Inkuru y’umubabaro n’ihungabana yakwirakwiye mu Karere ka Rwamagana nyuma y’uko ubukwe bwari butegerejwe na benshi buhagaritswe mu buryo butunguranye, bikaba byaratewe n’umusore wari ugiye kurushinga wafatiwe mu cyuho ari kumwe n’undi mukobwa mu buryo bwafashwe nk’ubusambanyi.
Uyu musore wari usanzwe ari umuririmbyi mu itorero Church on the Rock yari amaze igihe ategura ubukwe n’umukobwa bari bamaze igihe bakundana, ndetse gahunda zose zari zaratangiye gukorwa zirimo no gushaka abaterankunga n’abatwerera.
Ubukwe bwari bwateganyijwe kuba tariki ya 20 Ukuboza 2020, gusa buza gusubikwa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zari zarashyizweho muri icyo gihe. Nubwo gahunda yari yasubitswe, impande zombi zakomeje imyiteguro no gutegereza igihe ibintu bizongera gusubira mu buryo.
Icyakora, ibintu byaje gufata indi ntera tariki ya 13 Mutarama 2021, ubwo umugeni wari utegereje kubana n’uyu musore yafashe icyemezo cyo kujya kumureba iwe nyuma yo kumuhamagara kuri telefone akamubura.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa ageze aho umusore yari atuye, yakinguye ku cyumba agasanga fiancé we ari kumwe n’undi mukobwa bari mu bikorwa byatumye ahita yumva ko yamuciye inyuma.
Uyu mukobwa ngo yahise afata telefone ye arabafotora, mbere yo kuva aho yihutira kujya kureba pasiteri wari kuzabasezeranya kugira ngo amumenyeshe ibyabaye ndetse ahagarike gahunda y’ubukwe.
Nyuma y’icyo gikorwa, amakuru y’ihagarikwa ry’ubukwe yakomeje gukwirakwira buhoro buhoro mu nshuti, abo mu muryango ndetse n’abari baramaze gutanga inkunga yo gushyigikira uwo muhango.
Hashize igihe bamwe bibaza impamvu ubukwe butakibaye, uyu musore yaje gufata umwanya wo kwandikira ubutumwa abo yari yarahurije mu itsinda rya WhatsApp ryari rigamije gutegura ubukwe no gukusanya inkunga.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Bavandimwe mwaramutse neza? Ndabashimiye cyane uburyo twatangiranye uru rugendo nubwo rudashoje amahoro ubukwe buteganyijwe bukaba butabaye ku bw’impamvu, gusa mu makosa n’uruhare nabigizemo ndabisabira imbabazi ndetse n’Imana ndayisaba imbabazi hagati muri mwe. Murakoze tugire amateraniro meza abasenga ku cyumweru.”
Yakomeje agira ati: “Hanyuma hari abantu bampamagara ngo njye gufata inkunga yabo sinjyeyo, nta kindi nabikoreraga nangaga gufata amafaranga nyuma y’uko mbonye ikibazo cyavutse si ukubasuzugura.”
Iyi nkuru yatumye abantu benshi baganira ku kibazo cyo kubaka urugo rushingiye ku kuri, ubudahemuka no kubwizanya ukuri mbere yo gufata icyemezo cyo kubana.
Pasiteri Umulisa Fred wari uteganyijwe gusezeranya aba bombi nawe yigeze kuvuga ko umukobwa ari we wabanje kumusanga akamubwira ko yafashe fiancé we ari gusambana n’undi mukobwa.
Uyu mupasiteri yavuze kandi ko nubwo atigeze yereka ubuyobozi bw’itorero ayo mafoto, umukobwa yamubwiye ko ayafite kandi ko adashobora gukomeza gahunda y’ubukwe nyuma y’ibyo yabonye.
Nyuma yo kubimenyeshwa, pasiteri yahamagaye uyu musore kugira ngo yumve uruhande rwe, maze nawe yemera ko ibyabaye ari ukuri. Habayeho kugerageza kubunga no kubahuza, ariko umukobwa ashimangira ko adashobora gukomeza umubano ndetse ko yifuza ko ubukwe buhagarara burundu.
Iyi nkuru yasize benshi bavuga ko icyizere ari inkingi y’ingenzi mu rukundo no mu kubaka umuryango, kandi ko ikinyoma cyangwa ubuhemu bishobora gusenya gahunda zari zarubakiwe ku byiringiro byinshi mu kanya gato cyane.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

