Abaturage bo mu Karere ka Muhanga babyukiye mu gahinda nyuma y’impanuka ikomeye yabereye mu Mudugudu wa Busozi, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, igahitana abantu babiri abandi 15 bagakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Gicurasi 2026, aho ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali yagonze imodoka nyinshi zirimo minibus yari itwaye abagenzi benshi.
Amakuru yatanzwe na Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, agaragaza ko iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ry’ahitwa i Kivumu, aho umushoferi w’ikamyo yananiwe gukata ikorosi neza, imodoka ikava mu mukono wayo igatangira kugonga izindi modoka zari imbere yayo.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Emmanuel Kayigi, yavuze ko ikamyo yabanje kugonga imodoka ebyiri mbere yo kugonga minibus yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga.
Yagize ati: “Iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza Kigali, umushoferi yagera mu ikorosi riri ahitwa i Kivumu, akarikata rikamunanira, maze bituma ata umukono we yagenderagamo agonga imodoka ebyiri zari imbere ye.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kugonga izo modoka, iyo kamyo yahise igonga minibus yari itwaye abagenzi, na yo ihita irenga umuhanda.
Ati: “Impanuka yahise ihitana abantu babiri, hakomereka n’abandi 15 bari mu modoka ya minibus. Imirambo n’inkomere batwawe mu bitaro bya Kabgayi. Haracyakorwa iperereza ngo tumenye neza icyateye impanuka.”
Abaturage bageze aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko humvikanye urusaku rwinshi rwateye ubwoba, benshi bahita birukira gutabara abakomeretse mbere y’uko inzego z’umutekano n’abaganga bahagera.
Bamwe mu bakomerekeye muri iyi mpanuka bavuga ko yabaye mu buryo bwihuse. Hari abahise bajyanwa kwa muganga barembye cyane, mu gihe abandi bakomeretse byoroheje.
Ibitaro bya Kabgayi Hospital ni byo byakiriye inkomere n’imirambo y’abahitanywe n’iyi mpanuka, mu gihe Polisi ikomeje iperereza ku cyayiteye n’uburyo yakumirwa mu gihe kiri imbere.
Polisi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga cyane cyane abatwara amakamyo ko bagomba kwitwararika igihe batwaye, birinda umuvuduko ukabije no gutwara bananiwe.
SP Kayigi yagize ati: “Abashoferi cyane cyane abatwara amakamyo bakwiye kwibuka ko bafite uruhare runini mu gukumira impanuka nk’izi birinda umuvuduko, gutwara bananiwe, uburangare buvanze no kwirara ngo ni uko batwaye imodoka nini.”
Iyi mpanuka yongeye kuzamura impungenge ku mutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku mihanda irimo amakorosi menshi n’imodoka ziremereye zikoresha umuvuduko mwinshi, abaturage basaba ko hakazwa igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga n’imyitwarire y’abashoferi kugira ngo ubuzima bw’abakoresha umuhanda burusheho kurindwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



