Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yashyize umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bya bamwe mu bakozi ba Leta bavuga ko habayeho izamuka ry’imishahara, cyane cyane ku bayobozi bo mu bigo bya Leta, ishimangira ko nta mpinduka zabaye ku mushahara abakozi batahana buri kwezi.
Ibi byaturutse ku iteka ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 23 Mata 2026 rihindura itegeko nimero 017/2020 ryo ku wa 07 Ukwakira 2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.
Bamwe baryifashishije bavuga ko Leta igiye kuringaniza imishahara y’abakozi bafite urwego rumwe rw’amashuri ndetse n’uko ibigo byose bya Leta bigiye kujya bihemba kimwe.
Nyamara MIFOTRA yavuze ko ayo makuru atari ukuri, igaragaza ko uburyo bwo kugena imishahara butigeze buhinduka.
Mu itangazo yashyize hanze ku wa 26 Gicurasi 2026, MIFOTRA yavuze ko “sitati rusange igenga abakozi ba Leta, imishahara igenwa hakurikijwe imbonerahamwe y’imirimo y’urwego yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Iyo mishahara ibarwa hashingiwe ku gaciro k’umubare fatizo w’urwego, intera y’umwanya w’umurimo n’inshingano z’ukora ako kazi.”
Iyo minisiteri yanongeyeho ko inzego zifite sitati zihariye zigikomeza kugengwa n’amategeko yazo bwite, kuko urwego rwa Leta rukeneye sitati yihariye rushobora kubisaba Minisitiri rugaragaza impamvu zifatika zishingiye ku miterere yarwo cyangwa ku buryo imicungire y’abakozi bayo ikorwa.
Itegeko risobanura ko sitati yihariye ishobora gukurikizwa ku bijyanye no gushaka abakozi, iterambere mu kazi, gukurikirana amakosa yo mu kazi, amahugurwa, ubutumwa bw’akazi ndetse n’ikiruhuko cy’izabukuru.
MIFOTRA yavuze kandi ko ibijyanye n’imishahara mu nzego zihariye bikomeza kwemezwa n’inama z’ubuyobozi bw’izo nzego hashingiwe ku mategeko azigenga.
Aya makuru yasamiwe hejuru cyane nyuma y’uko hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 016/03 ryo ku wa 22 Gicurasi 2026 rihindura Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 024/03 ryo ku wa 19 Ukwakira 2022 ryerekeye indámunite z’abakozi ba Leta n’amafaranga y’ishyingura.
Mbere y’izi mpinduka, umukozi wa Leta wahabwaga inshingano zo kuyobora ishami yongererwaga 5% ku mushahara we nk’inyongera y’ubuyobozi. Urugero rwatanzwe rugaragaza ko umuntu wahembwaga ibihumbi 300 Frw yongererwagaho 15.000 Frw gusa.
Iteka rishya ryazanye uburyo bushya bwo kubara indámunite y’ubuyobozi, aho umushahara fatizo ukubwa na 1,050156 kugira ngo hagenwe amafaranga y’iyo ndámunite.
Bisobanuye ko umuntu uhembwa ibihumbi 300 Frw ashobora kubona indámunite y’ubuyobozi irenga 315.000 Frw buri kwezi. Aya mafaranga ariko ntabwo afatwa nk’umushahara ahubwo ni indámunite ihabwa umukozi uri mu nshingano z’ubuyobozi.
Iyi ngingo ni yo yateye urujijo kuri bamwe batekerezaga ko imishahara yabo igiye kuzamuka cyane.
MIFOTRA yasobanuye iti: “Impinduka zikubiye muri iri teka, zihuje n’impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo, hagamijwe ko umushahara abakozi ba Leta batahana udahinduka. Bityo nta kwiyongera cyangwa kugabanyuka k’umushahara iri tegeko riteganya. Agaciro k’iri teka gahera ku ya 1 Mutarama 2025 ari na yo tariki impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo zatangiriye gushyirwa mu bikorwa.”
Ibi bifitanye isano n’izamuka ry’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo yavuye kuri 6% ikagera kuri 12% by’umushahara w’umukozi.
Iyo izo mpinduka zidashyirwa mu mibare mishya y’izi ndámunite, amafaranga abakozi batahana yari kugabanuka kuko hari kongerwaho andi 6% y’umusanzu wa pansiyo.
MIFOTRA yavuze ko impinduka zakozwe zari zigamije kurinda ko amafaranga umukozi ashyira mu mufuka agabanyuka nyuma y’izamuka ry’umusanzu wa pansiyo.
Iri teka ryagaragaje kandi uburyo bushya bwo kubara indámunite y’icumbi n’iy’urugendo ku bakozi ba Leta bagize ubutumwa bw’akazi.
Indámunite y’icumbi izajya ibarwa hafashwe umushahara fatizo ugakubwa na 0,2. Umukozi uhembwa 300.000 Frw azajya ahabwa 60.000 Frw ku munsi igihe ari mu rugendo rw’akazi rurimo kurara imbere mu gihugu.
Ku rundi ruhande, indámunite y’urugendo izajya ibarwa hafashwe umushahara fatizo ugakubwa na 0,156274, bivuze ko uwo mukozi ashobora guhabwa 46.882,2 Frw.
Mbere y’iri teka, ayo mafaranga yabarwaga hakoreshejwe 1/7 cy’umushahara fatizo w’umukozi.
Iri teka rinashimangira ko Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ashobora kongera indámunite y’icumbi, iy’urugendo ndetse n’iy’ubuyobozi bitewe n’impamvu zitandukanye.
Hari abasesenguzi bavuga ko nubwo MIFOTRA yasobanuye ko nta mushahara wongerewe, izi mpinduka zerekanye uburyo Leta iri kugerageza guhuza imibereho y’abakozi n’impinduka ziri mu bwiteganyirize bwa pansiyo kugira ngo batagira amafaranga batakaza buri kwezi.
Umunyarwanda yaravuze ati “Ikirima ni ikiri mu nda”, ashaka kugaragaza ko umuntu adashobora gukora neza atabonye uburyo bumufasha kubaho neza. Ni imvugo bamwe mu bakozi ba Leta bakomeje kwifashisha bavuga ku kamaro ko kongererwa ubushobozi bwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

