Uganda: Perezida Museveni yifashishije AK-47 yihanangiriza Andrew Mwenda wamwise “umusaza udashoboye”.

Inkubiri y’amagambo hagati ya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni n’umunyamakuru w’inararibonye Andrew Mwenda yakomeje kuvugisha benshi muri Uganda no hanze yayo, nyuma y’uko uyu munyamakuru anenze bikomeye ubutegetsi bwa Museveni ndetse akavuga ko ageze mu zabukuru bituma atagishoboye gufatira igihugu ibyemezo bikomeye.

Mwenda, umaze imyaka myinshi azwi nk’umuntu wa hafi cyane w’umuryango wa Museveni, cyane cyane umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, amaze igihe agaragaza ibitekerezo binenga imikorere ya Leta ya Uganda, nubwo kenshi yabikoraga mu buryo bwitondewe. Icyakora kuva muri Mata 2026, ibintu byafashe indi ntera ubwo yatangiraga kunenga Perezida Museveni mu buryo bweruye kandi bukomeye.

Tariki ya 13 Gicurasi 2026, Mwenda yavuze amagambo yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo muri Uganda, aho yagize ati: “Ikintu kimwe nabonye kuri Perezida Museveni imyaka myinshi ni uko hari ikinyuranyo gikomeye cy’ibyo avuga n’ibyo akora. Iyo avuga, arakwemeza. Iyo akora, urumirwa.”

Uyu munyamakuru kandi yakomeje agaragaza ko abona Perezida Museveni nk’umuntu ugeze mu zabukuru ku buryo atagifite ubushobozi busesuye bwo kuyobora igihugu, avuga ko hari abafata imyanzuro mu izina rye ndetse ko amafaranga ya Leta ari gukoreshwa nabi mu mishinga imwe n’imwe.

Aya magambo ntiyashimishije Perezida Museveni wari umaze igihe atagira icyo abivugaho. Ku wa 23 Gicurasi 2026, yasohoye ubutumwa burebure kandi bukakaye busubiza Andrew Mwenda, amwihanangiriza ndetse amwibutsa ko nubwo afite imyaka 82, agifite ubushobozi bwo kurwanira igihugu no kukiyobora.

Museveni yavuze ati: “Nubwo mfite imyaka 82, ndacyafite ubushobozi bwo kurwanira Uganda no kwirwanaho nkoresheje Bibiliya, imbunda ya AK-47 n’ikaramu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yanenze cyane uburyo Mwenda agaragaza gusa ibitagenda neza muri Leta ariko akirengagiza ibikorwa by’iterambere byagezweho mu myaka yashize.

Museveni yatanze urugero rw’uruganda Kiira Motors, avuga ko ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Uganda iri gutera imbere mu rwego rw’inganda no gukora ibicuruzwa byongerewe agaciro.

Ati: “Ufite isoni, ntugerageza kuvuga kuri Kiira Motors kubera ko isebya abakozi b’abafite amatwara ya gikoloni nka Mwenda. Inkorabusa nka Andrew Mwenda zihora zisakuza zivuga ibinyoma, zivuga ko ziri kurokora amafaranga ya Leta agendera mu mishinga iri mu bihombo.”

Perezida Museveni yavuze ko abantu nka Mwenda bakunze gukorana cyangwa gushyigikira abafite amatwara ya gikoloni bashaka ko Afurika ikomeza kohereza hanze ibikoresho bidatunganyije aho kubibyazamo umusaruro imbere mu gihugu.

Yagaragaje ko icyemezo cyo guhagarika kohereza hanze ibikoresho bimwe na bimwe bidatunganyije cyafashije Uganda guteza imbere inganda, cyane cyane izitunganya zahabu.

Ati: “Ubu muri Uganda hari inganda 10 zitunganya Zahabu. Zahabu Uganda yohereza mu mahanga yageze kuri miliyari 7,48 z’Amadolari.”

Museveni yanahishuye ko Andrew Mwenda yigeze kugirirwa icyizere gikomeye n’ubutegetsi bwe, ahabwa uburyo bwo kugirana ibiganiro by’ibanga n’abayobozi bakuru ndetse rimwe na rimwe akitabira inama z’abaminisitiri. Perezida wa Uganda yavuze ko nyuma y’izo nama, Mwenda yajyaga ashyira amakuru ku mbuga nkoranyambaga, ibintu yabonaga nk’uburyo bwo kutubahiriza ibanga rya Leta.

Perezida Museveni kandi yavuze ko ashobora kuba atishimiye iterambere ry’ubukungu bwa Uganda, avuga ko igihugu kiri kuzamuka ku kigero cya 6,3% buri mwaka. Yashinje Mwenda kuba yaragiye abangamira imishinga ikomeye y’iterambere igihugu cyateganyaga gukora.

Mu byo yagarutseho harimo umushinga w’amashanyarazi wa Bujagali, aho yavuze ko mu 2003 Uganda yari ifitanye amasezerano n’ikigo cyo muri Amerika cyitwa American Energy Service yo gutera inkunga uwo mushinga, ariko ko Mwenda yawudobeje.

Museveni yavuze ati: “Ariko imivumo y’inkoko ntiyica igisiga. Banya-Uganda, ntimwite kuri Andrew Mwenda. Bahora bashaka kudobya iterambere ryacu n’impinduka turangamiye.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje yerekana ibyo ubutegetsi bwe buvuga ko byagezweho mu rwego rw’ubukungu n’inganda, birimo kongera umukamo w’amata wavuye kuri litiro miliyoni 200 ukagera kuri miliyari 5,3, gushinga inganda zitandukanye zirimo urw’umutobe, urw’imbuto, urw’amavuta yo guteka, urw’ikawa ndetse n’inganda z’ibyuma.

Nubwo yemeye ko hari aho Leta ishobora kuba yarakoze amakosa, yavuze ko kugerageza no gukora ari byo bifasha igihugu gutera imbere aho guhora unenga ibikorwa byose bikorwa.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Museveni yagarutse ku rugamba rw’Ingabo za NRA rwamugejeje ku butegetsi, avuga ko gutsindwa inshuro zimwe na zimwe atari iherezo ahubwo ari amasomo afasha gutsinda nyuma.

Ati: “Gutsindwa twiga amasomo ni intsinzi. Mu Banyankole, iyo umwana ari kwiga kugenda, akagwa hasi, tumutera agatege…Ntidukora ibyo Mwenda ari gukora, avuga ko ‘Umwana atazahaguruka’. Aho waba ubaye umuteramwaku.”

Aya magambo ya Perezida Museveni akomeje guteza impaka ndende muri Uganda, aho bamwe babona ko ari uburakari bugaragaza ukutumvikana gukomeye hagati ye n’umwe mu banyamakuru bamaze imyaka myinshi bamuba hafi, mu gihe abandi bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwe budashaka kunengwa mu ruhame.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui