzania na Uganda.
Bivugwa ko buri mukobwa yari yarasezeranyijwe miliyoni 5 Frw, ariko akabanza guhabwa miliyoni 1 Frw y’advance. Gusa muri ayo mafaranga, ngo Nsabimana yabakuragamo 500.000 Frw nka komisiyo, ndetse muri ayo hakavanwamo 100.000 Frw yo guha umugore we Mukahigiro Gerardine kugira ngo abe ari we wita ku imibereho yabo.
Abari batuye muri iyo nyubako bavuga ko ubuzima bari babayemo butari bwiza nk’uko bari barabyemerewe. Hari abahamaze amezi umunani bavuga ko bicishijwe inzara, bagahabwa amafaranga make cyane kandi abashakaga gutwitirwa bo baramaze kwishyura amafaranga menshi.
Ibyo bibazo byaje gukomera ubwo bamwe muri abo bakobwa batangiraga kwibutsa Nsabimana ibyo yabemereye ariko atubahiriza. Aho ni ho havuye ibirego by’ibikangisho kuko bivugwa ko yababwiraga amagambo abatera ubwoba, harimo ko ashobora “kubica atabakozeho” nibakomeza kuvuga.
Umugore wa Nsabimana na we yashinjwe gukangisha abo bakobwa. Hari abavuze ko yababwiraga ko gupfa kwabo nta cyo byaba bimutwaye kuko n’itungo rye ryigeze gupfa ubuzima bugakomeza.
Andi makuru agaragaza ko abo bakobwa batererwaga inshinge ndetse bagahabwa indi miti bari mu rugo rwa Nsabimana. Nsabimana yavuze ko hari ivuriro ryamwohererezaga umuganga w’inzobere “akabaha imiti”.
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze babajijwe niba bari bazi ko muri urwo rugo hacumbikiwe abantu batwitira abandi bavuga ko nta makuru bari bafite kuri ibyo bikorwa. Ibyo byatumye hajyamo icyaha cyo gufata no gufunga abantu binyuranyije n’amategeko.
Tariki ya 29 Mata 2026 ni bwo ubuyobozi bwageze muri iyo nyubako nyuma y’ikirego cyatanzwe n’abo bakobwa bavuga ko babayeho nabi kubera inzara n’imibereho mibi. Ubwo inzego za Leta zahageraga, zisanzemo abakobwa batanu batwite naho abandi babiri bategereje gushyirwamo insoro.
Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Semwaga Emmanuel yari umwe mu bafatanyaga na Nsabimana muri ibi bikorwa.
Dr. Semwaga na Nsabimana bemera ko bari baziranye kuva uyu muganga yafasha umwe mu bo mu muryango wa Nsabimana kubyara. Icyo cyizere ngo cyatumye batangira gukorana muri gahunda yo gushaka abakobwa batwitira abandi.
Uyu muganga akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba inyandiko, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome ndetse no kuba icyitso ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Semwaga yemeye gutera insoro muri aba bakobwa kandi abantu bashakaga gutwitirwa badahari, ibintu bivugwa ko binyuranyije n’amategeko agenga serivisi z’ubuvuzi.
Nsabimana yavuze ko yari ahagarariye abashakaga gutwitirwa kuko baba mu mahanga kandi ko bari baramuhaye uburenganzira bwo gukurikirana ibikorwa byose mu izina ryabo.
Nubwo Nsabimana yemera ko yakiriye amafaranga harimo miliyoni 3 Frw yahawe muri Gashyantare 2026 nka avance, yavuze ko inyungu yabonaga ari amafaranga y’ubukode bw’inzu kuko buri mukobwa yamubarirwaga ibihumbi 50 Frw ku kwezi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko Dr. Semwaga yoherezaga amafaranga kuri Nsabimana yo kwita kuri abo bakobwa batwite, ibintu bwafashe nk’ikimenyetso cy’ubufatanyacyaha muri ibyo bikorwa.
Abashinjacyaha bavuga ko iyo aza kuba nta nyungu yari afite muri gahunda ya Nsabimana, atari kujya amwoherereza amafaranga ahubwo yari kubafasha nk’umuganga usanzwe uvura abarwayi.
Hari kandi amakuru avuga ko bamwe muri abo bakobwa bagejeje ibibazo byabo kuri Dr. Semwaga birimo kutishyurwa amafaranga bemerewe, ariko ntihagire icyo abamarira.
Dr. Semwaga yavuze ko ayo mafaranga yayoherezaga nk“inguzanyo” kubera ko Nsabimana yamubwiraga ko abantu bashakaga gutwitirwa batari bakohereza amafaranga, kandi ko iyo atabikora abatwite ndetse n’abana bari mu nda bashoboraga kugira ikibazo cyo kubura ibibatunga.
Uyu muganga yavuze kandi ko amafaranga yose yohereje yaje kuyasubizwa na Nsabimana.
Ikindi cyatumye ashinjwa guhimba inyandiko ni uko bivugwa ko yahaga abana bari mu nda “codes” zijyanye n’abantu bashakaga gutwitirwa kandi abo bantu batarigeze bahura n’abagore babatwitiye.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo yabikoreraga mu izina ry’ibitaro yakoreraga, mu gihe we asobanura ko ayo ma codes yari agamije kutazitiranya abana igihe bazaba bavutse kandi ko bikorwa no mu yindi mirimo y’ubuvuzi.
Tariki ya 26 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwateye utwatsi ubusabe bwa Dr. Semwaga, Nsabimana Frederick na Mukahigiro Gerardine bwo gufungurwa by’agateganyo.
Bari basabye kurekurwa bavuga ko batazatoroka ubutabera, ko batazica iperereza ndetse ko bashaka gukomeza kwita ku bakobwa bari hafi kubyara. Dr. Semwaga yari yemeye no gutanga ingwate ya miliyoni 20 Frw ariko urukiko rusanga impamvu zabo zidahagije.
Tariki ya 18 Nzeri 2025, u Rwanda rwashyizeho itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi, ririmo ingingo zirebana no gutwitira abandi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iri tegeko risaba ko umuntu wemera gutwitira undi aba afite hagati y’imyaka 21 na 40 kandi yarabanje gukorerwa isuzuma ryuzuye rigaragaza ko nta kibazo cy’ubuzima afite.
Rivuga kandi ko usaba gutwitirwa n’uzamutwitira bagomba kugirana amasezerano yanditse kandi akemezwa na Noteri mbere y’uko ubuvuzi butangira.
Usaba gutwitirwa asabwa kuba afite icyemezo cya muganga w’inzobere cyerekana ko adashobora gutwita cyangwa ko gutwita byashyira ubuzima bwe cyangwa ubw’umwana mu kaga.
Iri tegeko riteganya ibihano bikomeye ku muntu wese ukora ibikorwa byo gutera insoro cyangwa gushyira intanga mu wundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibihano birimo igifungo gishobora kugera ku myaka 25 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 50 Frw, bitewe n’uburemere bw’icyaha cyakozwe.
Dosiye ya Dr. Semwaga yakomeje gukurikirwa cyane n’abaturage benshi bibaza niba ibikorwa byo gutwitira abandi byari byaratangiye gukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko no mu nyungu z’ubucuruzi, aho gufasha imiryango yabuze urubyaro nk’uko byari biteganyijwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

