U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo imwe mu mipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko icyorezo cya Ebola gikomeje gukaza umurego muri iki gihugu ndetse kikagera no muri Uganda, ibintu byateye impungenge ku rwego mpuzamahanga.
Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026, aho imipaka ikoreshwa cyane ihuza Umujyi wa Goma na Gisenyi yahise ifungwa mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo gihitana ubuzima bw’abaturage.
Amakuru y’ifungwa ry’iyi mipaka yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wavuze ko icyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Imipaka ihuza Goma na Gisenyi irafunzwe by’agateganyo mu gukurikirana icyorezo cya Ebola, turakomeza kuganira n’abaturage bacu tubasobanurire impamvu byakozwe.”
Yakomeje asaba abaturage kwihanganira izi mpinduka, ashimangira ko ubuzima bwabo bugomba kuza imbere y’ibindi byose.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje kugenzura no gusuzuma abantu binjira mu gihugu bava muri RDC, ndetse n’Abanye-Congo basubira iwabo, kuko bo bagikomeje kwemererwa gukoresha imipaka mu buryo bugenzuwe cyane.
Imipaka ya Petite Barrière, Grande Barrière ndetse n’uwa Kabuhanga ni yo yahise ishyirwa mu kato, mu gihe ibikorwa byambukiranya umupaka hagati ya Rusizi na Bukavu byo bikomeje nk’ibisanzwe.
Abaturage benshi bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bavuga ko iki cyemezo cyabatunguye, cyane cyane abari basanzwe batunzwe n’urujya n’uruza rwa buri munsi hagati ya Goma na Gisenyi.
Uwizeyimana Afissa yavuze ko yamenye aya makuru ageze ku mupaka ajyanye ibicuruzwa bye.
Ati: “Twabyutse tuje mu kazi ko kohereza ibicuruzwa tuhageze dusanga umupaka wafunzwe kubera icyorezo cya Ebola kiri mu baturanyi.”
Yakomeje agaragaza impungenge z’abacuruzi bafite ibicuruzwa byangirika vuba, asaba Leta gushyiraho uburyo bwafasha ibikorwa by’ubucuruzi gukomeza mu buryo bwubahiriza ingamba z’ubuzima.
Ati: “Hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kubumbira abacuruzi mu matsinda hakajya hambuka bake bagacururiza abandi, kugira ngo ibicuruzwa bitangirika.”
Undi mucuruzi umaze imyaka myinshi akorera ubucuruzi bwambukiranya umupaka, Mukeshimana Emeritha, yavuze ko biteguye kubahiriza amabwiriza yose Leta izashyiraho, ariko anasaba ko hakwitabwa ku mibereho y’abaturage batunzwe n’ubucuruzi bwo ku mipaka.
Yagize ati: “Twiteguye gukurikiza ingamba zose zigamije kuturinda, ariko na none hakwiye gutekerezwa ku bicuruzwa bibora.”
Icyemezo cy’u Rwanda cyafashwe nyuma y’uko mu Ntara ya Ituri muri RDC hagaragaye umurwayi mushya wa Ebola mu mpera z’iki cyumweru. Ku wa Gatandatu, Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo cyatangaje ko abantu 336 bamaze kwandura Ebola, mu gihe 87 bamaze guhitanwa na yo.
Uganda na yo yatangaje ko yabonye umurwayi wa mbere wa Ebola wahise apfira mu bitaro bya Kampala, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ugera kuri 88. Nyuma yaho kandi habonetse undi muntu wa kabiri wanduye.
Abantu bose bagaragayeho ubwandu muri Uganda bari baherutse gukora ingendo muri RDC, ibintu byakomeje kongera impungenge z’uko iki cyorezo gishobora gukwirakwira mu karere.
Iyi virusi izwi nka Bundibugyo virus ntabwo ari nshya muri aka karere. Yabonetse bwa mbere muri Uganda hagati ya 2007 na 2008, aho yanduje abantu 149 igahitana 37. Mu mwaka wa 2012 yongeye kugaragara muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57 ndetse yica 29.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization, ryatangaje ko uku kongera kuboneka kwa Ebola muri RDC no muri Uganda ari ikibazo gihangayikishije Isi yose, risaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gushyira hamwe mu guhangana n’iki cyorezo.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimangiye ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga n’ubushobozi buhagije bwo guhangana na Ebola, ariko anaburira ibihugu ko gufunga imipaka atari cyo gisubizo cya mbere cyonyine.
Nubwo OMS yasabye ibihugu kudahita bifunga imipaka, u Rwanda rugaragaza ko gushyira imbere umutekano w’ubuzima bw’abaturage ari cyo cyihutirwa cyane muri ibi bihe icyorezo gikomeje gukwirakwira mu bihugu bituranye na rwo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

