Umukuru w’ubutasi bwa FDLR yashimuswe mu buryo budasanzwe: Ibura rye ryaciye igikuba muri FOCA

Amakuru mashya akomeje kuvugisha benshi mu mitwe ya FDLR/FOCA nyuma y’uko Major Bizabishaka wari uzwi nk’umwe mu bayobozi bakomeye mu rwego rw’ubutasi yaburiwe irengero mu buryo butarasobanuka, ibintu byateje impungenge n’urujijo mu bayobozi ndetse n’abarwanyi b’uyu mutwe.

Amakuru aturuka mu gace ka Nganga, yatanzwe n’isoko ya RwandaTribune ducyesha iyi nkuru, avuga ko Major Bizabishaka wari Umuyobozi wungirije mu rwego rw’ubutasi bwa FOCA yaba yarashimuswe n’abantu bataramenyekana.

Aya makuru yakomeje gukwirakwira nyuma y’uko bamwe mu batuye muri ako gace n’abayobozi ba sosiyete sivile batangaje ko uyu musirikare ashobora kuba yarishwe.

Umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile muri ako gace yavuze ko hari amakuru akomeje kuvugwa ko “Maj. Bizabishaka yaba yararoshywe mu mugezi wa Rushoga,” nubwo kugeza ubu nta rwego rurigenga rurabyemeza.

Iri bura rye rije rikurikira ibihe by’imvururu n’ubwumvikane buke bimaze igihe bivugwa hagati y’abayobozi bakuru ba FDLR, cyane cyane mu rwego rw’ubutasi rwa FOCA rusanzwe ruyoborwa na Gen.Bgd Kimenyi Nyembo.

Nubwo uyu muyobozi ari we uyoboye urwego ku mugaragaro, amakuru aturuka imbere muri uyu mutwe avuga ko ibikorwa byinshi bya buri munsi byari bisanzwe bikorwa kandi bigacungwa cyane na Maj. Bizabishaka.

Abamuzi bavuga ko yari umuntu wari ufite ijambo rikomeye imbere ya bamwe mu bayobozi bakuru, cyane cyane Gen.Omega, aho bamwe bamwitaga “akadasohoka ka Gen.Omega” kubera uburyo bahoranaga mu bikorwa byinshi by’umutekano n’ubutasi.

Gusa nubwo yari umuntu ukomeye muri uru rwego, hari benshi mu ba Ofisiye bakuru ba FDLR bavuga ko ibikorwa bye byateje amakimbirane n’icyizere gike hagati y’abarwanyi n’abayobozi.

Abatangabuhamya bavuga ko Maj. Bizabishaka yashinjwaga kugambanira bamwe muri bagenzi be, ibintu bivugwa ko byatumye bamwe bicwa cyangwa bagakurwa mu nshingano.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba FDLR bishwe nyuma yo gushinjwa cyangwa gutangwaho amakuru n’uyu muyobozi.

Mu bavuzwe harimo Gen.Brigade Secyungu Gabral wahoze ayobora ishuri ryigishaga aba ofisiye bato, bivugwa ko “yatezwe igico” akicwa. Havugwa kandi Col. Rutaganda Mazizi, aho bamwe bavuga ko “yishwe ahawe amarozi.”

Abatangabuhamya bavuga ko ibikorwa nk’ibi byatumye benshi mu ba Ofisiye bakuru ba FDLR batangira kubaho bafite ubwoba no kurindishwa ijisho, abandi bamburwa inshingano kubera ibyo bise ubugambanyi bwa Maj. Bizabishaka. Hari abavuga ko yakunze guteranya bamwe mu bayobozi bakuru na Gen.Ntawunguka Pacifique, ibintu byakomeje guteza umwuka mubi imbere muri uwo mutwe.

Kumenyekana kw’amakuru y’ibura rya Maj. Bizabishaka byahise bituma hibazwa byinshi ku mutekano w’abayobozi bakuru ba FDLR ndetse n’uburyo amakimbirane yo imbere muri uwo mutwe ashobora kuba agenda arushaho gukomera. Hari abasesenguzi bavuga ko ibibazo by’ubuyobozi, kutizerana no gushyamirana hagati y’abayobozi bakuru bishobora kuba biri mu byihishe inyuma y’iri bura rye.

Kugeza ubu nta tangazo riratangazwa n’ubuyobozi bwa FDLR cyangwa FOCA risobanura ibyabaye kuri Maj. Bizabishaka, mu gihe amakuru ava ahantu hatandukanye akomeje gutanga inkuru zitandukanye ku irengero rye.

Abatuye hafi y’aho bivugwa ko yashimutiwe bavuga ko umwuka w’ubwoba ukomeje kwiyongera, cyane cyane kubera uburyo uru rwego rw’ubutasi rwa FOCA rumaze igihe ruvugwamo amakimbirane n’ubwicanyi bw’imbere mu mutwe.

Iperereza ku irengero rya Maj. Bizabishaka rikomeje gukurikiranwa n’abatari bake, mu gihe benshi bategereje kumenya niba koko yarashimuswe, yarishwe cyangwa niba hari andi makuru ashobora kuzagaragazwa mu minsi iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui