Inkuru ndende y’amarira n’ubwoba yongeye kwandikwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’igitero cya drone y’intambara cyagabwe mu gace ka Rubaya, agace kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya coltan ndetse kamaze igihe karabaye indiri y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026 saa 00:15, drone ya gisirikare yo mu bwoko bwa CH4 yarashwe mu gace gatuwe cyane ka Rubaya, ibintu byakurikiwe n’iturika rikomeye ryahitanye abaturage benshi b’inzirakarengane ndetse risenya amazu n’ibikorwa by’abaturage.
Nk’uko byatangajwe na AFC/M23 mu itangazo yashyize hanze, icyo gitero cyiswe “icy’ubunyamaswa” kandi ngo cyagabwe nkana ku baturage basanzwe badafite aho bahuriye n’imirwano.
Iri tangazo ryagize riti: “AFC/M23 yamagana byimazeyo ubu bwicanyi buteye ubwoba bwateguwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bwibasiye abaturage b’inzirakarengane.”
Amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko kimwe mu bisasu cyaguye ku nyubako yakorerwagamo ibikorwa byo gucumbikira abantu izwi nka Guest House, bikekwa ko ari ho bamwe mu bahitanywe n’icyo gitero bari bacumbitse.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko nyuma y’iturika humvikanye urusaku rwinshi rw’abantu batabaza, abandi bahunga mu rujijo hagati y’umwijima n’amasasu yakomeje kumvikana mu nkengero za Rubaya.
Iri huriro rya AFC/M23 ryahise rihamagarira Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa no gutanga ubuhamya ku ntambara rikomeje gushozwaho.
Ryavuze kandi ko rikomeje “kwiyemeza kurengera no kurinda abaturage b’abasivili” mu bice rigenzura.
Iki gitero kibaye mu gihe imirwano yari imaze iminsi yegera cyane santere ya Rubaya, imwe mu nsisiro zifite akamaro kanini mu bukungu bw’akarere kubera ubukungu bukomoka ku bucukuzi bwa coltan.
Tariki ya 21 Gicurasi 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yari yatangaje ko ingabo za RDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo zagabye ibitero bikomeye kuva mu rukerera rw’uwo munsi mu duce twa segiteri Katoyi muri Teritwari ya Masisi.
Kanyuka yavuze kandi ko ibyo bitero byari bikurikiye ibindi byabaye tariki ya 19 Gicurasi muri santere ya Mitimingi n’uduce tuyikikije.
Uduce twa Kinigi, Kawere na Chugi, two mu ntera ya kilometero hafi 30 uvuye Rubaya, ni two twabereyemo imirwano ikaze. Ingabo za Leta zavuze ko zagafashe, nubwo nyuma AFC/M23 yavuze ko atari byo.
Ku wa 22 Gicurasi mu gitondo, imirwano yongeye kubura hafi ya Rubaya cyane cyane mu duce twa Chugi, Kavuta no mu misozi ikikije Kinigi. Abasesenguzi bavuga ko impande zihanganye ziri guhatanira kugenzura inzira n’uduce tw’amabuye y’agaciro bifatwa nk’inkingi y’ubukungu muri ako karere.
Uko amasasu akomeza kuvuga ni ko abaturage benshi bakomeza guhunga. Imiryango myinshi yamaze kuva mu byayo ihungira aho bakeka ko hari umutekano, mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi byahagaze cyangwa bikomeje gukorwa mu bwoba bwinshi.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu bahunze bageze mu bice bya kure badafite ibiribwa, amazi n’imiti bihagije, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mibereho y’abaturage basanzwe.
Si ubwa mbere Rubaya ihanganiyeho impande zombi. Muri Gashyantare 2026, FARDC n’imitwe ya Wazalendo na bwo bagabye ibitero bikomeye bashaka kwisubiza iyi santere ariko AFC/M23 ibasha kubisubiza inyuma.
Icyo gihe ni bwo Lt Col Willy Ngoma wahoze ari Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare yiciwe muri iyo mirwano ari kumwe n’abamurindaga.
Urupfu rwa Willy Ngoma rwakurikiwe n’uburakari bukomeye muri AFC/M23, aho iri huriro ryavuze ko “ubushotoranyi bwa Leta butazakomeza kwihanganirwa.”
Rubaya igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2024, nyuma yo kwirukana ingabo za RDC, iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo zari zifite ijambo rikomeye mu micungire y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace.
Kuva icyo gihe, aka gace kakomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, aho buri ruhande rushaka kukigarurira kubera akamaro gafite mu bukungu no mu rwego rwa gisirikare.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

