Tshisekedi na Museveni mu mikoranire mishya nyuma ya Operation Shujaa ku nyeshyamba za ADF

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Uganda bikomeje kwagura ubufatanye bwabyo mu rwego rw’umutekano, ubucuruzi n’ibikorwaremezo, mu gihe abayobozi b’ibihugu byombi biteganyijwe ko kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026 basinyana amasezerano mashya agamije gushimangira iyo mikoranire.

Aya masezerano aje akurikira inama ya cyenda y’Akanama gahoraho gahuza ibihugu byombi yabereye i Kampala kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Gicurasi 2026, aho impande zombi zasuzumye raporo z’impuguke maze zemeranya ku byemezo bishya byo kongera imikoranire hagati ya Kinshasa na Kampala.

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bagomba guhurira muri State House bagasinya amasezerano atandatu mashya, harimo ajyanye no kubaka imipaka igezweho ndetse n’amasoko yambukiranya imipaka mu bice bya Kasindi, Bunagana na Mahagi.

Abayobozi b’ibihugu byombi bavuga ko iyo gahunda igamije koroshya ubuhahirane, kongera umutekano no guteza imbere ubukungu bw’abaturage batuye ku mipaka ihuza ibihugu byombi. Impuguke z’impande zombi kandi zasabwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.

Iyi mikoranire mishya ibaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za Uganda n’iza RDC, bizwi nka Operation Shujaa, bikomeje kwagurwa mu bice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo hagamijwe kurwanya umutwe wa ADF umaze imyaka uteza umutekano muke.

Muri Mata 2026, ingabo za UPDF na FARDC zagabye igitero gikomeye ku birindiro bya ADF byari ku mugezi wa Epulu, bituma hatabarwa abasivile barenga 200 bari barafashwe bugwate n’uyu mutwe.

Ibikorwa bya gisirikare byakurikiye indi ntsinzi yabaye muri Gashyantare 2026, ubwo izi ngabo zombi zasenyaga ikigo gikomeye cya ADF cyari gifitanye isano n’umuyobozi wayo Musa Baluku. Muri icyo gikorwa hafashwe intwaro nyinshi ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu butasi.

Operation Shujaa kandi yakomeje kwagurwa mu mijyi ikomeye irimo Butembo, Beni, Bunia ndetse no mu gace ka Mahagi, aho ingabo za Uganda zashyizwe kugira ngo zikumire ikwirakwira ry’ibikorwa bya ADF.

Abasesenguzi bavuga ko uku kwagura ibikorwa bya gisirikare no gushimangira imikoranire ku mipaka bishobora kugira uruhare mu kuzamura umutekano ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bice byari bimaze igihe bibamo imirwano.

Inama yabereye i Kampala kandi yagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi muri Kamena 2025.

Icyo gihe, Jenerali Muhoozi Kainerugaba wa Uganda hamwe na mugenzi we wa FARDC bashyize umukono ku masezerano mashya yo kwagura ubufatanye mu gusangira amakuru y’ubutasi, gufashanya gutoza abasirikare no guhuza ibikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Nubwo ubufatanye hagati ya Kampala na Kinshasa bukomeje kwiyongera, hari ibibazo bikomeje kuvugwa n’imiryango mpuzamahanga. Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zakomeje gushinja bamwe mu bayobozi b’ingabo za Uganda gufasha umutwe wa M23, ibirego Uganda yakomeje guhakana ivuga ko nta nyungu ifite mu guhungabanya umutekano w’akarere irimo gufatanya n’ibindi bihugu kugarura amahoro.

Uganda ivuga ko intego yayo nyamukuru ari ukurwanya ADF no kurinda umutekano w’akarere, cyane cyane nyuma y’ibitero byagiye bikorwa n’uyu mutwe ku butaka bwa Uganda no mu burasirazuba bwa RDC.

Hagati aho, imbere muri Uganda na ho hakomeje kuvugwa ibibazo by’umutekano n’imvururu za politiki. Mu mpera za 2025, igisirikare cya Uganda cyatangiye ibikorwa byo guta muri yombi abantu bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi, harimo n’urubanza rwa Padiri Deusdedit Ssekabira rwakuruye impaka zikomeye mu gihugu.

Nubwo hari ibyo bibazo byose, ubuyobozi bwa RDC na Uganda bukomeje kugaragaza ko bushyize imbere inyungu z’umutekano n’ubukungu, cyane cyane mu gihe akarere k’uburasirazuba bwa Congo kagihanganye n’imitwe myinshi yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui