Ibendera ry’Igihugu ryari ryibwe ku biro by’Akagari ryabonetse, abaturage 9 batabwa muri yombi bari gukorwaho iperereza

Ibendera ry’Igihugu ryari rimaze iminsi ribuze ku biro by’Akagari ka Muyira mu Murenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, ryabonetse rirambuye mu ishyamba hafi y’umugezi wa Rutsiro, nyuma y’iminsi abaturage n’inzego z’umutekano barishakisha.

Iri bendera ryari ryabuze ku wa 23 Gicurasi 2026, ibintu byateye impungenge abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, cyane cyane kubera ubusobanuro n’agaciro rifite nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubusugire bw’Igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026 ni bwo abaturage baryeretswe n’aho ryari riri, nyuma yo kuribona barikuye ahantu hagaragara mu ishyamba riri hafi y’umugezi wa Rutsiro.

Amakuru yamenyekanye avuga ko bamwe mu baturage bari bazindukiye ku biro by’Umurenge wa Manihira bagiye kwandikisha abana babo mu irangamimerere ari bo babonye iri bendera, bahita babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Ukwishaka Titien, yemeje aya makuru avuga ko abaturage bagize uruhare rukomeye mu kurishakisha no gutanga amakuru yatumye riboneka.

Yagize ati: “Ibendera ryari ryarabuze ryabonetse mu gitondo, ribonwe n’abaturage, twahageze dusanga barisize ahantu hagaragara, rirambuye mu ishyamba hafi y’umugezi kugira ngo borohereze buri umwe kuribona, twaganirije abaturage tunafatira hamwe ingamba zidufasha gukaza umutekano mu rwego rwo kwirinda ko twazongera guhura n’iki kibazo.”

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bwashimye uruhare abaturage bagize mu gushaka iri bendera no kwamagana icyabaye.

Ati: “Abaturage twabashimiye ko bagaragaje ko badashyigikiye igikorwa cy’ubugwari cyabaye, ndetse bakoresheje imbaraga nyinshi mu kurishakisha, twanabasabye gukaza amarondo.”

Nyuma y’ikorwa ry’ubu bujura, abaturage icyenda bahise batabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa. Kugeza ubu bakomeje gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye ndetse n’ababa babiri inyuma y’iki gikorwa.

Ishimutwa cyangwa iyangizwa ry’Ibendera ry’Igihugu rifatwa nk’icyaha gikomeye mu Rwanda kubera ko rifite igisobanuro gikomeye ku bumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire bw’Igihugu n’indangagaciro zacyo.

Abaturage bo mu Murenge wa Manihira bavuga ko iki gikorwa cyabababaje cyane, ariko bakishimira ko iri bendera ryabonetse mbere y’uko rigira icyo rihungabanya ku mutekano cyangwa ku mubano w’abaturage.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwongeye gusaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, gutanga amakuru ku gihe no gukaza amarondo kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitazongera kubaho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui