Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kunenga bikomeye abayobozi ndetse n’abaturage bo muri Uganda bari mu byishimo byo kwizihiza intsinzi ya Arsenal F.C. muri Shampiyona y’u Bwongereza, avuga ko bidakwiye mu gihe abaturage benshi bagihanganye n’ubukene bukabije.
Aya magambo yayatangaje ku wa 25 Gicurasi 2026 mu muhango wo gutangiza Inteko Ishinga Amategeko ya 12 wabereye i Kololo, aho yavuze ko bamwe mu bayobozi basa n’abashyira imbere amarangamutima y’umupira w’amaguru aho kwita ku bibazo bikomeye byugarije abaturage babo.
Museveni yavuze ko yatunguwe no kubona abantu bamuhamagarira kujya kwizihiza intsinzi ya Arsenal F.C. kandi hari abaturage benshi badafite ubushobozi bwo kubona ibibatunga bya buri munsi.
Yagize ati: “Hari abantu bampamagaye bansaba kujya mu birori bya Arsenal. Narababajije nti Arsenal ni iki? Ni ikipe yo mu Burayi. Twizihiriza iki kandi abaturage bacu bagifite ibibazo byinshi?”
Perezida Museveni yavuze ko ikibazo atari ukwanga umupira w’amaguru, ahubwo ko abayobozi badakwiye gutwarwa n’ibyishimo by’amakipe yo hanze bakibagirwa inshingano bafite zo kuzamura imibereho y’abaturage.
Ati: “Ntabwo numva uburyo mwaba mufite ubukene bungana uko mwarangiza mukajya hariya mukavuga ngo Arsenal, Arsenal. Abantu banyu bari mu bukene bukabije ariko mukamara igihe mureba ikipe y’abandi.”
Ku wa 24 Gicurasi 2026 ni bwo Arsenal F.C. yashyikirijwe igikombe cya Premier League cya 2025/2026 nyuma yo gutsinda Crystal Palace F.C. ibitego 2-1. Iyo kipe yasoje shampiyona ifite amanota 85, yatsinze imikino 27, inganya irindwi ndetse itsindwa itanu gusa.
Ni igikombe cyashimishije abafana benshi ku Isi, cyane cyane muri Uganda aho Arsenal F.C. ifite abakunzi benshi cyane. Mu bice bitandukanye by’igihugu, ibihumbi by’abafana byari byahuriye hamwe mu birori byo kwizihiza icyo gikombe ikipe yabo yari imaze imyaka 22 itegukana.
Icyakora Museveni yavuze ko ibyo byishimo bidakwiye kuba iby’ibanze ku bayobozi bafite abaturage babayeho nabi.
Ati: “Hari umuntu wanyandikiye ambwira ngo ngomba kujya kwishimira Arsenal. Ndavuga nti njyewe? Yoweri Museveni? Iyo nshaka gukina umupira w’amaguru nywukina ubwanjye ntabwo njya muri ibyo birori.”
Museveni yanibukije abantu ko na we yigeze gukina umupira w’amaguru cyane akiri muto, ariko aza gufata icyemezo cyo gushyira imbere urugamba rwo kubohora igihugu no kurwanya ubukene.
Ati: “Nakundaga umupira cyane, ariko nkiri muri Uganda nahisemo gushyira imbere ikibazo cy’ubukene, imirimo n’iterambere ry’abaturage.”
Perezida wa Uganda yavuze kandi ko amafaranga menshi leta yashoye muri gahunda zo guteza imbere abaturage akomeje gupfushwa ubusa kubera bamwe mu bayobozi batita ku nshingano zabo.
Yahise aburira abaminisitiri n’abandi bayobozi bose ko ashobora kubirukana nibaramuka badashyize imbere abaturage.
Ati: “Ninsanga warirengagije abaturage bawe kandi uri umuyobozi, nzagukuraho.”
Museveni yasabye abayobozi bo mu ishyaka rye rya National Resistance Movement kudaha umwanya munini iby’amakipe yo mu Burayi ahubwo bakibanda ku gukemura ibibazo byugarije abaturage birimo ubushomeri, ubukene ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Yongeyeho ko nta kibazo afite ku bantu bishimira amakipe bakunda, ariko ko ibyo bikwiye kuza nyuma yo kuba abaturage bafite imibereho myiza.
Ati: “Muhere ku baturage banyu. Ni gute twakwishimira amakipe y’Abanyaburayi mu gihe abaturage bacu badafite amafaranga?”
Aya magambo ya Museveni yakomeje guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, aho bamwe bashyigikiye ibitekerezo bye bavuga ko abayobozi bakwiye gushyira imbere imibereho y’abaturage, mu gihe abandi bavuga ko umupira w’amaguru ari kimwe mu bitanga ibyishimo no kugabanya umunaniro abaturage bahura na wo buri munsi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

